Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu i Rwamagana, abarimu basabye ko umushahara wabo uhuzwa n’iy’abandi bakozi ba Leta ndetse ko bagira amahahiro yihariye aborohereza guhaha ku giciro gito kugira ngo imibereho yabo ibe myiza nabo bakore umurimo bahamagariwe neza.
Mu ijambo ry’uhagarariye amasendika y’abarimu mu Rwanda, yasabye kandi ko abarimu bahabwa amasezerano y’akazi y’igihe kirambye kugira ngo amabanki arusheho kubizera ndese n’Umwarimu SACCO.
Abarimu kandi basabye ko umwana wa mwarimu yafashwa kwiga kugeza arangije kaminuza ndese ko gahunda ya Girinka mwarimu yagera kuri bose.
Ashingiye ku mibereho itari myiza ya mwarimu, yavuze ko n’abanyeshuri benshi baba badafite indoto zo gukora uwo mwuga kandi aribo bategerejweho kuzasimbura abawukora kuko ngo bahembwa macye.
Mu Rwanda, mwarimu ufite impamyabumenyi y’ayisumbuye (A2) wigisha mu mashuri abanza atangirira ku mushahara wa 41 000Frw ku kwezi akazagenda azamurwa bitewe n’uburambe.
Umwarimu wigisha mu abanza cyangwa ayisumbuye ufite ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1) atangirira ku mushahara wa 100 000Frw ku kwezi nawe akazamurwa bitewe n’uburambe.
Naho ufite ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) atangirira ku mushahara wa 135 000Frw ku kwezi.
Iyi ngo ni imishahara mito ugereranyije n’ihabwa abandi bakozi ba Leta banganya amashuri nabo.
Uyu uhagarariye sendika yabo ati: “Iyo abarimu babajije abana umwuga bifuza kuzakora nibamara kuba bakuru, iyo tuganira nk’abarimu (nyuma yo kubaza abanyeshuri) dusanga nta bifuza kuzaba abarimu.”
Uyu yashimye ko hari amacumbi yubakiwe abarimu ariko ko akwiye kuba menshi ndetse akagera no kububatse ingo bafite imiryango migari.
Hasabwe ko abarimu bateganyirizwa muri RSSB ndetse bakavuzwa, hanatungwa agatoki bimwe mu bigo byigenga bidaha umushahara abarimu mu kiruhuko.
Bwicaninyoni Geremy wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe, wavuze mu izina ry’abarimu bose, yasabye ko gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri yakwihutishwa mu rwego rwo kugabanya ibucukike.
Yashimye ko integanyanyigisho nshya “Competence-based curriculum” yakemuye ibibazo byinshi ugereranyije na n’iya mbere “Knowledge-based curriculum” ndetse ko abarimu bashimye gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, ikorwa mu bigo biri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyakacumi n’ibiri.
Minisitiri ntiyasubije ku byifuzo byabo
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, yasobanuye muri rusange ko hari byinshi bimaze gukorwa ngo ireme ry’uburezi ritere imbere n’imibereho ya mwarimu ibe myiza.
Yasabye abashinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere n’Umurenge kurushaho kwegera ibigo by’amashuri, bakabiha inama mu rwego rwo kongera umusaruro.
Yagarutse ku mwarimu nyawe w’umunyamwuga ukenewe n’igihugu agira ati: Umwarimu w’umunyamwuga rero umwana wese akeneye, ni mwarimu ufite ubumenyi n’ ubushobozi kandi wigisha neza kugirango umwana w’umunyarwanda atere imbere.”
Minisitiri w’uburezi mu ijambo rye ariko ntiyasubije kuri buri kimwe muri ibi byifuzo abarimu bavuze mbere y’uko abagezaho ijambo rye.
Dieudonné MANIRAKIZA
UMUSEKE.RW
https://umuseke.rw/ibyifuzo-bya-mwarimu-ihahiro-ryihariye-umushahara-nkuwabandi.html
Posté le 06/10/2018 par rwandaises.com