Perezida Paul Kagame uyoboye ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuri iki Cyumweru azakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 54 bya Afurika ngo haganirwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura aheruka kwemezwa muri uyu muryango.
Mu nama yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe gusuzuma ibintu bikeneye kuvugururwa muri AU nyuma akabitangira raporo. Muri Mutarama nibwo yayishyikirije abandi bakuru b’ibihugu, barayishimira, imyanzuro irimo barayishyigikira bamusaba gukurikirana uko izashyirwa mu bikorwa.
Ingingo z’ingenzi zigomba kuvugururwa ni “ugukora ku buryo Afurika ivuga rumwe kandi ikabasha gukorana neza n’ibindi bice by’Isi, ibihugu bigize AU bikabasha gutera inkunga ibikorwa byayo mu buryo burambye na AU ikabasha gukora neza kandi igatanga musaruro.”
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje, ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 nibwo Perezida Kagame azakira abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga 54 na ba ambasaderi babahagariye ibihugu byabo muri AU, ngo haganirwe ku kigomba gukurikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.
Iyi Minisiteri ivuga ko bimwe mu byiciro by’iyo nama bizaba bifunguye ku itangazamakuru, “bikaba ari umwanya wo kuganira n’abadipolomate bakomeye ba Afurika n’abandi bazayitabira ku ruhare rw’aya mavugurura ku mugabane wose.”
Iyi nama ije isanga iy’intumwa z’ibihugu bigize akanama ka AU gashinzwe Amahoro n’Umutekano (PSC) nayo yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri AU kuwa 3-5 Gicurasi, mu mwiherero wo kureba uburyo kagera ku nshingano gafite zo guteza imbere amahoro n’umutekano, gukemura amakimbirane no guhuza imbaraga za Afurika mu kurwanya iterabwoba.
Mu gukomeza gushyira mu bikorwa aya mavugurura, kuwa 24 Mata, Perezida Kagame; Umuyobozi wa AU, Alpha Condé na Perezida ucyuye igihe wa AU, Idriss Déby Itno n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bahuriye i Conackry ngo bemeranywe ku nzira izakurikizwa mu mavugurura.
Aba bayobozi bemeranyijwe ko imyanzuro yafashwe ku ngingo zizavugururwa muri AU ashyirwa mu bikorwa byihuse.