Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro Ikigega Agaciro Development Fund, Ambasade y’u Rwanda i Dakar irimo gushishikariza Abanyarwanda baba muri icyo gihugu no mu bihugu bihana imbibi kwitabira igikorwa cyo gushyigikira Ikigega giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2012.

Nk’uko Ambasaderi Ntwari abitangaza, buri mwaka habaho umunsi wo guhuza Abanyarwanda bagize Diaspora muri Sénégal bagasabana, ariko uyu mwaka uwo munsi ufite umwihariko wo gusobanura no gushishikariza Abanyarwanda kwitabira igikorwa cyiza cyo kwihesha agaciro bashyigikira Ikigega Agaciro.

Uwo munsi uzabimburirwa n’ikiganiro cyo gusobanura uburyo bwo kwihesha agaciro, no guteza imbere igihugu, n’impamvu buri Munyarwanda akwiye gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund.

Icyo kiganiro kizatangwa na Ambasaderi Ntwari. Hakazakurikiraho igikorwa cyo gushyigikira Ikigega Agaciro buri muntu atanga uko yifite, hakurikireho imikino, imbyino, tombola, n’ibindi byinshi. Uwo munsi uzasozwa n’ubusabane nk’uko bisanzwe bikorwa.

Ambasaderi Ntwari arasaba buri Munywarwanda wese uba muri Sénégal no hafi yaho, kwitabira icyo gikorwa cyo kwihesha agaciro.

 

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/senegal-ambasade-y-u-rwanda-irimo-irashishikariza-abahatuye-gushyigikira-ikigega-agdf.html

Posté par rwandaises.com