Yanditswe kuya 9-09-2012 – Saa 23:43′ na IGIHE

“Ibyinshi mu byagezweho mu bihe bishize mu Rwanda ni ibintu byagezweho bikorewe ntibyizanye gutya gusa”. Ibi ni ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru ubwo yahaga ikiganiro abashoramari bakiri bato bo mu Mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye aba bashoramari bakiri bato bari mu ihuriro ryitwa “Young Presidents Organization”, yavuze ko umwanya mwiza U Rwanda ruheruka gushyirwaho mu bijyanye no korohereza ishoramali (Competitiveness index) ruwukesha amavugurura n’ingamba byashyizweho hagamijwe guteza imbere ishoramali no kuzamura ubukungu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yabagejejeho, yatanze urugero rw’ u Rwanda avuga ko ibyo rwagezeho atari impanuka ahubwo ko rwabikoreye.

Yagize ati “Ibyinshi mu byagezweho mu bihe bishize mu Rwanda ni ibintu byagezweho bikorewe ntibyizanye gutya gusa. Hari ibyo dukora tugambiriye guteza imbere ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga, ndetse no ku rwego rw’akarere. Aha twibaza ibibazo bitandukanye tuti ariko abashoramari bo mu nzego zitandukanye ni ibiki baba bifuza mu gihugu bashaka gukoreramo ?”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Iyo wibajije icyo kibazo ubona urutonde rw’ibintu bitandukanye bakenera, ariko habamo ibiri rusange hakabamo n’ibyumwihariko ibyo nibyo twitayeho rero tureba ngo ibikenerwa n’ushora imari mu rwego runaka ni ibiki ? Mu bintu biri rusange abashoramari bajya ahantu hari amahoro, umutekano n’umudendezo, bajya kandi aho bashobora gusuzuma bakamenya ngo ejo ibintu bizaba bihagaze gutya. Iyo mu gihugu hari umutekano, nta rujijo ruhari uko ibintu bizaba bihagaze ejo, igihugu kikaba kigendera ku mategeko kikagira n’inzira zo gukemura amakimbirane avutse hagati y’abantu, haba hari umusangi mwiza ku ishoramari. “

Sunil Mohinani umunyamuryango wa “Young Presidents Organization” ishami rya Hong Kong avuga ko batumiye Perezida Kagame ngo aze bungurane ibitekerezo kuko bizera ko ubunararibonye afite mu buyobozi bwabafasha kurushaho kuyobora neza amasosiyeti bakuriye. Sunil yagize ati “Icyo twigira kuri Perezida Kagame ni uko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye rukagera ahantu hakomeye, yabashije kurukura muri ibyo bibazo arugira igihugu gishimwa n’amahanga kubera ibyo kigeraho. Ubwo buyobozi, izo mbaraga zakoze ibyo nibyo dushaka kumwigiraho.”

Perezida Kagame ni umunyamuryango w’icyubahiro wa Young Presidents Organization, afite umubano wihariye n’uyu muryango kuko muri 2003 wamugeneye igihembo mpuzamahanga cy’umuyobozi waranzwe n’imiyoborere myiza, aho bashingiye ku kuba yarabashije gutuma u Rwanda ruva mu bihe bikomeye rugafata inzira nziza.

Umuryango Young Presidents Organization ishami ry’u Rwanda rigizwe n’abanyamuryango batatu. Emery Rubagenga umwe mu Banyarwanda bari muri uyu muryango avuga ko kugirana umubano mwiza n’uyu muryango byafasha igihugu gukurura abashoramari, kuko abagize uyu muryango nabo ubwabo ari abashoramali mu nzego zitandukanye.

Umuryango Young Presidents Organization ufite abanyamuryango bagera ku bihumbi makumyabiri mu bihugu 120 byo ku Isi, bahujwe n’intego yo gutegura abayobozi beza binyuze mu burezi n’iyunguranabitekerezo.

Video y’inkuru

Inkuru ya ORINFOR

http://www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/ibyinshi-mu-byagezweho-mu-rwanda-byagezweho-bikorewe-perezida-kagame.html

Posté par rwandaises.com