Umuhanzi Cécile Kayirebwa w’icyamamare mu ndirimbo z’injyana gakondo ya Kinyarwanda, kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeri yagejeje ikirego cye imbere y’urukiko rukuru rw’ubucuruzi, aho arega ibitangazamakuru 6 byo mu Rwanda gukoresha ibihangano bye nta burenganzira abihaye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwunganizi mu mategeko wa Cécile Kayirebwa Maitre Kizitio Safari, yatangaje ko ibitangazamakuru biregwa muri uru rubanza ari ORINFOR, Radio Isango Star, Contact FM, City Radio, Radio Voice of Africa na Flash FM.
Maitre Kizito yasobanuye ko Kayirebwa arega ibi bitangazamakuru abisaba n’indishyi, ati”Kayirebwa ararega aya ma radio kuba yarashyize hanze ibihangano bye atabihaye uburenganzira, akaba avuga ko byamuteje igihombo kuko abantu batabiguraga.”
Kubw’ iki kirego Kayirebwa yatse indishyi ya miliyoni 32 kuri buri radio yigenga mu zo yereze, naho ORINFOR yo ayaka miliyoni 90 kuko ngo ifite televiziyo, Radio Rwanda n’andi ma radio y’abaturage.
Uwunganira Kayirebwa yakomeje avuga ko bakoze iburanisha ry’ibanze mu Rukiko rw’Ubucuruzi, aho rwagaragaje inzitizi z’uko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Ku itariki 2 Ukwakira akaba aribwo ruzatangaza umwanzuro.
Muri iri buranisha ry’ibanze Cecile Kayirebwa ntiyari ahari, Umwunganizi mu mategeko we niwe wari umugarariye.
Maitre Safari yadutangarije ko muri Mata uyu mwaka, Kayirebwa yari yabujije ibi bitangazamakuru gucuranga ibihangano bye ndetse abyaka n’indishyi, asaba ko babirangiza ahagati yabo bitarinze kujya mu nkiko, ariko ko ubuyobozi bw’ibi bitangazamakuru bwavuniye ibiti mu matwi, ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro wo kujya mu rukiko.
Mu Kiganiro twagiranye na Maitre John Mulisa, umwuganizi mu mategeko wa Radio Isango Star nayo yarezwe, yatangaje ko bitabye urukiko, ariko ko ubu hakiri kare ntacyo bavuga kuri ibi birego, ati ” Twakoze iburanisha ry’ibanze, …Uwakwifuza kugira icyo yamenya, ni ugutegereza icyo ubucamaze buzavuga kuri ibi birego.”
Kamanzi Louis uyobora Radio Flash nayo yarezwe na Kayirebwa, yabwiye IGIHE ko ikirego cyamugezeho cyashinjaga Radio ayoboye gukoresha ibihangano bya Kayirebwa mu nyungu z’ubucuruzi. Yongeyeho ati”Iki kirego turagihakana,… njye nta gihangano cya Kayirebwa nigeze ncuruza.”
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa ORINFOR ku murongo wa terefoni ariko ntibyadushobokera.
Nk’uko Maitre Safari wunganira mu mategeko Kayirebwa yabisobanuye, iki kirego kizaka indishyi ku myaka yose ibi bihangano bya Kayirebwa byakoreshejwe.
Yongeyeho ko iki kirego kijyanye n’itegeko ryo muri 2009 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 200, rirengera uburenganzira ku mutungo w’ubwenge. Yavuze kandi ko na mbere y’iri tegeko hari irindi ryo mu 1983 naryo rirengera ibihangano by’umuhanzi, ibi bikanyana n’amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono agamije kurengera umutungo mu by’ubwenge.
Cécile Kayirebwa ubu ufite imyaka 66 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu ndirimbo z’injyana nyarwanda nk’iyitwa « Umunezero », « None twaza », « Inzozi », « Gira ubuntu » n’izindi.
Eric Kalisa Ph.D. Candidate ABD, Degree of doctor of philosophy University of Toronto 50 St. Joseph Street Toronto ON M5S 1J4 eric.kalisa@utoronto.ca, kalisa_eric@yahoo.ca 289-775-2236 (Cell.)
Posté par rwandaises.com