Yanditswe kuya 3-07-2012 – Saa 09:23′ na Kagenza C
U Rwanda rurifuza ko u Buhinde bwarushyigikira mu rugamba rurimo rwo kwegukana icyicaro kidahoraho mu Nama y’Umutekano ya Loni (UN Security Council – UNSC). Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ubwigenge no kwibohora wari wateguwe mu gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye n’urwego rw’icyo gihugu rushinzwe hirya no hino ku isi (Council for World Affairs (ICWA), mu ijambo yahavugiye, High Commissioner w’u Rwanda mu Buhinde Williams Nkurunziza yagize ati : “Twizeye ko u Buhinde buzashyigikira u Rwanda mu nzira rurimo yo kwegukana icyicaro kidahoraho mu nama y’umutekano ya Loni.” Muri uwo muhango wari witabiriwe n’abarenga 100 wabereye mu Mujyi wa New Delhi mu nyubako yitwa Sapru, High Commissioner Nkurunziza yagarutse ku nzira ya demokarasi u Rwanda rukomeje kugenderamo, iterambere mu by’ubukungu, inkunga yarwo mu kubungabunga amahoro ku isi ndetse n’ukuntu u Rwanda rukanze gutanga umusanzu ufatika mu biganiro mpaka bibera mu nama ishinzwe umutekano. “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitandatu bifite umubare w’ingabo munini zibungabunga amahoro ku isi,” uko ni ko Nkurunziza yavuze ubwo yarimo aragaragariza Abahinde ukuntu u Rwanda rwavuye habi ariko kuri ubu rukaba rugeze aheza ari nako runagirira akamaro isi ; ibi byose agaragaza ko byatewe n’imiyoborere myiza ikomeje kuranga u Rwanda. Mu ijambo rye, Umunyamabanga ushinzwe akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde Ravi Bangar, yagarutse ku mubano ukomeje kurushaho kugenda hagati y’ibihugu byombi, ndetse yizeza u Rwanda u Buhinde buzakomeza gufatana urunana n’u Rwanda mu rugendo rurimo rw’iterambere. Byinshi ku nama ishinzwe umutekano ya Loni Inama ishinzwe umutekano ku isi ni rumwe mu nzego zigize Umuryango w’Abibumbye rushinzwe gukumbatira no kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi. Bimwe mu byemezo iyo nama ishinzwe gufata birebana no gushyiraho imitwe y’ingabo ibungabunga amahoro, gufatira ibihano mpuzamahanga bimwe mu bihugu, ndetse no gutanga uburenganzira mu birebana n’ibikorwa bya gisirikare bishobora gukorwa n’imiryango nka OTAN cyangwa ibihugu ubwabyo. Ubusanzwe ibihugu bigize inama y’umutekano ya Loni biri ukubiri ; hari ibigira ibyicaro gihoraho, hari n’ibihugu bigira ibyicaro bidahoraho. Mu bya mbere habamo U Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, U Burusiya n’ u Bwongereza. Ku birebana n’ibihugu bigira ibyicaro bidahoraho, buri mwaka hatorwa icumi bihabwa uburenganzira bwo ku icara muri iyo ntebe mu gihe cy’imyaka ibiri, buri mwaka hagasimburwamo bitanu. Ibihugu biba bihatanira umwanya mu nama y’umutekano ya Loni bimenyekana bihiswemwo n’amatsinda y’ibihugu bitewe n’uturere biba biherereyemo kuri buri mugabane, gutorwa kwabyo bigashimangirwa mu nama nkuru y’Umuryango w’Abibumbye. Akamaro ko kuba kimwe mu bihugu bigize inama y’umutekano ya Loni ahanini ni uko bitanga uburenganzira bwo gufata ibyemezo bikomeye muri byinshi mu bibazo bireba umutekano n’amahoro ku isi. Kuri ubu mu bihugu byari bifite ibyicaro bidahoraho mu nama y’umutekano ya Loni harimo bibiri byo ku mugabane w’Afurika, Togo na Maroc.
www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/u-rwanda-rurifuza-gushyigikirwa-n-u-buhinde-mu-kubasha-kwegukana-icyicaro-muri-unsc.html
Posté par rwandaises.com