Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa mbere y’uko atanga yari yaranze ko azatabarizwa mu Rwanda; Umuryango we washimangiye ko ibyo bivugwa atari ukuri ndetse imihango ijyanye n’itabarizwa rye iri gutegurwa.

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’izabukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa nyuma y’itanga rye, hakunze kuvugwa ibintu bitandukanye hagati y’Umuryango wa Kigeli V n’ababanaga na we aho yari atuye mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika kuwa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, yavuze ko Umwami atazababarizwa mu Rwanda nk’uko yabyifuje akiriho.

Icyo gihe yagize ati “Ubwacu twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntituzabikora, n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.

Umuryango we wabyamaganye

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2016 n’Umuryango w’Umwami Kigeli V uhagarariwe na Christine Mukabayojo, rivuga ko ibivugwa ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yaranze ko azatabarizwa mu Rwanda atari ukuri.

Iryo tangazo rigira riti “ Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamaganye ibi byose bigaragara kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga ko: Umwami atazatabarizwa mu Rwanda, ko Umwami yasize abwiye icyo yifuza inshuti ze za hafi ku bijyanye n’itabarizwa rye, ko umuryango we wa hafi uri gushakisha ubufasha mu bantu batandukanye haba mu mazina yawo no mu izina ry’Umuryango washinzwe n’Umwami.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “ Kuri ubu, ibijyanye no gutabariza Umwami biracyategurwa kandi Umuryango we wa hafi n’abafitanye nawe isano ry’amaraso bya hafi bashimangira ko Umwami azatabarizwa mu Rwanda kandi bari gukora ibishoboka byose ngo ibyo bikorwe.”

Uyu muryango waburiye abantu bose bazatanga amafaranga muri gahunda zo gutabariza Umwami, ko atari iby’Umuryango ndetse n’ubikora agomba kwirengera uko byagenda kose.

 

Umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa urashaka ko atabarizwa mu Rwanda

Ibyangombwa n’inyandiko y’ubusabe bwa Kigeli V ku itabarizwa rye byaba byaribwe

Mu gihe Umuryango wa Kigeli V utarafata umwanzuro ntakuka uhuriweho n’impande zose watuma umugogo we uzanwa mu Rwanda, ababanaga na Kigeli V muri Amerika bavuga ko ubwe yanze gutabarizwa mu Rwanda, ariko itangazo bashyize ahagaragara bakavuga ko inyandiko yabivuzemo zibanwe n’ibindi byangombwa bye.

Bati “Gusa inyandiko irimo ugushaka k’Umwami ku itabarizwa rye, imitamenwa itatu n’ivalisi ifunze yarimo ibyangombwa by’ingendo byatanzwe n’Ishami rya Amerika rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ikarita y’ubwiteganyirize n’amakuru y’ubwishingizi bw’ubuzima, ibyifuzo bye n’izindi nyandiko, byibwe n’abo mu muryango w’Umwami bashaka ko ajyanwa mu Rwanda.”

Abajyanama bakuru b’Umwami bavuga ko ibyo bikorwa bigamije kuburizamo ubusabe Kigeli yakoze mu nyandiko bwo kutazatabarizwa mu Rwanda, ndetse Polisi ya Amerika ngo yarabimenyeshejwe ndetse yatangiye iperereza.

Gusa uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, mu kiganiro aheruka kugirana na Radio Ijwi rya Amerika, yabajijwe niba hari inyandiko uyu mwami yabivuzemo, ntiyashimangira ko yaba ihari, ahubwo ati “Inyandiko irenze ibyo yivugiye mu magambo ni iyihe?’’

Mu gihe bamwe mu muryango wa Kigeli bashyigikiye ko atabarizwa muri Amerika kimwe n’ababanaga nawe, banatangaje ko hari ahantu babonye ho kumutabariza hajyanye n’imyemerere ya Kiliziya Gatolika, nubwo bemera ko umugogo we ushobora kuzazanwa mu Rwanda mu kindi gihe.

Aba bavuga ko bafite n’impungenge ko azanwe mu Rwanda muri iki gihe atahabwa icyubahiro akwiye, cyane ko aho yari atuye mu Rwanda “byemewe ko hagurishwa, hagasenywa nyuma hagahindurwamo parikingi mu 2013”.

Aba ni nabo basaba inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo guharanira ko Kigeli V atabarizwa hanze y’u Rwanda, banasaba inkunga yo kumutabariza, ibintu umuryango wa Kigeli V muri rusange wamaganiye kure.

Yanditswe kuya 17-11-2016  naIGIHE

Posté la 17/11/2016 par rwandaises.com