Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hakiri abita uko bashaka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi Umuryango Mpuzamahanga ari uko wayemeje.

Ubwo Nduhungirehe yari mu nama na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena igamije kungurana ibitekerezo ku gukurikirana abakoze jenoside bari mu bindi bihugu, yavuze ko u Rwanda rugifite urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo yayo ikiri hanze.

Yavuze ko hakiri umubare munini w’ibihugu byo hirya no hino ku Isi bikomeje guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito itariyo, akaba ari nako ingengabitekerezo yayo ikomeza gukwirakwizwa n’abayigizemo uruhare bakidegembya.

Yagize ati “Ikibazo cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzi ko ibihugu byinshi ndetse n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye biracyakoresha Jenoside yabaye mu Rwanda, Jenoside nyarwanda, kandi ibyemezo byinshi byagiye bifatwa byagiye byemeza ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nduhungire yagaragaje ko bitumvika kuba hadakoreshwa inyito ikwiye nyamara hari ibyemezo byafashwe n’ubutabera mpuzamahanga na dipolomasi.

Yagize ati “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye rugamije kureba niba ibyaha byakozwe mu Rwanda ari Jenoside ndetse no guhana ababikoze.”

Yakomeje agira ati “Urwo rukiko rwemeje mu rubanza rwa Kayesu muri Nzeri 1998 ko ibyakozwe mu Rwanda ari Jenoside kandi yakorewe Abatutsi kandi urwo rukiko ni rwo rwabivuze.”

Mmuri Kamena 2006 urwo rukiko rwongeye ruvuga ko mu Rwanda ibyahakozwe ari Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe bikaba byarakozwe kuko ababuraniraga abashinjwa bakundaga kwiregura bayihakana, banayipfobya.

Nduhungirehe yavuze ko kuba ibuhugu byinshi bikomeye bigikoresha imvugo ya ‘Jenoside yabaye mu Rwanda’ ari byo bituma ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kwiyongera.

Yanavuze ko nko mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, hari urwibutso rwa Jenoside banditseho ko ari urw’abantu baguye muri Jenoside, ugusanga buri tariki ya 6 Mata hari abajya kuhahurira bakibuka mu buryo bunyuranya n’ubw’itariki ya 7 Mata mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko hakomeje inzira y’ibiganiro mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga kugira ngo Isi yumve igisobanuro nyakuri cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwatangaje ko bumaze kohereza mu mahanga impapuro zisaga 800 zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier