Mu itangazo riri ku rubuga rwa SADC, Perezida w’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Africa y’amajyepfo  akaba na Perezida wa Namibia Dr Hage G. Geingob yashimye ikemezo cy’urukiko rurengera Itegeko nshinga cy’uko Felix Tshisekedi ariwe wandiye kuyobora DRC. Yaburiye amahanga kutabwivangamo ngo kuko nibiba ngombwa SADC izatabara DRC mu buryo bwose

Dr Hage-G-Geingob uyobora Namibia na SADC yaburiye amahanga kwirinda kwivanga mu byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu muri DRC

Ibi SADC ibivuze nyuma y’uko Umuryango w’Africa yunze ubumwe wemeje kuzohereza itsinda rizaba riyobowe na Perezida Paul Kagame ngo rijye kuganira n’impande zirebwa n’ibyavuye mu matora mu rwego rwo kwirinda ko havuka amakimbirane akomeye.

Itangazo rya SADCrisaba amahanga kwirinda kwinjira mu buzima bwite bwa DRC kuko ari igihugu kigenga kandi ngo izakomeza kuyiba hafi mu nzego zose harimo Politiki no gutabarana hagize uyishotora nk’uko biri mu masezerano biriya bihugu byasinye.

Dr Hage G. Geingob yifurije  imirimo myiza   Tshisekedi  ubwo azaba amaze kurahira.

Mu itangazo riri ku rubuga rwa SADC, Geingob yagize ati: “ Mu izina ry’ibihugu bigize uyu muryango no mu izina ryanjye bwite, twishimiye intsizi ya Mr Felix Tshisekedi watorewe kuyobora DRC nyuma y’amatora yabaye taliki 30, Ukuboza,2018 akemezwa bidasubirwaho taliki 19, Mutarama, 2019 n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo….

Turashimira abaturage ba DRC, ubuyobozi bwayo n’abandi bafatanyabikorwa batumye amatora aba mu mahoro n’ubwo hatabuze utubazo tumwe na tumwe dushingiye ku bashakaga guhungabanya umutekano n’ibikoresho bike kandi bikora nabi hamwe na hamwe.

SADC iboneyeho gusaba abatuye DRC bose kwemera ibyavuye mu matora nk’uko byemejwe n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko nshinga bityo bagakomeza Demukarasi n’amahoro mu gihugu…”

Umuyobozi wa SADC avuga ko biri mu nyungu z’abatuye DRC bose gushyigikira intsinzi ya Mr Felix Tshisekedi kugira ngo ubumwe, amahoro n’iterambere birambye bizagerweho

Yongeraho ko kuba ari ubwa mbere Umukuru w’igihugu cya DRC agiye guhererekanya ububasha na mugenzi we mu mahoro, ari ikintu gitanga ikizere cy’ejo hazaza heza ha DRC.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW