Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, Agathe Kanziga Habyarimana, aba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko adashobora koherezwa mu Rwanda cyangwa kujyanwa mu butabera mu gihe ntabimenyetso bifatika bimuhamya ibyaha biragaragara.

Yabivuze mu kiganiro abanyamakuru bo mu muryango ‘PAX PRESS’ [itangazamakuru rigamije amahoro], bagiranye na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré kuri uyu wa 17 Ugushyingo.

Cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’urubanza rw’Umunyarwanda, Dr Sosthène Munyemana, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatangiye ku wa 13 Ugushyingo 2023 mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi gucumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse byafashe igihe kirekire kugira ngo hagire abagezwa mu nkiko.

Mu bari ku rutonde harimo na Agathe Kanziga Habyarimana. Ambasaderi Anfré abajijwe aho ahagaze mu bya politiki n’ubutabera, yasubije ko nta byangombwa agira kandi ko bigoye kumugeza mu butabera kuko nta bimenyetso bifatika by’uko yagize uruhare muri Jenoside.

Ati “Ku bantu bazi amateka, igihari ni uko nta foto n’imwe imugaragaza afite umupanga cyangwa Kalashnikov mu ntoki ze. Nta bimenyetso bifatika bihari. Agathe Habyarimana nta sitati afite mu Bufaransa, uwahoze ari Perezida François Mittérand ni we wanzuye ko avanwa mu Rwanda hamwe n’umuryango we. Bafashe indege babanza kujya i Bangui nyuma bajyanwa mu Bufaransa.”

“Ubu atuye mu nkengero z’Umujyi wa Paris, nta ’sitati’ afite mu Bufaransa, ntashobora guhabwa ibyangombwa, nta n’ubwo ashobora koherezwa mu Rwanda. Birababaje [ndabivuga nkanjye], ndi ambasaderi ariko ndi n’umuturage, umuntu ukurikirana ibiba, ntabwo nshobora kuvuga ko binyuze ariko ni ko biri. Umurebye ni umukecuru uhahira i La Couronne [Komini yo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Bufaransa], ni uko ameze, nta kumwohereza mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe ubutabera bw’u Rwanda bukorana neza n’ubw’u Bufaransa bishoboka ko hazagira igishya gikorwa kuri Agathe, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nibugira ibimenyetso bifatika bugaragaza.

Ati “Ibyo tuzi ubu ni uko yari mu kazu, réseau zero; ni ibintu byanditswe n’abanyamateka n’abanyamakuru ariko inkuru z’abanyamakuru ntabwo zigira agaciro imbere y’urukiko. Ku ruhande rumwe bishobora gufasha mu gutangira dosiye ariko ntibyashingirwaho mu guhamya umuntu icyaha.”

Yavuze ko hari abacamanza bo mu Bufaransa [b’abagore batanga ikirego], bakunda kuza i Kigali bakaganira ku kibazo cya Agathe Kanziga.

Kugeza ubu ngo hari abavoka bahora biteguye kuburanira Agathe Kanziga igihe cyose yagezwa mu butabera ariko ikibura ni ibimenyetso kandi ibyo byatuma ikirego giteshwa agaciro.

Ambasaderi yavuze ko kuba nta bimenyetso bitavuze ko umuntu aba ari umwere, ko ari ibintu bikunze kubaho mu butabera bw’u Bufaransa.

Umujyanama ushinzwe iby’umutekano muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Colonnel Laurent Lesaffre, yavuze ko urukiko rwo mu Bufaransa rujya kujyana mu rukiko ukekwaho Jenoside ari uko bazi neza ko bafite ibimenyetso bifatika bishobora gutuma ahamwa n’icyaha.

Agathe Kanziga ni umwe mu bari abayobozi bakuru b’Akazu kari kagikizwe n’abafatwa nk’abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarahungishijwe ku busabe bwa François Mitterand wayoboraga u Bufaransa icyo gihe.

https://igihe.com/amakuru/article/ntiyahabwa-ibyangombwa-ntiyanasubizwa-mu-rwanda-ambasaderi-w-u-bufaransa-avuga