Bavandimwe,
Guhera tariki ya 7 mata 2013 tuzatangira icyunamo cyo kwibuka, ku nshuro ya 19, jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ni igihe kitoroshye aho twibuka abavandimwe bazize uko bavutse no kurwanya politiki y’ivangura, twifatanya n’abarokotse bafite ibikomere k’umutima no k’umubiri. Ni igihe kandi cyo guharanira ko bitazongera kubaho, no kw’isi hose.
Muri urwo rwego, mbasabye aho muri hose gutegura no kwitabira gahunda z’icyunamo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2013 iradusaba twese ngo “TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”.
Mbifurije kuzabizirikana muri icyo gihe cy’icyunamo.
Ku bifuza isemura mu gifaransa : “COMMEMORONS LE GENOCIDE PERPETRE CONTRE LES TUTSI EN LUTTANT POUR LA NON- DEPENDANCE”
Mugire amahoro.
Jacques Kabale
Ambasaderi
Posté par rwandaises.com