Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko guharanira kurenga amateka mabi yaranze u Rwanda, rukiyumvamo inshingano z’uko arirwo rugomba guteza imbere u Rwanda rukaba igihugu rwifuza.

Minisitiri Nsengimana yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’Abanyarwanda ruturutse mu Turere twose tw’igihugu rugera kuri 754 harimo 68 ruba mu mahanga. Rwari rwakoraniye mu Itorero ‘Urunana rw’Urungano’ kuva kuwa 6 kugeza kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016, mu Kigo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Uru rubyiruko rurimo benshi Jenoside yabaye bakiri abana, ubu hakaba hagamijwe kubafasha gusobanukirwa amateka y’igihugu, banafashwe kumenya uko bakwitwara hagize ushaka kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Turashaka kubatoza noneho bafatane urunana rufite intego igira iti ‘dukoze urunana nta muntu ushobora guturuka hirya ngo aze atumeneremo, dufite imbaraga, turareba hamwe, turabona kimwe aho tuvuye, tuzi neza aho turi, turareba kimwe aho tugana kandi imbaraga zubaka igihugu cyacu, ibitekerezo bizubaka igihugu cyacu, inzozi zizubaka igihugu cyacu, ni twebwe bizaturukamo.’’

Yagize umwanya wo gusangiza abitabiriye iri torero ku buzima bwe bwite, uko yakuze atagize amahirwe yo kwigishwa indagagaciro, ahubwo bakigishwa ibinyuranye nazo birimo kwikunda no kwikubira.

Yagarutse ku buryo yahungiye muri Zaire akaguma mu mashyamba kugeza mu 1996 ubwo yagarukaga mu Rwanda, ndetse aho, babanaga n’abahoze mu gisirikare n’Interahamwe bakajya babwirwa ko nta n’umwe uzasigara nibaramuka bagarutse mu gihugu.

Nyamara agarutse yahawe amahirwe yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu 1997, amateka yanyuzemo akaba asigaye amutera ipfunwe rishingiye ku neza yagiriwe yumva atari akwiriye, nk’umwana wari uwa Burugumesitiri ntatotezwe ariko uyu munsi abababajwe bakaba barongeye guseka ntacyo yakoze mu guhagarika ikibi.

Ati “Ibyo byose nagiye kubyumva nyuma aho ngarukiye mu Rwanda nkahabwa amahirwe yo kwiga, nkahabwa amahirwe yo kwiteza imbere, yo kubona akazi gahuye cyangwa se kanarenze n’ubushobozi bwanjye. Ipfunwe nkabanza kuriterwa n’ineza nagirirwaga, njye nabanje kumva ntabikwiye.’’

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kugira inzozi zo kubaka igihugu, ndetse u Rwanda rumeze uko ruri uyu munsi kubera ko rwagize urubyiruko rwarusenye ariko rukagira urundi rwagize ubutwari, ubwitange n’ubuyobozi bwiza, hubakwa igihugu giha amahirwe bose.

Ati “Turashaka kugira urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rwirinda ibiyobyabwenge, abakobwa bakirinda inda zitifujwe, indwara zishobora kwirindwaa zose, rufite imyumvire myiza, indangagaciro ziboneye, rufite ubushobozi n’ubumenyi. Turashaka kugira urubyiruko rukunda igihugu, urubyiruko rw’Abanyarwanda bavuye muri bya bice twahozemo, rw’abantu bashaka kubaka baganisha igihugu cyacu ahantu hamwe, rukora ntirushyire amaboko mu mifuka kandi rufite umurimo unoze kandi ruhanga udushya.’’

Mu bandi baganirije uru rubyiruko harimo na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwcu Julienne, wibukije uru rubyiruko ari abayobozi b’ejo hazaza, bagomba kugira indangagaciro kandi bakiyumvamo Ubunyarwanda.

Yibukije ko igihugu kigomba kubakirwa ku muco wacyo kuko ari ‘ibuye ridashobora kujegajega’, asaba urubyiruko kubakira ku ndangagaciro z’umuco no kwihesha agaciro bikubiye no mu murongo wa politiki w’iki gihugu.

Ati “Kugira umuco w’u Rwanda ntabwo bivuze kwicara hano mu Rwanda. Muba muhanga, muzajya mu mahanga, muhura n’abanyamahanga, ariko muzirinde kuzima no kuzimirira muri urwo ruvunganzoka rw’imico myinshi y’abatuye Isi.”

Yasabye umuryango kugaruka ku isoko y’umuco n’indangagaciro, ariko bikubakira ku babyeyi ari nabo barera abana bakabakuza, bakabaha ubumenyi bw’ibanze.

Raporo y’Ubushakashatsi bushya yasohotse mu 2015 ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yagaragaje ko abagera kuri 92.5% bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kandi abaturage babanye mu mahoro n’ubworoherane.

Gusa ubu bushakashatsi bwanerekanye ko hari Abanyarwanda 27.9% bacyibona mu ndorerwamo y’amoko, naho 25% bakaba bakirangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Intego y’Urunana rw’Urungano ni ugufasha urubyiruko kwiyambura burundu umwambaro w’amoko, bakavurwa ibikomere bakomora ku babyeyi babo bari barabaswe n’ivangura rishingiye ku moko, hagamijwe kubafasha kwiyandikira amateka mashya kandi meza abaganisha ku Iterambere.

Abayobozi basangije amateka yabo urwo rubyiruko barimo Minisitiri Uwacu Julienne; Minisitiri Nsengimana Jean Philbert; Minisitiri Francis Kaboneka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; Mureshyankwano Marie Rose na Depite Bamporiki Edouard.

 

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ageza ubuhamya bwe ku rubyiruko

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Depite Edouard Bamporiki, na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Rose Mureshyankwano

 

Faustin ‘Kunde’ Gashugi asangiza urubyiruko urugendo rwe rwo kuva akiri umusirikare mu ngabo zatsinzwe kugeza ubwo yatahukaga mu Rwanda amahoro

 

Urubyiruko rwitabiriye itorero ry’Inkomezamihigo muri morali

 

Urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Inkomezamihigo rukurikiye impanuro

 

Abitabiriye Itorero ry’Inkomezamihigo rwahanahanye ubuhamya bujyanye no kubabarira
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-abanyarwanda-baba-mu-gihugu-no-mu-mahanga-rwahamagariwe-kwimakaza
Posté le 13/12/2016 par rwandaises.com