Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye amakuru yavugaga ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abasirikare bacyo baba barinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahiga abarwanyi ba FDLR.

Ejo tariki 19 Mata 2016 Radio Okapi yanditse ko yatangarijwe n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu karere ka 34 k’ingabo za Congo, FARDC, Capt Ndjike Kaiko Guillaume, ko iperereza bakoze ryemeza ko kuwa 16 Mata hari amagana y’abasirikare b’u Rwanda bigaruriye agace ka Chegera, ko mu birometero nka 30 byo mu Majyaruguru ya Goma.

Capt Ndjike Kaiko Guillaume yavuze ko abaturage n’abayobozi muri ako gace bahamije ko izo ngabo z’u Rwanda ngo zahigaga abarwanyi ba FDLR mu rwunge rw’amashuri rwa Buhumba.

Mu kiganiro n’Umuvugizi wungirije w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt.Col.Rene Ngendahimana, yabwiye IGIHE ko ayo makuru atariyo.

Yagize ati “Ayo makuru ni ibinyoma ntabwo twigeze tujya muri Congo.Iyo tujyayo mwari kubimenya kuko kwinjira ku mupaka abantu bose baba bareba.”

Abajijwe niba nta ngamba zihariye zashyizweho mu rwego rwo gucunga umutekano nyuma y’ibitero bya hato na hato by’abarwanyi ba FDLR, Lt Col Ngendahimana yagize ati “ Ingamba zo zihoraho zo gucunga umutekano w’igihugu ku buryo buhamye, ntabwo ari ukuvuga ngo ducunga umutekano kubera turiya dutero shuma twa FDLR.”

Mu itangazo ryari ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu nyuma y’igitero cyagabwe kuri Station ya Polisi ya Bugeshi i Rubavu kuwa Gatandatu, ryavugaga ko bikekwako baba ari abarwanyi ba FDLR bakigabye.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko na n’ubu iperereza rigikorwa ngo hamenyekane niba koko abarwanyi ba FDLR aribo babiri inyuma, ati “ biracyakurikiranwa.”

Ubusanzwe iyo habaye ikibazo ku mipaka y’ibihugu byombi, itsinda ry’abasirikare bashinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo, EJVM, riramenyeshwa akaba ariryo rikora iperereza hanyuma rikazatanga umwanzuro.

Lt Col Ngendahimana avuga ko ibyatangajwe n’uruhande rwa Congo ari ugukwirakwiza ibihuha kuko ‘iyo haza kuba hari ikibazo baba barasabye EJVM cyangwa Monusco nk’umuryango mpuzamahanga igakora iperereza.

Yakomeje agira ati “Twebwe iyo habaye ikibazo duhamagara EJVM igakora iperereza, bo kuki batabikora batyo ahubwo bakajya mu itangazamakuru. Kuki se bategera Monusco nayo ko ihari ngo bayimenyeshe?”

Abarwanyi ba FDLR bakunze kugaba ibitero bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane mu gace k’Amajyaruguru n’u Burengerazuba.

Mu kwezi gushize umwe mu basirikare wari wambaye impuzankano y’ingabo za FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi abarwanyi bikekwako ari abo muri uyu mutwe nabwo bagabye igitero kuri station ya Polisi mu Karere ka Rubavu gusa abasirikare b’u Rwanda barabamenesha basubira muri RDC.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yahakanye-kwinjira-ku-butaka-bwa-congo-ihiga-fdlr

Posté le 20/04/2016 par rwandaises.com