Ku italiki ya 07 Mata 2012,Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza mu gice cya West Midlands ku nshuro ya 18 wifatanyije n’abandi Banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’u Bwongereza mu gikorwa cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango wabereye mu mujyi wa Coventry aho watangijwe n’urugendo rw’amahoro (Peace walk). Abari bitabiriye urwo rugendo bari bitwaje ibyapa ndetse nubundi butumwa bwamagana Jenocide yakorewe Abatutsi no gusaba ubutabera gukurikirana ababigizemo uruhare batuye mu Bwongereza ndetse n’ahandi ku Isi.

Nyuma y’urugendo hakurikiyeho amasengesho n’ubundi butumwa butandukanye byose birebana n’uwo munsi. Mubari bitabiriye icyo gikorwa harimo High commissioner w’u Rwanda mu Bwongereza Ernest Rwamucyo, uhagarariye umujyi wa Coventry, abakuru b’amadini, abakuru b’amashyirahamwe, abarimu n’abandi.

Bamwe mu bari bitabiriye imihango yo kwibuka :

Posté par rwandaises.com