Perezida Paul Kagame yagize Makolo Yvonne, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingege cy’u Rwanda, aho yasimbuye Col Chance Ndagano wagiye muri uwo mwanya nk’umuyobozi w’agateganyo muri Mata 2017.

Mu mwaka ushize nibwo Makolo Manzi Yvonne yinjiye muri RwandAir nk’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’Ikigo muri RwandAir, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.

Mu 2003 nibwo Makolo yavuye muri Canada aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi, wakorwaga na World Links, mu gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha, mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.

Tariki ya 5 Mata 2017 nibwo Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibigo n’inzego zitandukanye; Col. Chance Ndagano agirwa Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir, asimbuye John Mirenge watangiye kuyobora icyo kigo mu Ukwakira 2010.

RwandAir ni ikigo kimaze kwiyubaka muri iyi myaka ishize, aho gikomeje kwagura ibyerekezo bigana impande zose z’Isi.

Mu minsi ishize u Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano yahaye RwandAir uburenganzira bwo gukorera ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose cyo muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.

Ubu RwandAir igera mu byerekezo 25, izatangira kugera i Abuja muri Gicurasi 2018 ndetse itangire no kugera i Accra muri Ghana.

RwandAir inagera mu Burayi aho ikorera ingendo i Bruxelles mu Bubiligi na London mu Bwongereza, ikerekeza mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde ndetse irateganya ingendo zigana New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guangzhou mu Bushinwa.

 

Yvonne Manzi Makolo wagize Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

 

Col. Chance Ndagano wari Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahaye-yvonne-makolo-kuyobora-rwandair

Posté le 06/04/2018 par rwandaises.com