Mu bihano bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 27/09/2018, harimo ibyakajijwe nk’ibihana uwasambanyije umwana, ibihana abanyereza umutungo wa Leta hamwe n’ibihana abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Harimo kandi n’igihano gihabwa uwasebeje abayobozi b’igihugu mu nkuru zishushanyije cyangwa se zanditse n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mategeko menshi aherutse kuvugururwa ndetse n’amashya kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yagarutse ku bishya bigaragara muri iki gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.

Gukuramo inda bizajya byemezwa na muganga

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye kenshi ko iyi ngingo ihinduka, kuko rimwe na rimwe imanza zatindaga bikagira ingaruka ku watewe inda mu buryo bumubangamiye, wifuza kuyikuramo.

Ingingo ya 165 y’itegeko ngenga ryo kuwa 02/05/2012 yavugaga ko ukeneye gukuramo inda kubera impamvu zemewe n’amategeko zirimo kuba ushaka kuyikuramo yayitewe atabishaka, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, yarashyingiwe ku ngufu.

Yavugaga ko yemerewe kuyikuramo iyo yayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi, yasabwaga kubanza kunyura mu nkiko.

Ingingo ya 125 mu itegeko rishya ivuga bizajya bikorwa na muganga, ariko kugirango muganga akuremo inda bizajya bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze azajya akora iteka risobanura ibyo umuganga wasabwe gukora iyo serivisi agomba gushingiraho.


Gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu

Ingingo ya 233, ivuga ko umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

Niba gukoza isoni byabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi b’ikirenga b’Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.

Gusambanya abana

Nk’uko Busingye yakomeje abivuga ngo gusambanya umwana byahawe ibihano biremereye kuko biri mu bihangayikishije igihugu.

Ingingo ya 133 ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Ruswa

Ku cyaha cya ruswa Minisitiri Busingye yagize ati ‘‘Ruswa n’ibifitanye isano nayo, icyo kintu cyitwa ibifitanye isano nayo cyavuyeho. Ubu ni ruswa, ni ukuvuga kurya ruswa, kunyereza kwigwizaho umutungo w’igihugu. Byajyaga byitwa ibifitanye isano na ruswa wagera mu rukiko umuntu akakubwira ati ibyo nakoze ntabwo ari ruswa ni ibifitanye isano.’’

Yakomeje ati ‘‘Ubu mu Rwanda ruswa ni icyaha kidasaza. Wakurikiranwaho ruswa ukabura ntacyo bitwaye aho uzabonekera nyuma y’imyaka 70 icyo cyaha kizaba kigihari uzagikurikiranwaho.’’

Ibiyobyabwenge

Minisitiri Busingye yavuze ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bihangayikishije u Rwanda, hakaba hakajijwe ibihano ku babinywa n’ababicuruza bakanabikwirakwiza imbere mu gihugu.

Ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Mu gihe Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: 1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze mililiyoni makumyabiri ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;

igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Minisitiri Busingye yasobanuye zimwe mu mpinduka zigaragara mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-mu-gitabo-cy-amategeko-ahana-ibyaha-mu-rwanda
Posté le 02/10/2018par rwandaises.com