Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ibyo Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe mu Rwanda aherutse gutangaza ko Abapolisi b’u Bubiligi baje kurinda umutekano we kubera amakuru bafite ko ngo ashobora kugirirwa nabi, akanahamya ko abamugirira nabi baturuka mu Rwanda.
Masozera avuga ko abo bari bafashe icyemezo cyo kumurinda umutekano ngo babibonyemo ko Twagiramungu ari umusaza wishakiraga uburyo bwo kugaragara no kuvugwa mu itangazamakuru nk’ umuntu ukomeye.
Ababiligi nabo ngo baguye mu mutego wo kwemera ibihuha nk’ibyo bidafite ishingiro, batangiye gukeka ko Twagiramungu ashobora no kuba ari mu bantu bakwirakwije ibyo bihuha.
Ambasaderi Masozera yakomeje agira ati « Politiki umusaza Twagiramungu yibereyemo n’iyo gushakisha uburyo bwose bwo gutuma avugwa igihe cyose. Ntawe rero bikwiye kurangaza no gutesha umwanya. »
Yakomeje agira ati« Icyo nakongeraho kandi isi yose imaze gusobanukirwa n’uko politiki y’u Rwanda ishingiye ku miyoborere myiza iha agaciro buri mu Nyarwanda aho ari hose, bitandukanye n’ imiyoborere ya Leta zahozeho mbere ya 1994. By’umwihariko ku Banyarwanda baba mu mahanga. Umusaza Twagiramungu amenye ko Leta y’ u Rwanda izwiho kuba intangarugero mu bihugu byita cyane ku bantu bayo, binyuranye n’ibyo we ashaka kumvikanisha ko ari leta igirira nabi abantu bayo bahungiye mu mahanga. »
http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/ambasade-y-u-rwanda-yamaganye
Posted by rwandaises.com