*Itangazo rirebana n’uwiyitiriye umunyamakuru wa IGIHE agakora ubutekamutwe kuri Facebook*

Ku rubuga nkoranyambaga Facebook hagaragaye umuntu wafunguye konti ayitirira Karirima Ngarambe Aimable, Umunyamakuru wa IGIHE ukorera mu Bubiligi. Uwo muntu yifashishije iyo konti yandikira abantu abasaba amafaranga.

Nyuma y’ikusanyamakuru ryakozwe byagaragaye ko uwakoresheje umwirondoro wa Karirima yari agamije gushaka indonke yaka abantu amafaranga mu buryo bwa gitekamutwe.

Umuntu wese waba wakiriye ubutumwa bumusaba amafaranga buturutse kuri Karirima Ngarambe Aimable yabwirengaza, mu gihe hagitegerejwe ko iki kibazo Facebook igikemura.

Mu izina rya Karirima, twiseguye kuri buri wese waba wagezweho n’ingaruka z’iki gikorwa kigayitse cy’ubugizi bwa nabi.

*Ubuyobozi bwa IGIHE*

Posté le 10/07/2017 par rwandaises.com