Mu gihugu cyacu hari ubwo twumva ngo uwari umuyobozi kanaka yahunze igihugu! Ibyo akenshi bitera abantu kuvuga amagambo atari make kandi anyuranye, no kwibaza byinshi ku ntandaro ndetse n’iherezo by’imyifatire nk’iyo. Na none amagambo aba menshi cyangwa make bitewe n’umwanya uwahunze igihugu yari afite mu buyobozi bw’u Rwanda.

Muri rusange, iyo mu gihugu iki n’iki hari imidugararo cyangwa intambara birumvikana ko abantu bashobora guhunga kugira ngo bakize amagara yabo.

Akenshi abahunga mbere baba abaturage ahanini bataba banafite uruhare runini mu nkomoko y’uwo mutekano muke cyangwa ngo babe babasha kugira ubushobozi bwo gusubiza ibintu mu buryo.

Birazwi neza ko igihugu cyacu cy’u Rwanda gifite umutekano n’ituze bibonwa na buri wese kandi tukaba twizeye tudashidikanya ko u Rwanda rurinzwe.

Ikitumvikana rero kandi akenshi kikanatangaza abantu cyane, ni iyo uhunze yari asanzwe afite umwanya ukomeye mu buyobozi bw’igihugu. Ibyo bikavuga ko yabaga yemera kandi akagira uruhare mu byemezo n’ingamba zifatwa mu miyoborere y’igihugu.

Nk’uko byagiye biboneka, muri rusange, iyo abantu nk’abo bageze hanze batangira kuvuga ibitandukanye burundu n’ibyo babaga bavuga bakiri mu butegetsi. Imyitwarire nk’iyo usanga itera abantu urujijo ndetse ahanini igatuma abantu batangira kwibaza byinshi ku bantu bameze gutyo!

Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yava ku mwanya uyu n’uyu w’ubutegetsi yamara guhunga agatangira kugira imvugo isenya ibyo yakoze mbere byose! None se ubwo kuki ibyo yabayemo mbere imyaka igashira byose ahita abigira impfabusa?

 

Gasana Sébastien

Birashoboka ko abantu bakorana hari ibyo batakumvikanaho ijana ku ijana, ariko ibyo ntibyakabaye impamvu yo gutandukana, mu gihe bose baba bafite umugambi umwe wo kubaka igihugu no gukorera abaturage koko.

Ubundi abantu bakorana, iyo bakora neza, baruzuzanya. Ubwo rero bivuga ko abantu bakurwa ku myanya y’ubuyobozi bagacaho bakagenda maze bagatangira gusebya abayobozi n’igihugu baba bavuyemo bigaragaza ko na mbere yo kujya kuri iyo myanya bagomba kuba bari bafite indi migambi ihishe baterekanaga ku buryo bugaragara.

Ubundi umunyapolitiki w’ukuri kandi uhamye aba afite umurongo rusange wa politiki akurikiye kandi mu bitekerezo bye akaba agamije icyateza imbere sosiyete cyangwa igihugu kugira ngo abo ayoboye barusheho kumererwa neza.

Niba koko umuntu yemera ko ibitekerezo n’umurongo wa politiki agenderaho ari byiza kandi bigamije guteza abanyagihugu imbere, ntabwo uwo murongo ashobora kuwuvaho uko byagenda kose. Umugabo nya mugabo ni ugira kandi wemera ko “Aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo.”

Ubwo rero abahindaguranya imvugo bamenye ko badafatwa nk’abanyakuri kandi baba bitesha agaciro ku rwego rwa politiki. None se hari uwakwizera umuntu uhindaguranya imvugo uko bukeye uko bwije?

Ntabwo byakoroha gusobanura ukuntu umuntu yashyirwa mu mwanya w’ubutegetsi uyu n’uyu akabyemera, ndetse akamara igihe awurimo, yamara kuwukurwaho, kubera impamvu zitandukanye, akaba aribwo atangira kuvuga ngo ntiyavugaga rumwe n’abo bakoranaga! None se kuba warabyemeye si uko wari uzi neza icyo ugomba gukora?

Niba utari uzi neza se uko ibintu bimeze kuki aho uboneye ukuri utakugaragaje kugira ngo niba ari ibitekerezo byubaka ufite bifashe n’abandi? Niba ibitekerezo byawe byiza n’ibikorwa byubaka ufite bitarahawe agaciro se, kuki utasezeye ku mugaragaro ngo urekure uwo mwanya, ahubwo ugatangira kuvuga ari uko bagusezereye? Abantu, cyane cyane abari mu myanya y’ubuyobozi, nibagire umurongo wubaka uhamye aho gushaka kujijisha abaturage!

Tugomba kumenya kandi ko hari abantu bajya mu myanya y’ubutegetsi kuko baba bayitorewe n’abandi baturage, hakaba n’abandi bashyirwa mu myanya kuko bashyizweho n’ababifitiye ububasha bahabwa n’amategeko igihugu kigenderaho. Niba rero umuntu akuwe ku mwanya yari yarashyizweho, kubera impamvu zitandukanye, ntabwo ari ngombwa ko ahunga igihugu ngo atangire kugisebya.

Gukorera igihugu, niba umuntu ashaka kubaka no guteza imbere igihugu cye, bifite ubundi buryo bunyuranye byagaragarizwamo. Nta mpamvu n’imwe rero yumvikana yakagombye gutuma umuntu asebya igihugu cye bitewe gusa n’uko aba yatakaje umwanya w’ubutegetsi n’inyungu zinyuranye we bwite yari abifitemo.

Ntabwo bikwiye rwose kurangwa n’indimi ebyiri. Ukuri tuvuga guhore ari ukuri kandi ibyiza dukora cyangwa tugamije gukora duhore aribyo dushyira imbere. Inyungu zacu bwite zigaragarire mu nyungu rusange tugomba guhora duharanira guteza imbere.

Gasana Sébastien, PhD
Mu Masomo y’Imbonezamubano (Social Sciences)
INATEK

http://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/kuki-bamwe-mu-bakoreye-u-rwada

Posté par rwandaises.com