Umukuru w’igihugu cya Guinée Alpha Conde yemeza ko kugenda kw’Abafaransa bari bafatiye runini ubukungu bw’igihugu cye ubwo cyabonaga ubwigenge byadindije iterambere ryacyo. Ubukene buri mu baturage be ngo ntibwatewe n’abayobozi babi gusa ahubwo ngo n’u Bufaransa bubifitemo uruhare.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Guinée izizihiza umunsi wayo wo kubona ubwigenge kuko yabubonye taliki 02, Ukwakira, 1958.
Ubwo abanyamakuru bamubazaga impamvu igihugu ke kikibarirwa mu bikennye cyane buri mu byakolonijwe n’Abafaransa, Perezida Conde yavuze ko ubukene bafite bwatewe na bamwe mu bayoboye kiriya gihugu nyuma y’uko kibonye ubwigenge ariko ngo n’u Bufaransa bwarabatereranye.
Ati: “ Abafaransa bagomba kumva ko niba muri iki gihe Guinée ikennye nabo babigizemo uruhare. Ubwo twabonaga ubwigenge muri 1958 Abafaransa bari barize bahisemo kwitahira basiga igihugu nta bahanga gifite bo kugiteza imbere.”
Ngo bisa n’aho bari bagamije guhuhura ubukungu bwa Guinée. Ngo iyo hatagoboka Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete n’u Bushinwa, Guinée iba yarasenyutse.
Guinée nicyo gihugu cya mbere cyabonye ubwigenge mu bihugu byari byarakonijwe n’u Bufaransa byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Cyageze ku bwigenge nyuma y’uko abaturage banze gutora kamarampaka yari yashyizweho n’u Bufaransa bwa Gen de Gaulle bwasabaga ko yaba kimwe mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Africa byiyunze n’u Bufaransa. Icyo gihe hari taliki 28, Nzeri, 2018.
Perezida Alpha Condé yagiye ku butegetsi muri 2010 icyo gihe akaba yari asimbuye Lansana Conté.
Alpha Condé ati: Abafaransa bamaze kuduha ubwigenge ‘barigendera biradukenesha’
Posté le 01/09/2018 par rwandaises.com
Jeune Afrique
UMUSEKE.RW