Amr Zaki Zaki(Foto-Interineti)
Maurice Kabandana

KIGALI – 28 Kanama 2009- Abakinnyi 3 b’ibihangange mu ikipe y’igihugu ya Misiri aribo Mohamed Zidan, Mido na Amr Zaki ntabwo bazitabira umukino ugomba guhuza Misiri n’u Rwanda tariki ya 5 Nzeli 2009.

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi atangazwa kubijyanye n’aba bakinnyi ko bashobora kuza cyangwa ntibaze, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Misiri Hassan Shehata yashyize iherezo kuri ayo makuru maze atangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azakinisha ku mukino uzamuhuza n’Amavubi.

Abakinnyi 3 bose bakina nka barutahizamu ntibigeze bitabazwa n’uyu mutoza udakunze kuvugirwamo, umukinnyi Amr Zaki wari umaze iminsi afite imvune, n’ubwo ikipe ye ya Zamalek itangaza ko yakize ntiyitabajwe, umukinnyi Mido we ntiyamagawe kuko umutoza avuga ko amaze iminsi adakina neza mu gihe Mohamed Zidan we yahagaritswe n’umutoza nyuma yo kutitabira umukino wa gicuti wahuje Misiri na Guinea.

Uretse aba bakinnyi, undi rutahizamu ariwe Emad Metoeb nawe wari utangiye kwigaragaza cyane muri iyi kipe ntabwo azaza i Kigali kubera imvune, mu gihe ariko ikipe ya Misiri ifite inkuru nziza yo kugaruka kwa Mohamed Barakat waherukaga gukina mu kwezi kwa gatatu.

Mu gihe uyu mukino ari umwe mu mikino ifite icyo ivuze ku mutoza Hassan Shehata, wifuza kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, uyu mutoza ntibyabuze ko hari benshi mu bakinnyi bari bamenyereye atigeze ahamagara ahubwo abasimbuza abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, abo ni nka Mohamed Shaaban, Mohamed Al-Gabbas na Mansoura ndetse na  Mahmoud Aboul-Saoud.

rutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu ikipe ya Misiri:

abazamu: Essam El-Hadary(Ismaily), Al-Hani Soliman (Ittihad), Mahmoud Aboul-Saoud (Mansoura).

Myugariro: Hani Saied, Mahmoud Fathallah (Zamalek), Wael Gomaa, Ahmed Fathi, Sayed Moawad (Ahly), Ahmed Al-Muhammadi (ENPPI), Ahmed Saied ‘Ouka’, Ahmed Kamal (Harras Hodoud)

Abo hagati: Mohamed Aboutrika, Mohamed Barakat, Ahmed Hassan (Ahly), Abdul-Aziz Tawfik (ENPPI), Ahmed Eid (Harras Hodoud), Hosni Abd-Rabou (Ahli Dubai), Mohamed Shawky (Middlesrough)

Abataha izamu: Al-Sayed Hamdi (Petrojet), Ahmed Raouf (ENPPI), Ahmed Salama (Harras Hodoud), Mohamed Al-Gabbas (Lierse)

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=283&article=8832

Posté par rwandaises.com