Igifaransa ni rwo rurimi rukumbi rukoreshwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ibigikoresha (OIF) n’izindi gahunda zawo.
Inama ya 17 ya OIF yabereye i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, nta mwihariko yagize ku bijyanye n’indimi zikoreshwa! Ni yo Mushikiwabo Louise wayoboye Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda kuva mu 2009 yatorewemo kuba Umunyamabanga wa OIF ahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.
Perezida Kagame ni we wamwamamaje, avuga ibigwi bye ndetse anashimira abamutoye.
Mu mu muhango wo gusezera Mushikiwabo no kwishimira intsinzi ye wabereye muri Kigali Convention Center ku wa 3 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yagarutse ku byabaye ku munsi Mushikiwabo yatoweho.
Mushikiwabo w’imyaka 57 yagarutse ku mvugo intyoza mu Gifaransa zikoresha mu gusezera umuntu muzakomeza kubonana.
Yagize ati “Ku batari bazi Igifaransa bagiye kukiga ku mpamvu zumvikana, ndifuza ko muva muri uyu munsi mukuru muzi kuvuga ‘On est ensemble’ (turi kumwe). Iri jambo ndarikunda kuko risobanura uko niyumva.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasuhuje abari muri uyu muhango asa n’uwibaza ati “Niba ndi buvuge mu ruhe rurimi, Igifaransa, Icyongereza?”
Yahise ahabwa amashyi menshi. Na we ati “Nonese n’icya ‘on est ensemble’ cyananira? Louise ‘a dit qu’on est ensemble.’
Umukuru w’Igihugu yahise akomoza ku buryo yakoresheje Igifaransa ubwo yari i Erevan.
Yagize ati “Turi i Erevan nta kuntu Louise yari gutsinda ngo anyuremo usibye abamushyigikiye twavugaga (abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bigize OIF), ni njye wamuranze. Nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa. Amaze gutorwa nashimiye abamutoye mu Gifaransa. Urabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure.”
Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2012 ryagaragaje ko 11.4 % by’Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 15 bavuga Igifaransa.
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mbwirwaruhame ye yasabiye ubufasha abatazi Igifaransa.
Yagize ati “Ndasaba abatavuga Igifaransa kwegera abakizi, ariko nizeye ko Perezida Kagame yazamuye cyane urwego rwe mu Gifaransa. Ntakeneye ubusemuzi.”
OIF yashinzwe mu 1970, ihuza ibihugu 88 bivuga Igifaransa. Afurika ifite ibihugu 29 muri 54 bifata ibyemezo.
Igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko Igifaransa kivugwa na miliyoni 274 ku Isi. OIF yagaragaje ko mu Rwanda abakoresha Igifaransa ari 6%.
SergeYanditswe na
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-bumenyi-bwe-mu-gifaransa
Posté le 01/11/2018 par rwandaises.com