Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwabonye inyungu nyinshi mu gufungurira amarembo ibihugu bya Afurika, nyuma yo gushirika ubwoba ko abanyamahanga badashobora kwigarurira imirimo yose mu gihugu.

Mu 2011 nibwo u Rwanda rwakuyeho amabwiriza y’ibyangombwa byo gukorera mu gihugu ku bakomoka muri Kenya na Uganda.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko icyo gihe hariho impungenge ko abakomoka muri ibyo bihugu bashobora kuza bakigarurira imirimo yose harimo n’idasaba ubumenyi buhambaye, ariko ngo muri iki gihe bwarashize.

Ikinyamakuru Mail &Guardian Africa kivuga ko yabigarutseho kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yari muri kaminuza ya Bahir Dar muri Ethiopia.

Mushikiwabo yavuze ko inyungu ku Rwanda zabaye nyinshi cyane, harimo kongera ihangana n’ubumenyi, ndetse ko u Rwanda rwizera cyane ukwihuza n’ibindi bihugu.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, ngo kwagurira isoko muri Afurika y’Uburasirazuba rigasanga miliyoni 12 z’Abanyarwanda, bituma abaturage bose bahurira ku isoko rigizwe na miliyoni zisaga 150.

Ikindi ngo byagabanyije igiciro cyo gukora ubucuruzi, aho ubwikorezi bwiharira kimwe cya gatatu cy’icyo giciro.

Mu isomo yatangaga muri kaminuza ryitwa “The Developmental State in Africa: The Rwandan Experience”, Mushikiwabo yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gushakisha ibyo abaturage bayo bakeneye, ku buryo iterambere n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi byuzuzanya.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda, mu rwego rwa politiki twiyemeje kugendera ku cyemejwe n’abantu benshi. Igitekerezo cyacu muri demokarasi ni uguha abaturage gahunda bakagira icyo bayivugaho,”

Mushikiwabo yavuze ko kugira ngo ibihugu bya Afurika bitere imbere, bigomba kwita ku byemezo bifata, harimo no gufata ibyo bamwe baba bita ko bidashoboka.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda twemera ko nta sano iri hagati ya Afurika n’ubukene.’’

Afurika kwishakamo ibisubizo…

Mu cyumweru gishize, Minisitiri Mushikiwabo yari muri Ethiopia aho yitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mutekano wa Afurika, Tana High-Level Forum on Security in Africa, iyoborwa na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Ni inama igamije gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi z’umutekano, aho Minisitiri Mushikiwabo yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwifashishije inkiko Gacaca hagamijwe kunga Abanyarwanda.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 11 zaduhaye umusaruro udasanzwe kandi mu buryo butari bworoshye,”

Mushikiwabo yavuze ko kuba u Rwanda rwarabashije gukora impinduka rukarenga amateka ya Jenoside, bigaragaza ko n’ibindi bihugu bishobora kubigeraho, mu gihe byakoze amahitamo adasanzwe nk’ay’ u Rwanda, hakanafatwa ingamba bamwe bafata nk’izidashoboka.

 

Minisitiri Louise Mushikiwabo
Yanditswe kuya 18-04-2016 s na Rabbi Malo Umucunguzi
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yasobanuye-impamvu-u-rwanda-rwafunguriye-amarembo-ibihugu-bya
Posté le 18/04/2016 par rwandaises.com