Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko butagikurikirana Dr Rose Mukankomeje waburanaga ku byaha birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwatangaje ko ruhagaritse gukurikirana Dr Rose Mukankomeje wahoze ari Umuyobozi wa REMA.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko Dr Rose Mukankomeje atagikurikiranwe gusa ntiyatanga impamvu zatumye hafatwa iki cyemezo bitewe n’uko yari ahuze.

Ati “Nibyo ntabwo agikurikiranwe. Turaza kuvugana neza, ubu ndi mu nama.”

Ibihe by’ingenzi bya Mukankomeje imbere y’ubutabera

Tariki ya 21 Werurwe 2016 nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Rose Mukankomeje wari Umuyobozi wa REMA akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kiganiro yagiranye kuri telefoni na Bisamaza Prudence wakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gushaka gufunguza abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.

Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.

Kuwa 30 Werurwe nibwo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko afungwa iminsi 30 ariko ahita ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Umwanzuro ku bujurire bwe wasomwe kuya 14 Mata 2016 hanzurwa ko arekurwa akazajya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rwa Nyarugenge buri wa Gatanu w’icyumweru mu gihe cy’amezi atatu.

Yahise ategekwa gushyikiriza ubushinjacyaha ibyangombwa byo kujya mu mahanga kugeza urubanza ruciwe bwa nyuma.

Yategetswe kandi kutarenga Umujyi wa Kigali adahawe uburenganzira; kuguma mu nzu ye iri mu mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yashaka kwimuka akabimenyesha urwego urubanza rwe ruzaba rugezeho.

Ikindi yategetswe harimo gukoresha telefoni asanganywe, mu gihe cy’amezi atatu ndetse akirinda ibintu byose byabangamira idosiye ye.

Iyi nkuru iracyakurikiranwa…

 

Dr. Mukankomeje n’Umwunganizi we Mudahemuka Tharcisse bwa mbere ubwo yitabaga urukiko
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwahagaritse-gukurikirana-dr-rose-mukankomeje
Posté le 29/09/2016 par rwandaises.com