Kuri uyu wa Gatatu uyu munsi mu Karere ka Nyanza, umuryango, inshuti n’abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka umwamikazi Gicanda Rosalie wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Rosalie Gicanda wari umwamikazi ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Mata mu Kigo cy’Ingoro ndangamurage cyo mu Rukali kiri mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka Umwamikazi Gicanda Rosalie wabimburiwe na Misa yabereye i Nyanza.

Gicanda niwe mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Abamuzi bavuga ko yaranzwe n’ubupfura, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy’Ubwamikazi agasabana na Rubanda rugufi.

Mu 1959 umwami Rudahigwa amaze gutanga, byajyanye n’ihurura ry’abarwaniraga Repubulika, Gicanda bamwimuye aho yari atuye mu Rukali i Nyanza ahari Ingoro y’Umwami mu rwego rwo kurushaho gutesha agaciro ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Yaje gutura mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye, ari naho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwicana n’abagore batandatu b’inshuti ze ku wa 20 Mata 1994, ari nayo mvano yo kumwibuka kuri iyi tariki.

Gicanda yishwe afite imyaka 66, abanza gushyingurwa mu nkike y’urugo rwe mbere yo kujyanwa ku musozi wa Mwima aho imva ye yegeranye n’iy’umwami Rudahigwa.

 

 

Musenyeri Rukamba niwe wayoboye iki gitambo cya Misa

 

 

 

Abakiri bato basobanuriwe ubuzima bwaranze Gicanda

 

 

Madamu Jeannette Kagame mu bari bitabiriye uyu muhango

 

Madamu Jeannette Kagame ashyira indabo ku mva y’Umwamikazi Gicanda

 

Bunamiye Gicanda bibuka ubutwari bwamuranze

 

 

Gicanda yaranzwe no kwicisha bugufi. Umwe mu bari baje kumwibuka yunamira imva ashyinguyemo
Yanditswe kuya 20-04-2016na IGIHE
Posté le 20/04/2016 par rwandaises.com