Cécile Kayirebwa, umuhanzi ufite ubuhanga bwihariye mu muziki agiye kongera gutaramira abakunda ibihangano bye mu gitaramo cyihariye azakorera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cya Cécile Kayirebwa cyiswe ‘Igitaramo’ giteganyijwe kuzaba ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 ubwo azaba yizihiza imyaka 70 amaze abonye izuba.

Kayirebwa yavuze ko iki gitaramo ateganya gukorera muri Serena Hotel Kigali kizaba ari umwihariko udasanzwe no kugaruka ku murage yasigiwe n’umubyeyi we afata nk’umutoza mukuru mu gutarama Kinyarwanda.

Yagize ati “Ndasuhuza abakunzi banjye, abakunzi b’umuziki, abakunzi b’Ikinyarwanda, abakunzi b’umuco nyarwanda. Ndasuhuza inshuti zanjye n’abavandimwe mbatumira kugira ngo muzaze dutaramane ku itariki 20 Ugushyingo muri Serena.”

Yashimangiye ko abazaza muri iki gitaramo bazaryoherwa mu buryo bwihariye kuko uburyo yateguye uyu mugoroba wo gutarama utandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe. Abakunzi b’ibihangano bye azabaha umwanya buri wese asabe indirimbo yifuza, habe ibiganiro n’ubundi buryo bwo gusabana Kinyarwanda mu bwisanzure.

Yagize ati “Ikindi ni uko kizaba ari igitaramo kitari cya kindi cyo kuzamuka harya hejuru, giteranye rwose nk’iki gitaramo cya Kinyarwanda, ubwo ndakurikiza ibyo umubyeyi wanjye yakoze kuva navuka kuko twajyaga dukora ibyo bita ‘Mutagatifu Cecilia wari umutware w’abaririmbyi ku Isi yose.”

Kayirebwa yijeje abazaza kwifatanya na we ko muri iki gitaramo hazabamo umwanya wo kuririmba, kuganira no kwibukiranya ibyo hambere, guhanahana ubumenyi bushingiye ku muco, kwidagadura n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umuco nyarwanda.

Ati “Noneho bikaba binavuga imyaka 70 maze y’amavuko […] tukicara tukaririmba, tugatarama, tugasabana indirimbo, tugakumbuza izindi. Ndabizeye mwese, tuzahure dutarame burinde bucya.”

 

Iki gitaramo kizaba kirimo inshuti, abavandimwe, abayobozi bakuru, abahanzi bakuze n’abakizamuka ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Mu bahanzi batumiwe harimo Masamba, Ben Ngabo Kipeti, Muyango ndetse n’abahanzi bakibyiruka nka Jules Sentore, Mani Martin, Deo Munyakazi n’abandi.

Igitaramo kizabera kuri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi birindwi [7,000frw]. Ubu amatike yatangiye gucuruzwa kuri NeoCafe/ImpactHub mu Kiyovu, Shokola ku Kimihurura ndetse no kuri Inzora Café ku Kacyiru.

 

Kayirebwa mu gitaramo aheruka gukorera i Kigali

 

http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/cecile-kayirebwa/amakuru/article/icyo-kayirebwa-ararikira-abazitabira-igitaramo-cye-yizihiza-imyaka-70
Posté le 17/11/2016 par rwandaises.com