Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kugira amahitamo mazima batihakana u Rwanda
 

 

Umukuru w’Igihugu mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda basaga ibihumbi bine Magana atatu bari bitabiriye Rwanda Day mu Buholandi, yabasabye kugira amahitamo mazima agamije iterambere ry’igihugu cyabo, birinda ikintu cyose cyatuma bihakana u Rwanda.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abantu bose bitabiriye Rwanda Day mu Buholandi, baturutse mu bice bitandukanye yaba abavuye mu mahanga n’abavuye mu gihugu imbere. Yanashimiye inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abanyarwanda.

Yavuze ko mu gutegura Rwanda Day ikiba kigamijwe ari ugushyira imbaraga hamwe, aho umusanzu wa buri munyarwanda uba ukenewe mu kubaka igihugu, mu guhindura amateka y’igihugu kikava uko cyari kimeze mu bihe byashize kigatera imbere uko byifuzwa.

Yatanze urugero ku gihugu cy’u Buholandi avuga ko ari igihugu kitari kinini cyane ariko giteye imbere ku Isi hose, yavuze ko yaba mu ikoranabuhanga n’ibindi aho buri muturage wese ageze ku rwego ruhanitse.

Ati “ Ntabwo amajyambere agendera ku buryo igihugu kingana, bigendera ahubwo ku kuntu igihugu giteye, mu myumvire, mu bushake, no mu mikorere.”

Yavuze ko u Rwanda rukeneye kubaka ubushake no kubaka imbaraga zatuma rugera aho hose.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ‘ufashe aho u Rwanda ruvuye ukajya aho rugeze, nabyo ubibonamo ibishoboka, mu guhindura ubuzima bw’abantu.’

 

Yagaragaje kandi ko intambwe y’u Rwanda yigaragaza ati “ Ukuri kurivugira, iyo ukwirengagije cyangwa ugashaka kugutwikira ngo kutaboneka, ukuri kuranga kukigaragaza. Ukuri njye mbona ni intambwe ndende tumaze gutera muri iyi myaka 21 ishize kandi iyo ntambwe igaterwa tunaturuka ahantu habi cyane.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya Isi batuyemo ati “ Isi dutuyemo irireba ntabwo ikureba, ikureba hari icyo ishaka kukuvanamo.”

Yavuze ko gutera intambwe nk’iyo u Rwanda rumaze gutera ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside ari akazi gakomeye, rukesha ‘gushaka kubaho uko rushaka aho gushaka kubaho uko undi agushakira.’

Abanyarwanda bakwiye kugira amahitamo mazima

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kugira amahitamo mazima ababereye nk’Abanyarwanda.

Yagize ati “ Udashaka kubaho uwo ntabwo ndi kumwe nawe. Utegereje ko abandi bamushakira uko abaho, abo turabafite benshi haba mu Rwanda no muri Afurika […] niyo mpamvu Afurika n’u Rwanda mu bihe bitari ibya kera usubije amaso inyuma ukareba mu myaka 50 ishize ukavuga uti, Abanyafurika ntabwo bashakaga kubaho? Bagomba kuba barabishakaga ariko uko abandi bashaka ko babaho.”

 

Yavuze ko mu myaka 50 ishize, ibihugu bimwe bikize ku Isi byari ku rwego rumwe na Afurika n’u Rwanda ariko ubu u Rwanda rukaba rukiri aho rwari muri icyo gihe.

Ati “ Njye iyo mbitekereje, igisubizo mfite twakomeje gutegereza utubeshaho. Uko yashakaga ni uku turi.”

Yashimangiye ko ‘kugira ngo u Rwanda rukomeza rutere intambwe, rugomba kwihitiramo uko rubaho.’

‘Wihakana u Rwanda rukakugumamo’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko umuntu yihakana u Rwanda rukamugumamo wanze cyangwa ubikunze.

Yakomeje avuga ko kwitabira Rwanda Day bimushimisha kuko bimuha umwanya wo kuganira n’ababa mu mahanga, anavuga ko ababa mu mahanga abahaye ubutumire bwo kugaruka mu Rwanda, ndetse ko ‘n’uwaba yarahemukiye u Rwanda, icyo cyaha twakimubabarira tuti uyu ni uwacu.’

‘Abashaka bataha mu Rwanda’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu by’amahanga bikomeje kuganwa n’abantu batandukanye, ko hari igihe kizagera ababayo mu buryo bufifitse bakisanga batagifite uburenganzira bwo kuhaba.

Ahereye kuri ibyo, yashishikarije Abanyarwanda baba mu mahanga, ko abashaka bafata iya mbere bagataha mu rwababyaye.

Yakomeje avuga ko umuntu icyo yaba yarakoze mu gihugu, nta muntu n’umwe u Rwanda rwaheza hanze nk’uko byabayeho mbere.

Urubyiruko…

Yabwiye urubyiruko ko igihugu kibatezeho byinshi kuko ari bo Rwanda rw’ejo mu gihe kiri imbere bazaba bahanzwe amaso.

Ati “ Kugira ngo urubyiruko mushobore kuzuza izo nshingano bizaturuka mu buryo mwirera, cyangwa murerwa. Nta bantu bashobora gutera imbere badafite umurongo wo gukurikiza.”

 

Iterambere ry’u Rwanda…

Yavuze ko abaturage bavuye muri Nyakatsi bakabona Mitiweli zibavuza, bakabona amashuri, ko umubare w’abana wiga mu Rwanda nta kindi gihugu kiruta icyo muri Afurika gifite uwo mubare.

Yabwiye abitabiriye Rwanda Day ko ashobora kubabwira ibintu 10 u Rwanda rwateyeho imbere kurusha ibindi bihugu byinshi ku Isi, atanga ingero zo kuba Imfu z’abana zari ziriho mu myaka ishize zaragabanutse cyane, ibintu bitigeze biba ahandi hose ku Isi.

Yakomeje atanga ingero zo kuba bwa mbere Abanyarwanda babasha guhinga, bakeza bagasagurira amasoko, ubu bafite umutekano ndetse n’umubare w’abagore mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro nta handi biri.

Yavuze ko ibi ari ubushakashatsi bwakozwe n’abandi atari ibye ku giti cye ati “Ibi sinjye wabikozeho ubushakashatsi, ndavuga ibyandikwa n’abandi.”

Usibye ijambo rya Perezida Kagame, Abanyarwanda mu mahanga n’abandi bari baturutse mu Rwanda, bahuriye mu imurika ry’ibikorwa bitandukanye mbere y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi banyuranye mu nzego z’u Rwanda buri umwe agaraza icyerekezo cy’igihugu mu rwego ayobora.

Mu batanze ibiganiro harimo Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika, Venantie Tugireyezu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.

Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda banahawe kandi umwanya uhagije wo kuganira na Perezida Kagame bamubaza ibibazo bitandukanye ndetse n’ibyifuzo byose biganisha ku cyerekezo cy’u Rwanda rubereye buri wese.

 

Inkuru bifitanye: Uko igikorwa cya Rwanda Day mu Buholandi cyagenze umunota ku wundi (Amafoto)

Yanditswe kuya 3-10-2015 na Philbert Girinema
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yibukije-abanyarwanda-kugira-amahitamo-mazima-batihakana-u
Posté le 04/10/2015 par rwandaises.com