Umuririmbyi Mbabazi Lilian agiye kuzana mu Rwanda abana yabyaranye n’umusore bahoze bakundana Moses Nakintije Ssekibogo [Mowzey Radio] uririmba mu itsinda rya Good Life.

Lilian Mbabazi, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Yahabaye igihe kinini mbere y’uko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mbabazi Lilian yavuze ko akiba mu Rwanda yacurangaga mu tubari n’amahoteli nko kuri Mango pub na Hotel des Mille Collines aho yakundaga gukorera ibitaramo afatanyije na Kidum.

Yavuze ko yamenyanye na Radio bahuriye muri Makerere University aho yize mu ishami rya Social Sciences. Icyo gihe bombi bakundaga kuririmba gusa yatinyutse kwiyerekana nk’umuhanzi ukomeye abifashijwemo na Radio babaga bari kumwe igihe kinini.

Ni ryari azaza gutura mu Rwanda?

Yavuze ko kuba atagaruka mu Rwanda ahanini biterwa n’uko byinshi mu bikorwa bye biba muri Uganda ndetse umuziki akora n’abantu bamufasha bashingiye muri iki gihugu.

Mbabazi Lilian yabwiye IGIHE ko azagaruka mu Rwanda muri 2017, azahamara amezi abiri nyuma asubire muri Uganda.

Ati “Ndashaka kuzagaruka mu Rwanda mu mwaka utaha, nzaza kuba hano, ndifuza ko nazaza hano nkahamara nk’amezi abiri kugira ngo mbone uko nakora ibintu bitandukanye n’ibyo muri Uganda. Ndashaka no kuza gushaka uko nafasha abahanzi bo mu Rwanda.”

Abana yabyaye agiye kubazana ku ivuko

Mbabazi Lilian yavuze ko mu mpera z’Ukuboza 2016 azazana abana be mu Rwanda bagasura umuryango ndetse ngo ni uburyo bwiza bwo gutangira kubamenyereza ku ivuko.

Yagize ati “Ndahakunda mu Rwanda, ntabwo ndateganya kuza kuhatura ariko ndahakunda, ni mu rugo. Umuryango wanjye uba hano, Mama na Papa baba hano, barumuna banjye na basaza banjye bose batuye hano.”

Yongeraho ati “No mu byo nifuza ndashaka ko abana banjye nabyaye baza mu Rwanda, nshaka kuzabazana i Kigali bakamenya umuryango bakomokamo, bagomba kumenyana n’umuryango wabo wo mu Rwanda.”

Avuga Ikinyarwanda adategwa, yatangiye kucyiga agikomoye ku babyeyi be bamutoje ururimi rwo ku ivuko bagituye i Kampala. Yavuze ko nubwo aba kure y’u Rwanda adashobora kwibagirwa Ikinyarwanda kuko n’iyo aganira na nyina nta rundi rurimi bakoresha.

Abana be abigisha Ikinyarwanda

Ati “Nakuze ntozwa kuvuga Ikinyarwanda, mama yadutozaga kuvuga Ikinyarwanda, n’iyo turi kuganira ni rwo rurimi dukoresha.”

 

Mbabazi Lilian mu gitaramo aherutse gukorera muri Serena Hotel

Yatangiye gutoza abana be [Asante w’imyaka 6 na Izuba w’umuhererezi] kuvuga Ikinyarwanda; kubazana mu Rwanda nabyo ngo abona ko bizabafasha kurushaho kukivuga neza.

Yagize ati “N’abana banjye ndashaka kukibigisha, nibaza i Kigali bazakomeza bacyige, mba nifuza ko bakwiyumvamo ubunyarwanda cyane kuko niho dukomoka….”

Nyina na se batuye mu Mujyi wa Kigali gusa ngo bakomoka ahahoze hitwa mu Mutara i Kiramuruzi.

 

Nyina wa Lilian Mbabazi ngo yatoje abana be kuvuga Ikinyarwanda nubwo babaga hanze

 


Kwamamaza

http://www.igihe.com/imyidagaduro/article/mbabazi-lilian-agiye-kuzana-mu-rwanda-abana-yabyaranye-na-radio
Posté le 03/10/2016 par rwandaises.com