Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé uri i Kigali mu nama ku mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU.

Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Umujyi wa Kigali urabarizwamo abagera ku 3800 baturutse mu bihugu 81, barimo abakuru b’ibihugu nk’uwa Mali, Togo, Niger, Djibouti, ba Minisitiri w’Intebe, abayobozi b’imijyi itandukanye n’abandi.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byibanze ku ikoranabuhanga na politiki, aho Perezida Gnassingbé yakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda akifuza ko rwamubera ishuri.

Yagize iti “Iterambere Kigali imaze kugeraho mu myaka 20 ni isomo ryiza ku mavugurura akwiriye Togo mu buryo bwimbitse.”

Ibinyamakuru byo muri Togo byatangaje ko abakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye, uko byifashe muri Afurika no ku mavugurura ya AU yakozwe na Perezida Kagame n’itsinda ry’intiti icyenda yari ayoboye.

Baganiriye kandi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’iterambere nkuko aricyo inama ya Transform Africa igamije.

Perezida Gnassingbé ntiyahwemye gutangaza ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo kuri we mu bakuru b’ibihugu ashingiye ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda.

Yatangaje ko amukundira imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.

Mu bayobozi bakomeye bari i Kigali harimo; Visi Perezida wa Zambia, Inonge Wina; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé, Patrice Emery Trovoada; Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou; Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta; Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Emmanuel Issoze-Ngondet na Minisitiri w’Intebe wa Guinée Equatoriale, Francisco Pascual Eyegue Obama Asue.

 

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé uri i Kigali mu nama ku mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’
Posté le 12/05/2017 par rwandaises.com