Amateka y’u Rwanda n’u Burundi ku bayazi ni maremare cyane, uretse no kureba buri gihugu ukwacyo, byombi mu gihe cy’ubukoloni byari bigize agace kamwe ka Ruanda-Urundi, bisangiye guverineri. Byongeye, muri ibi bihugu byombi, uvuga Ikirundi cyangwa Ikinyarwanda ashobora guturuka i Gatuna akaminuka mu Ntara ya Makamba ku mupaka wa Tanzania, abo bahura bose bakagira ubwumvane busesuye.

Uko imyaka yagiye ishira, imiyoborere mibi yavangiye umuturanyi wo mu majyepfo, birangira atakirahurirana n’uwa ruguru nk’uko byahoze. Nyuma y’uko Général Major Evariste Ndayishimiye (Général Neva nk’uko bamwita i Bujumbura) atorewe gusimbura Pierre Nkurunziza bamaranye imyaka myinshi, amaso ahanzwe ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Mu 2009 u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagobotse u Burundi, rubwishyurira ideni bwari bufite mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe rwikoze ku mufuka rutanga miliyoni 550 Frw.

Nyuma ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi mu 2013, ba nyir’ubwite bakubise hirya no hino babura icyo bafata, u Rwanda rwoherezayo kajugujugu imishaho amazi, ikibazo “gitorerwa inyishyu”.

Umwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu karere yabwiye IGIHE ko umubano wabaye mubi ubwo ibintu byari bitangiye kugenda nabi mu Burundi. Mbere ya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yateje akaduruvayo mu gihugu, mu 2015 yaje mu Rwanda ahurira na Perezida Kagame i Huye, ariko nyuma ibintu biza guhinduka.

Ati “Atangiye gushaka manda ya gatatu arahindukira, ariko n’abanya-Tanzania babigizemo uruhare kubera Jakaya Kikwete. Mu gihe cy’umuhora wa Ruguru bashakaga kurema uwabo w’Abanya-Tanzania, RDC n’Abarundi. Kikwete yari amufiteho ijambo rinini noneho hajemo n’ibya Coup d’État yijundika u Rwanda atyo.”

Nyuma y’umwaka wa 2015, u Burundi bwaranzwe no kwikoma u Rwanda igikubise cyose bati “u Rwanda”, imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza yaburasaho bati “twatewe n’u Rwanda”, ku buryo byageze aho abategetsi bakoranyiriza abaturage ku mupaka, mu myigaragambyo bise iyo kwamagana n’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Kajugujugu y’u Rwanda yifashishijwe mu kuzimya isoko rya Bujumbura mu 2013

U Rwanda rwakomeje gutwara ibintu gahoro, kuko rwabonye kare ko ikibazo nyamukuru kiva imbere mu Burundi aho kuba hakurya y’umupaka.

Hazabanza kwigizayo FDLR iri i Burundi

Ku wa 20 Gicurasi 2020 nibwo mu Burundi habaye matora ya Perezida wa Repububulika, abagize inteko ishinga amategeko n’abayobozi mu makomine, maze umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Neva aba ari we wegukana intsinzi.

Ni amatora yavuzwemo uburiganya budasanzwe, Gen Ndayishimiye ayatsinda n’amajwi 68.72%, akurikirwa na Agathon Rwasa wagize 24.19%, utaranishimiye uko amatora yagenze akitabaza urukiko, ubusabe bwe buteshwa agaciro.

Iyo ntsinzi ya CNDD FDD mu ntara zose z’u Burundi no mu murwa mukuru Bujumbura, ariko amashyi n’umudiho nk’ibyo binumvikana mu mashyamba ya Congo, bisiga benshi mu rujijo.

Ku wa 25 Gicurasi 2020 nibwo Komisiyo y’amatora (CENI) yatangaje amajwi y’agateganyo, ku munsi wakurikiyeho umutwe wa FDLR wandikira Gen Ndayishimiye umushima, na mbere y’abandi bayobozi batandukanye baba abo mu karere no hanze yako. Ni ibaruwa yasinyweho na Lieutenant-Général Victor Byiringiro.

Yashimagizaga uko amatora yagenze, ku buryo uyu mutwe “ufite ishema” ryo kumushimira kubera intsinzi yegukanye, unamwifuriza amahirwe mu nshingano zimutegereje. 

Wuririraho ubwira “Perezida watowe” ko mu rugamba rwawo rwo kubohora igihugu cyawo, u Rwanda” utekereza ku kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, nyamara ni umwe mu mitwe iteza umutekano muke kuva mu myaka myinshi ishize, usahura abaturage abandi ukabica ndetse no gufata abagore rugeretse.

