Iyi nkuru yanditswe.Yashyizwe ku rubuga na   ·

Mu kiganiro kirambuye Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’ikinyamakuru the independent yagize icyo avuga kuri Laurent Nkunda, Gen Bosco Ntaganda ndetse na Allain Juppé wagarutsweho kenshi mu mibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Umuryango w’abibumbye mu minsi ishize wavuze ko uhangayikishijwe n’ibiri kubera muri DRC,  ibi Mushikiwabo yashimangiye ko n’u Rwanda biruhangayikishije kuko birureba nk’ibiri kubera mu baturanyi cyane ko ngo abarenga 5000 bamaze guhungira mu Rwanda, n’abarenga 55 000 basanzwe barahahungiye.

Abajijwe niba u Rwanda nta ruhare rufite mu biri kubera muri Congo, Ministre Mushikiwabo yagize ati: “ Twifuza gusa ko umutekano ugaruka hariya, ndetse twifuza impande zombi kuba zagirana ibiganiro. Ariko nanone ntabwo twirengagiza ko kariya karere karimo FDLR yifuza buri gihe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse na hariya ikaba yica abantu

Ese u Rwanda rwaba rwiteguye gukoresha imbaraga za gisirikare muri DRC?

Mushikiwabo ati: “Ashwi rwose.  u Rwanda ubu rurakora ibishoboka ngo rurinde imbibe zarwo. Ubwo ingabo zacu zajyaga yo bwa mbere byari ku bwumvikane bw’ibihugu byombi mu guhangana n’inyeshyamba. Congo niramuka ibyufuje byaganirwaho, ariko ubu nta cyifuzo cy’u Rwanda cyo kohereza ingabo muri Congo gukemura ibibazo bya Congo

Ibaruwa yohererejwe Hilary Clinton ivuye kuri za ONG 142 ivuga ko u Rwanda rwajyaga rufasha Ntaganda, u Rwanda rwigeze rumufasha?

Reka mbanze nsobanure. Bosco Ntaganda ni umusirikare wo hejuru mu ngabo za DRC, abantu benshi bibagirwa ko nubwo yaba afite inkomoko mu Rwanda ariko ari umuwofisiye (officer) mu ngabo za Congo. Rero ibireba Ntaganda byakabajijwe Congo si u Rwanda.

Iyo baruwa ivugamo ibintu byinshi, harimo n’iby’imicungire mibi muri abo basirikare ba DRC. Ntaganda ni umwe muri bo. Ubu arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga, abasirikare bamukuriye mu ngabo bavuze ko agomba gufatwa. Ibyo byose ntabwo bireba u Rwanda.”

Ese u Rwanda rushobora kumubera ubwihisho?

Oya. Ari ku butaka bwa Congo, arashakishwa, igihugu cye kirashaka kumufata. Umuryango mpuzamahanga ufite ingabo zirenga 20 000 muri DRC. u Rwanda rubijemo rute? ndashaka gushimangira ko niba ibintu bidakurikiraniwe aho bigomba tutazagira amahoro arambye muri aka karere

Watubwira kuri Laurent Nkunda? Arafunze? Ari munzu? Gahunda ye ni iyihe?

Dufite Laurent Nkunda mu Rwanda, ntabwo ari muri gereza kuko nta cyaha yakoreye mu Rwanda. gusa ubwo yahungiraga mu Rwanda twasanze tugomba kumugumana kugirango tumuvane mu bibazo bihari turebe ko akarere kagira amahoro arambye, kandi byarashobotse kuva mu 2008.

Cyakora ubu ntituzi icyo gukora. Ntamuntu ushaka kumutwara. Kandi ntitwamwoherereza DRC kuko ho bagifite igihano cy’urupfu. Mu Rwanda ntakigihari, kandi mu masezerano u Rwanda ntirwoherereza umuntu igihugu gifite igihano cy’urupfu mu mategeko yacyo.

Kugirango amahoro arambe muri aka karere birakwiye ko abantu bivana mu mitwe kureba ku bantu ku giti cyabo. Kuko benshi muri aba ibibazo byabo ubwabo siryo shingiro ry’ibibazo, Yaba Nkunda, Ntaganda cyangwa undi. Ese ubundi bo bavuyeho byaba bivuze ko DRC ibonye amahoro arambye?

U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu mahoro ngo ibibazo biri mu baturanyi bikemuke. Ariko umuryango mpuzamahanga usa nuwatereranye DRC ndetse urebye n’aka karere kugeze ejo bundi ubwo havugwaga ibya Kony2012.”

Kuri Ntaganda, ese u Rwanda rushyigikiye ko ashyikirizwa ICC?

Icyambere u Rwanda rufite uko rubona ICC, si uko rudashyigikiye igitekerezo, ahubwo amategeko mpuzamahanga rugenderaho ndetse n’uburyo rwitwara kuri Africa. Dushyigikiye ubutabera mpuzamahanga ariko tubona ko uburyo ubu butabera butangwa ku banyafrica bibogamye.

Kubya Ntaganda rero u Rwanda nta mwanzuro rubifataho. Ntabwo twitaye cyane ku kuba Ntaganda yashyikirizwa urwo rukiko cyangwa ntajyanwe. Niba Ntaganda yarakoze ibyaha muri Congo bituma yashyikirizwa ICC, ibyo si umwanzuro w’u Rwanda.

Watubwira ku by’u Rwanda na Alain Juppé?

u Rwanda ntabwo rukorana n’Ubufaransa bishingiye ku bantu. Ibihugu byombi byumvikanye kongera gutsura umubano, nyuma y’ibibazo bikomeye byari hagati y’ibihugu byombi. Tuzakomeza gukorana na Leta y’Ubufaransa, nta kibazo cy’umwihariko dufitanya na Juppé, akora akazi ke (yakoraga) Leta ye yamuhaye icyizere ngo ayikorere, u Rwanda rwo ntirwakimuhaye ngo akorane narwo, ni ibintu bisanzwe.”

Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ubu akaba aherereye muri China mu ruzinduko rw’akazi kugeza tariki 26, ku butumire  bwa Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa Yang Jiechi.

 

Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga mu Ubushinwa/photo Internet

Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga mu Ubushinwa/photo Internet

 

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/?p=34470

Posté par rwandanews