Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze Impeta z’Ishimwe ry’ubucuti ziswe ‘Igihango’, ku bantu icyenda bagize uruhare rw’ikirenga mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda mu rugamba rwo kongera kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, witabiriwe na Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame, abayobozi bakuru b’igihugu, inshuti z’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro.

Umukuru w’Igihugu yahaye Impeta y’Ishimwe ‘Igihango’, abanywanyi b’u Rwanda, Hezi Bezalel, Howard G. Buffett, Gilbert Chagoury, John Dick, Paul Farmer, Alain na Dafroza Mukarumongi Gauthier, Linda Melvern na Joseph Ritchie, kubera ibikorwa by’indashyikirwa by’ubugiraneza, guharanira ko ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kumenyekana n’ibindi.

Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Perezida Kagame yibukije ko Igihango gisobanura ubucuti buhoraho kandi ntawe ugitatira, avuga ko umuhango nk’uyu wo gushimira abafashije u Rwanda uzajya uba kenshi kugeza buri wese yituwe uruhare rwe kuko mu bihe bikomeye igihugu cyasabwaga kwigira no kwishakamo ibisubizo hari abakibaye hafi.

Yagize ati “Intego y’izi mpeta ni uguha agaciro umusanzu w’intagereranywa mwagize ku buzima bw’igihugu cyacu. Iki gikorwa gitera urubyiruko imbaraga n’akanyabugabo mu guha ubuzima bwabo icyerekezo gihamye.

Mu bahawe Impeta z’Ishimwe harimo umuherwe Howard G. Buffet, umuhungu w’umuherwe Warren Buffett, wahoze ari umuyobozi wa Coca-Cola, uruganda rukorera mu bihugu birenga 80 ku isi.

Buffet yagaragaye yamagana ibikorwa byo guhagarikira u Rwanda inkunga ndetse aba uwa mbere mu kurufasha kwigira yemera guha inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda inkunga ya miliyoni 514 z’amadolari kugira ngo uru rwego rw’ubukungu rutere imbere.

Nyuma yo guhabwa Impeta y’Ishimwe, Howard G. Buffet, unashimirwa guharanira ko ibidukikije bibungabungwa mu Rwanda, yashimye iterambere ry’u Rwanda, avuga ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame ishimangira impinduka zidasanzwe kandi ikanahamya ko Afurika ari umugabane umaze guhindura isura.

Yagize ati “Dufitiye icyizere ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame. U Rwanda ni igihugu cyerekanye ko Afurika idakwiriye gukomeza gufatwa nk’abana. Twishimiye kuba inshuti zanyu, kwita u Rwanda mu rugo rwacu rwa kabiri kandi ntabwo bizahinduka. Tuzaguma uko turi n’ahazaza.”

Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugengwa n’ Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe. Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy’icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy’umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy’umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy’ubwitange yitwa « Indengabaganizi ».

Icyo wamenya ku bahawe Impeta z’Ishimwe

Hezi Bezalel

Hezi Bezalel ni Umunya-Israel, w’inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko. Afatwa nk’irembo ry’ishoramari ry’abanya-Israel mu Rwanda ndetse akaba n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Israel.

Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha ibyababye mu Rwanda mu 1994 dore ko yahageze Jenoside igihagarikwa. Yatumye u Rwanda na Israel bigirana umubano ukomeye.

Howard G. Buffet

Uyu Munyamerika w’umuherwe, azwi cyane mu gufasha u Rwanda kwigira, binyuze mu guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere ubumenyi mu buhinzi mu Rwanda.

Abinyujije mu muryango yashinze, Buffet azwi mu bikorwa byo kuhira imyaka ku butaka bwa hegitari 1280 muri Nasho mu Karere ka Kirehe n’ishuri ry’ubumenyingiro mu by’ubuhinzi rya Karama mu Karere ka Bugesera.

Paul Farmer

Paul Farmer ni Umunyamerika akaba n’umwe mu bashinzwe Umuryango Partners In Health (Inshuti mu Buzima), ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kuvura kanseri kuva mu mwaka wa 2006.

Usibye kuba Partners In Health ikorana n’u Rwanda mu mishanga itandukanye y’ubuzima, Farmer ni umwe mu bagize uruhare mu gutangiza ibitaro bivura kanseri bya Butaro.

Alain Gauthier na Dafroza Gauthier

Umufaransa Alain Gauthier n’umugore we Mukarumongi Dafroza wavukiye mu Rwanda bamaze imyaka 15 bakora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bacyidegembya mu Bufaransa batarigeze bakurikiranwa n’urukiko.

