Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Buholandi, rwari rugamije gutsura umubaho hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga, bahuye n’abayobozi b’ibigo bikomeye bya Leta (des institutions gouvernementales) n’aba za kaminuza zo muri icyo gihugu, baganira cyane ku mikoranire hagati y’u Rwanda n’imiryango y’ubumwe bwa Afurika n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (Union Européenne et l’Union Africaine).

Mu byavugiwe muri ibyo biganiro nk’uko twabitangarijwe na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abayobozi b’iyo miryango baganiriye byimbitse uko umugabane wa Afurika wahabwa icyubahiro ukwiye mu bufatanye ubwo ari bwo bwose hagati yawo n’u Burayi, ibikorwa byose bigakorwa mu bw’ubahane n’agaciro biranga ikiremwa muntu ku isi yose.

 

U Buholande nk’igihugu kidafitanye amateka y’ubukoloni cyane n’ibihugu byo mu karere busanga na bwo bwagira akamaro ko kumvisha ibindi bihugu by’u Burayi icyo cyifuzo cyiza kugirango bishyirwe mu bikorwa nk’uko byaganiriweho.

Amb. Karabaranga yakomeje agira ati “u Rwanda rurifuza kuba igihugu cy’icyitegererezo muri Afurika mu gaciro nyako igihugu cyigenga kigomba kugira no guhabwa n’ibindi bihugu byo ku migabane yose y’isi.”

Amb. Karabaranga yakomeje agira ati: “Hari n’inama twagiranye n’abadepite bo mu Buholandi mu Mujyi i La Haye bagize itsinda ry’ubutwererane n’ibindi bihugu, 5 muri bo (M. Joost Taverne , Mme Agnes Mulder, Mme Sharon Gesthuizen, M. Jan Vos et M. Roelof van Laar) bakaba biyemeje kuzasura u Rwanda tariki ya 17 kugeza 20 Nzeri 2015.”

Mu bindi biganiro abo badepite bagize harimo ibibazo bitandukanye babajije Minisitiri Louise Mushikiwabo, harimo uko mu gihugu cy’u Burundi bimeze.

Amb. Karabaranga yanavuze ko Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’ushinzwe Ubucuruzi bwo hanze, Bert Koenders ushinzwe Ububanyi n’amahanga na Minisitiri Lilianne Ploumen, ushinzwe ubucuruzi, babwiye Min.Mushikiwabo ukuntu bishimiye ko u Buholandi bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva kera, uhamye kandi urambye.

Tariki ya 29 kugeza 30 Kamena 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Hon. Louise Mushikiwabo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Buholandi aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu mu rwego rwo kunoza umubano uri hagati y’ibihugu byombi no kurebera hamwe imikoranire ya gahunda zitandukanye bihuriraho.

 

 

 

Karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 1-07-2015  na Karirima A. Ngarambe

Posté par rwandaises.com