Urugero ni muri Mata uyu mwaka, ubwo ingabo za Congo, FARDC, mu ijwi ry’Umuyobozi w’Umutwe ushinzwe kurinda pariki z’igihugu n’indi mitungo kamere muri RDC, General Major Maurice Aguru Mamba, wemeje ko amakuru yaturutse mu iperereza yerekanye ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ari zo zishe abantu 17 barimo 12 bari abarinzi muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Uwo mutwe ukomeza wandikira Ndayishimiye uti “Abagize FDLR barabasaba kutagira imbaraga na nke musiga inyuma mu gushakira umuti ikibazo cy’u Rwanda.“

Nyamara mu kiganiro yahaye BBC mu 2016, Gen Ndayishimiye wari umaze kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD, yavuze ko bemera ko mu Rwanda habaye Jenoside, ndetse Leta y’u Burundi “yasinye amasezerano yose ajyanye n’itsembabwoko, uburenganzira bwa muntu, ibyaha by’intambara, amacakubiri,”n’ibindi.

Bivuze ko mu gihe igihugu cyaba kizirikana ibyo byose, igihe hari ubushake bwa politiki, abagize uruhare mu mabi nk’ayo nk’abagize FDLR ntibagakingiwe ikibaba.

Gutanguranwa mu kwiyegereza Gen Ndayishimiye kwa FDLR byabaye nko gucuranwa kugira ngo itangire kumureshya, bityo azakomeze kuyireba ryiza nk’uko bimaze imyaka bimeze ku butegetsi bwa Nkurunziza, ku buryo FDLR iri mu nzego zose z’u Burundi, by’umwihariko mu gisirikare n’igipolisi.

Mu 2015 mu gihe u Burundi bwari bwinjiye mu bihe bikomeye birimo Coup d’État yaje kuburizwamo, nibwo byatangiye kuvugwa byeruye ko FDLR iganje mu Burundi, mu mpuzankano y’abapolisi n’abasirikare.

Mu myaka ishize byageze aho mu barinda Nkurunziza huzuzwamo FDLR, nubwo nyuma kubera kubisakuza, bagiye bagabanywa gahoro gahoro. Nubwo uyu mutwe ukundwakajwe mu Burundi, inyuma mu mashyamba ya Congo ntiworohewe kubera ibitero bidasiba ukomeje kugabwaho n’ingabo za FARDC.

Umwaka ushize wasize Gen Sylvestre Mudacumura wayoboraga ingabo zayo yishwe, babiri mu bari abayobozi bakuru bayo bafatwa mpiri bari mu mayira bava i Kampala. Abo ni LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Ignace Abega wari ushinzwe ubutasi, bafashwe bavuye muri Uganda mu nama na RNC hamwe n’ubuyobozi bwa Uganda. Ubu bafungiwe mu Rwanda.

Ubusabe bwa FDLR mu mikoranire ni ingorane kuri General Neva, unasabwa kubaka ubutegetsi bwizewe, bityo agomba guhera ku mibanire n’abaturanyi.

Ibindi bihamya by’uko u Burundi bukorana n’iyi mitwe irwanya u Rwanda binagaragazwa n’ibitero bya hato na hato abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagabye mu gihugu banyuze muri Nyungwe, aho babaga baturutse mu Burundi,

. Byakomeje kuvugwa ko mu barinda Nkurunziza harimo na FDLR

Abantu benshi bari muri P5 ya Kayumba Nyamwasa baheruka gufatwa bakoherezwa mu Rwanda, ni abatangabuhamya b’uburyo binjirijwemo muri Uganda, berekeza muri RDC banyuze muri Tanzania, bageze ku mupaka w’u Burundi bakirwa n’abakuriye inzego z’iperereza mu gisirikare cy’icyo gihugu, barimo Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze.

Bagejejwe i Bujumbura bahabwa inzu yo kuraramo, bahabwa amabwiriza, mbere yo kubaherekeza bakabageza mu mashyamba ya Congo.

Ntawe uvuma iritararenga

Mu gihe mu Burundi habaye ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’imyaka 15, icyibazwa ni ukuba umuyobozi mushya azashobora kubanira u Rwanda, cyangwa niba azakomeza gutera ikirenge mu cya Nkurunziza.

Gusa ibimenyetso bigaragaza ko yaba umuyobozi ucyuye igihe cyangwa Ndayishimiye watorewe kumusimbura bombi ari abantu babanye kuva kera ku buryo hari byinshi bahuriyeho nubwo bafite n’ibyo batandukaniyeho.

Ubwo Nkurunziza yamamazaga uyu mukandida yagize ati “Twasangiye akabisi n’agahiye, twakomeje kurwanira hamwe urugamba rwa demokarasi kuva mu 1994 niho twatangiye kubonana kugeza mu 2004, turaziranye neza kandi n’abenegihugu baramuzi neza kuko yaciye mu Ntara nyinshi cyane.”

“Twanagororewe hamwe, amakuba nagize nawe niyo yagize, igiye cyose twasimbutse akaga k’imitego y’umwanzi, yaba iy’uwo muri twe cyangwa uwo twarwanaga, twasimbukiye urupfu hamwe. Nicyo gituma n’uyu munsi mwabonye naje nambaye imyenda iriho ifoto ye, na we akambara imyenda iriho ifoto yanjye, turi bamwe, dusangiye ugupfa no gukira.”

