Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Bamako muri Mali aho kuri uyu wa Gatandatu agomba guhura n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika n’ab’u Bufaransa mu nama ya 27 ihuza u Bufaransa n’Afurika, yiga ku bufatanye n’amahoro.

Iyi nama izayoborwa na Perezida wa Republika ya Mali Ibrahim Boubacar Keïta afatanyije na Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, François Hollande.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga Uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Perezida Kagame yitabiriye indi nama nk’iyi mu mwaka wa 2010 ku butumire bwa Nicolas Sarkozy wayoboraga u Bufaransa icyo gihe.

Inama ihuza Ubufaransa na Afurika, ni urubuga abakuru b’ibihugu bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, ubukungu n’ umutekano.

Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikabera mu Bufaransa cyangwa muri umwe mu mijyi y’ibihugu bya Afurika bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’Igifaransa uzwi nka Francophonie.

 

 

 

 

 

 

 

Muri iyi nama Perezida Kagame ari kumwe na Madamu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

 

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-27-ihuza-u-bufaransa-n-afurika-i-bamako
Poté le 14/01/2017 par rwandaises.com