Mu rwego rwo kwivugira amateka babayemo abanyarwanda babiri batuye mu Bubiligi basohoye filimi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yitwa « Les messages pour la vie » mu kinyarwanda yakwitwa « Ubutumwa ku buzima » yakozwe na Kagabo Théophile afatanyije na Norbet Nsabimana. Iyi filimi izerekanwa bwa mbere mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain-La-Neuve tariki ya 11 Gicurasi 2013, aho bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhango wateguwe na Ibuka-Belgique ifatanyije na Diaspora Nyarwanda yo muri ako karere ka Louvain-La-Neuve.
Muri iyi filimi hagaragaramo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batatu, babashije kugera aho bifasha ubu bakaba babayeho neza baniteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi, kandi ari na ko bafasha abandi. Norbet Nsabimana na Kagabo Théophile baraganiriye na bo kandi bizera ko inyigisho ziri muri ibyo biganiro zizatanga urugero zikanagirira abandi benshi akamaro.
Umushinga wo gukora iyi filimi bawutewemo inkunga na Ibuka-Belgique. Iyi filimi n’ibiganiro bizayiherekeza barifuza ko byazatanga ubutumwa haba k’urubyiruko n’abakuru.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Norbert Nsabimana na Kagabo Théophile baragize bati « nyuma y’ububabare bwinshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye na bwo no gushaka kongera kwiyubaka mu buzima, bamwe barimo baragerageza gukora ibishoboka byose ngo berekane ibyababayeho ngo bifashe n’imiryango yabo n’Abanyarwanda muri rusange, babicishije mu bihangano nk’ibitabo, imivugo, amafilimi n’indi mishinga itandukanye.
Ni muri urwo rwego natwe twakoze iyi filimi. Izaba igikoresho nyigisho muri bimwe bikoreshwa ngo amateka ya Jenoside yakozwe mu Rwanda atazibagirana no kwerekana ko bishoboka kwiteza imbere nubwo waba waraciye mu bikomeye nka Jenoside n’ibindi.
Norbert Nsabimana wanditse iyo filimi, asanzwe ari umutoza akanahugura abakozi mu bijyanye n’imikorere myiza y’abakozi mu bigo bitandukanye. We na Kagabo Théophile washyize iyo filimi mu byuma akanayinonosora, bombi bifuza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babona ko igihe kigeze ngo inyigisho zikomeye babonye zigirire akamaro abandi bantu batandukanye aho bari hose mu Isi.
Kubera ubunararibonye bavanye mu bibazo n’agahinda abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize barimo babihinduramo imbaraga n’icyizere mu buzima buri imbere aho kuba gusa abatangabuhamya basanzwe.
www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/abanyarwanda-babiri-basohoye
Posté par rwandaises.com