Nkurunziza avuga ko baziranye, ku buryo “muri ibyo by’urugamba yitanze atizigama, ararutangira kandi ararusoza mu gihe bamwe twari kumwe baduhemukiye, baduta ku rugamba bahitamo kwifatanya n’abaturwanya, ariko we, mu bihe bigoye n’ibyoroshye yarakomeje asohoza urugamba.”

Kuva mu 2005 kugeza mu 2010 Ndayishimiye yari umusirikare, nyuma agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Abaturage, Nkurunziza amugira umujyanama we ushinzwe ibya gisirikare, muri Kanama 2016 aza kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD asimbuye Pascal Nyabenda waje gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko – umutwe w’abadepite.

Hari amakuru ava mu Burundi avuga ko Gen Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi, atari we Nkurunziza yashakaga gushyira imbere ngo azamusimbure kimwe n’abandi bantu mu ishyaka (Abagumyabanga), ko ahubwo yari ashyigikiye Nyabenda. 

Gusa abantu bo mu ishyaka baryamye kuri Ndayishimiye, aba ari we wemezwa nk’umukandida w’ishyaka ndetse anatorerwa kuyobora u Burundi. Hari abavugaga ko badashobora gushyigikira Nyabenda umuntu utararwanye intambara nka Ndayishimiye.

Uyu mugabo w’imyaka 52 arubashywe mu Burundi kuko ari we wari uyoboye ibiganiro na Leta y’u Burundi ku ruhande rw’ishyaka CNDD FDD ubwo bari bakiri inyeshyamba, bagera ku masezerano yahagaritse intambara muri icyo gihugu mu 2005.

Ubwo bavaga mu ishyamba, Gen Ndayishimiye yari mu barwanyi ba mbere binjiye mu gihugu mu gushyira mu bikorwa amasezerano, harimo gushyiraho igisirikare, igipolisi n’urwego rw’iperereza bihuriweho. Gen Ndayishimiye yanagize uruhare mu gutuma uwari umutwe w’inyeshyamba uhinduka ishyaka ryemewe mu gihugu rya CNDD FDD, yari abereye Umunyamabanga Mukuru.

Ntabwo byoroshye kwemeza ko Ndayishimiye azitandukanye n’umurongo wa Nkurunziza, ariko amateka hari aho yagaragaje ko bishoboka.

Mu mwaka wa 2017, José Eduado dos Santos wari umaze imyaka 37 ayobora igihugu gikungahaye cyane kuri peteroli, Angola, yatoranyije João Manuel Gonçalves Lourenço wari Minisitiri w’ingabo guhera muri Mata 2014, ndetse akaza kuba Visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi, ngo abe ari we umusimbura.

Icyo gihe byemejwe ko dos Santos azakomeza kuyobora ishyaka riyobora Angola kuva yabona ubwigenge, MPLA, ku buryo byatekerezwaga ko perezida mushya azakomeza gukorera mu kwaha k’uwo yasimbuye.

Nyamara byarahindutse, ubu Lourenço akomeje gushyira ibintu ku murongo mu buryo bwe, ndetse abana ba dos Santos bari barashyizwe mu myanya ikomeye barirukanwe, umukobwa we, Isabel dos Santos, wabarwaga nk’umugore wa mbere ukize muri Afurika, ubu imitungo ye iri muri Angola no muri Portugal yarafatiriwe. 

 Ubushinjacyaha bumurega ko yanyereje miliyari imwe y’amadolari ubwo yayoboraga sosiyete y’igihugu itunganya ibikomoka kuri peteroli, Sonangol. dos Santos yashyigikiye bikomeye kandidatire ya Perezida Lourenço none amugeze habi

U Rwanda rwafunguye paji ya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo u Rwanda rwakuyeho icyari kimeze nko guceceka muri dipolomasi ku Burundi, maze Guverinoma ishimira Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanditse yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda irashimira Perezida watowe w’u Burundi, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko ‘Guverinoma y’u Rwanda yifuriza abaturage b’u Burundi ubuzima bwiza, amahoro n’uburumbuke by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus’.

Ni ubutumwa bukomeye, bugaragaza ko u Burundi nabwo bugaragaje ubushake, imbere h’umubano w’ibihugu byombi hashobora kuba heza kurusha uko bimaze iminsi.

Ubutumwa nk’ubu bwari bumaze iminsi budatangwa ku bihugu byombi, haba ubwo mu 2015 Nkurunziza yatsindaga amatora muri manda yateje imyigaragambyo ikomeye, cyangwa ubwo Perezida Kagame yatorerwaga indi manda mu 2017.

Nubwo umubano waje kwangirika, u Rwanda rwamye ari isoko rikomeye ry’u Burundi ku bintu birimo imbuto, imboga, ku bakunzi b’inzoga za Amstel n’ibindi, ku buryo abaturage b’ibihugu byombi banyotewe ubwo buhahirane. Gen Ndayishimiye aheruka gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi Nkurunziza yamamaje Gen Ndayishimiye ku rwego rukomeye

Yanditswe na Kuya 8 Kamena 2020

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itorwa-rya-gen-ndayishimiye-twitege-umubano-mushya-hagati-y-u-rwanda-n-u