Nyanza – Kuri uyu wa 20 Mata, mu Kigo cy’ingoro ndangamurage cyo mu Rukali kiri mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, habereye umuhango wo Kwibuka Umwamikazi Rosarie Gicanda, wari Umwamikazi w’Umwami Mutara III Rudahigwa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wo kwibuka Umwamikazi Rosarie Gicanda wambimburiwe na Misa yabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza. Mu magambo yavugiwe muri uwo muhango cyane cyane ayavuzwe na Musenyeri Anaclet yibukije abari aho bose uburyo Umwamikazi Rosarie Gicanda yaranzwe n’ubupfura bwo kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy’Ubwamikazi agasabana na Rubanda rugufi. Yongeyeho ko yari umuntu wakudaga gusenga uko bwije n’uko bukeye akarushaho kwiyunga n’Imana, ibyo bikaba bizwi cyane n’Ababikira bo mu Muryango w’Abenebikira bahoranaga nawe. Kugeza ubu Kiliziya Gatolika imufata nk’umubyeyi ukomeye ukwiye kuzahora yibukwa mu buryo bukomeye kandi akarushaho kubera Abanyarwanda bose urugero rwiza. Musenyeri Anaclet yibukije ko kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge budashingiye ku gutsimbarara ku byabaye ahubwo bushingiye ku kubabarira nk’inzira nyayo yatugeza ku bumwe burambye, yavuze ijambo rikomeye agira ati : « Icyampa nkabona uwanyiciye Ababyeyi namuha Inka ». Gahunda yo kwibuka Umwamikazi Rosarie Gicanda iba buri mwaka, uyu mwaka akaba ari ku nshuro ya 9 kuko batangiye kumwibuka by’umwihariko guhera mu w’2003. Gahunda yo kumwibuka ikaba itegurwa ku bufatanya bw’Umuryango wa Gicanda uhagarariwe na Musaza we bakurikirana Rubimburiramanzi Charles, afatanyije n’Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda. Gicanda yavutse mu w’1928, nyuma aza gushaka n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Petero Karoli, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959. Nyuma yo gutanga k’Umugabo we byajyanye n’ihuru ry’abarwaniraga Repuburika, Gicanda bamwimuye aho yari atuye mu Rukari i Nyanza ahari Ingoro y’Umwami mu rwego rwo kurushaho gutesha agaciro ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo, yaje gutura mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye, ari naho abahoze ari Abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwica ku wa 20 Mata 1994 ari nayo mvano yo kumwibuka kuri iyi tariki.

www.igihe.com/coverages/kwibuka/mu-rukali-bibutse-umwamikazi-rosarie-gicanda.html

Posté par rwandaises.com