Muri 2001 Gauthier na Mukarumongi bashyingiranwe mu 1977, bashinze umuryango bise ‘Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda’ (CCPR). Kuva mu ntangiro za CCPR, Gauthier n’umugore we bazengurutse mu nkiko, mu magereza no mu barokotse Jenoside bakora ubushakashatsi bwimbitse mu Rwanda.

Aba bafite uruhare kandi mu kunyomoza amakuru avuga nabi u Rwanda ahanini akwirakwizwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof.Linda Melvern

Linda Melvern, Umwanditsi akaba n’impuguke mu bya Jenoside, afite uruhare rukomeye cyane mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyane cyane banyuze mu itangazamakuru.

Azwiho kwandika ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, birimo n’icyo yise “A People Betrayed: The Role of the West in Rwanda’s Genocide”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Uruhare rw’ibihugu by’Uburengerazuba muri Jenoside n’uburyo abantu batereranye u Rwanda”.

Joseph Ritchie

Ni umwe mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’umukuru w’igihugu, akaba yarayoboye RDB mu mwaka wa 2007 kugera 2009. Nubwo afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akomoka muri Leta ya Chicago imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yagize uruhare rukomeye mu mishanga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.

John Dick

Mu myaka 50 ishize, Dick ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, ibifite aho bihuriye n’inganda, ndetse n’iby’indege.

Ubwo u Rwanda rwashakaga uko rwakorana n’ibigo bikomeye byo ku isi bitandukanye, uyu mugabo yafashe iya mbere mu kurutega amatwi no gushyira mu bikorwa. Ibi nibyo byabyaye umusaruro w’imikoranire ijyanye n’ishoramari ryatanze umusaruro mu gihugu. Uburyo ahagararira u Rwanda mu mahanga, bituma aruvuga nk’igihugu cye.

Gilbert Chagoury

Gilbert Chagoury ni umugabo ufite inkomoko muri Leban na Nigeria wubatse izina rikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi; gusa yamamaye mu bijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Yahisemo gusaranganya umutungo we n’abantu bari iruhande rwe, akaba yaragize uruhare runini mu gifasha u Rwanda atitangiriye.

Perezida Kagame na Madamu ubwo bageraga muri KCC

Perezida Kagame yibukije ko Igihango gisobanura ubucuti buhoraho kandi ntawe ugihemukira

Perezida Kagame yavuze ko umuhango nk’uyu wo gushimira abafashije u Rwanda uzajya uba kenshi kugeza buri wese yituwe uruhare rwe kuko mu bihe bikomeye igihugu cyasabwaga kwigira no kwishakamo ibisubizo hari abakibaye hafi

Ni ku nshuro ya mbere izi mpeta zitanzwe mu mateka y’u Rwanda

Perezida Kagame yambika ‘Igihango’ inshuti y’u Rwanda, Joseph Richie ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, gusa akaba akomoka muri Leta ya Chicago imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Perezida Kagame yambika igihango Umwongereza uzobereye mu by’ikoranabuhanga, John Dick kubera umuhate we mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame aha ishimwe Hezi Bezalel, Umunya-Israel, w’inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda

John Dick yafashije u Rwanda kugira ngo rubashe kugirana imikoranire y’ishoramari n’ibigo bimwe na bimwe

Perezida Kagame yambika Dafroza Mukarumongi, impeta y’ishimwe

Prof Linda yambikwa impeta y’ishimwe

Alain Gauthier n’umugore we Dafroza Mukarumongi ni bamwe mu bantu icyenda bambitswe iyi mpeta

Perezida Kagame ari kumwe n’umunyemari Howard G. Buffett

Akanyamuneza ku maso y’umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

Perezida Kagame yambika Howard G. Buffett iyi mpeta y’ishimwe kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame ashimira umwongereza Prof. Linda Melvern, Umwanditsi akaba n’impuguke mu bya Jenoside

Umufaransa Alain Gauthier n’umugore we Mukarumongi Dafroza wavukiye mu Rwanda bamaze imyaka 15 bakora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakidegembya mu Bufaransa

Umunyemari Gilbert Chagoury yambikwa impeta y’ishimwe

Perezida Kagame na Madamu baganira n’abari bamaze kwambikwa impeta z’ishimwe

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahaye-impeta-z-ishimwe-abantu-icyenda-barimo-umuherwe-howard
Posté le 18/11/2017 Par rwandanews