Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba imibanire y’u Rwanda n’amahanga, zaba izireba u Rwanda n’abaturanyi ndetse n’igihe rwari ruyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Ingingo zagarutsweho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique zirimo isubikwa ry’ubutumwa bwa AU muri RDC nyuma y’amatora ya Perezida yemeje Félix Tshisekedi nk’uwatsinze, bikamaganwa na Martin Fayulu bari bahanganye.

Yagarutse kandi ku ngingo zirebana n’umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi, umubano mushya w’iki gihugu n’u Bufaransa, impapuro zisaba ifatwa rya Kayumba Nyamwasa ndetse n’iperereza Afurika y’Epfo yubuye ku rupfu rwa Colonel Patrick Karegeya.

JA : Mwaba mwaramenye ko itsinda riyobowe n’u Rwanda ryagombaga kujya muri Congo ritishimiwe?

Minisitiri Sezibera : Gufata ubu butumwa nk’ubw’u Rwanda ni ikosa. Ibyari byasabwe byari ubutumwa bwa AU, ntabwo cyari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame.

Cyaturutse mu bwumvikane bw’abari bitabiriye inama kandi mu kubitegura n’intumwa za Congo zari zihari. Ni mu gihe kandi umubano wari mwiza nyuma y’uko Kinshasa yari imaze guta muri yombi no kohereza abarwanyi ba FDLR babaga ku butaka bwayo.

J.A: Mu 2018, hari andi matora yabaye ariko AU ntibivugeho, kuki yahisemo kuvuga hano?

Richard Sezibera : Buri matora agira umwihariko. AU ntabwo igira uruhare muri buri makimbirane ariko byari bikeneye ko kuri iyi nshuro igaragaza aho umugabane uhagaze cyane ko n’indi miryango ngo SADC cyangwa Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaha Bigari (ICGLR) yari yamaze kugaragaza uko ibona ibintu.

JA : U Burundi bwasabye ko haba inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo bufitanye n’u Rwanda, kuki mwabyanze ?

Minisitiri Sezibera: Ibyo nta shingiro bifite. Ibibazo by’u Burundi biri imbere mu gihugu, nta cyo birebaho u Rwanda. Icy’ibanze ku Burundi ni ibiganiro iwabo. Ntabwo numva ukuntu kuba tutumva ibintu kimwe nabo byakoranya inama idasanzwe. Ntabwo ari uko ibintu bikora. U Burundi bushaka kuyobya uburari kandi u Rwanda ntabwo ruzakina uwo mukino.

JA: Amafoto y’imyitozo ya gisirikare yatangajwe nyuma y’ibaruwa ya Pierre Nkurunziza avuga u Rwanda nk’umwanzi yatumye havugwa byinshi, kimwe n’ijambo rya Perezida ritangiza umwaka, haba hari icyo bihishe?

Minisitiri Sezibera : Ni imyitozo ngarukamwaka. U Rwanda ntabwo rujya ruca amarenga, u Rwanda ruvuga ibintu uko biri.

JA : Mubona inama idasanzwe ya EAC nta ruhare yagira mu gukemura ibibazo mufitanye na Uganda ?

Minisitiri Sezibera : Ibibazo bihari si twe tubitera. Hari ibintu byinshi biteye impungenge tugerageza kuganiraho n’ubuyobozi bwa Uganda, by’umwihariko ibirebana no gufunga binyuranyije n’amategeko n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda. Hari abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ndetse hari na Raporo ya ONU ibivuga, bakorera i Kampala bafashijwe n’abayobozi bamwe ba Uganda.

Uko ni ko kuri ku mubano wacu n’icyo gihugu, ariko tugiye kugerageza gushaka umuti w’ikibazo ku bufatanye na bagenzi bacu kandi turizera ko bizashoboka.

JA : Mu mpera z’Ukuboza, abacamanza bakoraga iperereza ku idosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bararihagaritse, byaba bifitanye isano no kubyutsa umubano n’u Bufaransa ?

Minisitiri Sezibera : Ni iperereza ubundi ritagombaga kuba ryarabayeho. Iyi dosiye yazamuwe n’abantu bashakaga gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ubutabera bw’u Bufaransa bwagiye bugira imvugo nyinshi, burangiza budusobanurira ko Jenoside yatewe n’igitero cyakozwe na FPR ku ndege ya Habyarimana.

Ibyo byose byari mu mugambi wo kugira ngo ukuri kutajya ahabona. Twishimiye ko ibyo byageze ku musozo kandi twizera ko imbaraga zizashyirwa mu kunoza umubano mu bya dipolomasi.

JA : Iyo dosiye ariko ishobora kujuririrwa…

Minisitiri Sezibera: Ntacyo bitubwiye uwajurira wese n’impamvu yaba yajuriye. U Bufaransa n’u Rwanda byagize amateka akomeye, ariko umubano wacu uyu munsi uhagaze neza. Perezida Macron agaragaza ubushake bwo kureba imbere. Twizera ko bagenzi bacu bo mu Bufaransa tuzajya mu murongo umwe.

JA: Ambasaderi w’u Bufaransa i Kigali yaba azashyirwaho mu 2019?

Minisitiri Sezibera : Icyemezo nikimara gufatwa tuzabivugaho, ariko kugeza ubu ntabwo igihe kiragera. Ibikorwa bya dipolomasi bigira uko bigenda. Dufite ambasaderi mu Bufaransa [Jacques Kabale], icyo ni ikimenyetso cy’ubushake bwacu mu kunoza umubano.

JA : Mwizera ko Emmanuel Macron azasura u Rwanda muri uyu mwaka ?

Minisitiri Sezibera : Perezida Macron ahawe ikaze mu Rwanda. Yashyikirijwe ubutumire, tugomba kuganira n’u Bufaransa mu gihe gikwiye. Ni igihe kitaragera.

JA : U Rwanda rwatanze impapuro nyinshi zisaba itabwa muri yombi ry’abarimo Kayumba Nyamwasa. Muri icyo gihe ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwaketse isano hagati y’abishe Patrick Karegeya n’u Rwanda, mwaba muzafatanya kuri iyo dosiye ?

Minisitiri Sezibera : Ntekereza ko ari ngombwa gutandukanya ibintu. Kayumba Nyamwasa yahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda. Umutwe we [Rwanda National Congress] wagabye ibitero ku Rwanda ndetse ukomeje gutegura ibindi. Numvise ko Afurika y’Epfo yemera izo mpapuro zo kumuta muri yombi.

Ikibazo cya Karegeya cyo gitandukanye n’ibyo, u Rwanda nta ruhare rwakigizemo, ntabwo twavuga ku bibera mu nkiko muri Afurika y’Epfo. Icyakora umubano wacu ntabwo uzasubukurirwa kuri ibyo bibazo bibiri, ni ubufatanye bwagutse kurenza ibyo.

JA : Umwaka ugiye gushira hasubukuwe ibiganiro na Afurika y’Epfo ariko ikibazo cya viza ntabwo kirabonerwa umuti. Hajemo iyihe mbogamizi ?

Minisitiri Sezibera : Nanjye nifuza kuyimenya. Icyagombaga kubaho ni uko Minisitiri wa Afurika y’Epfo nanjye twagombaga gukorana mu gushyira ku murongo ibiganiro. Njye nditeguye, maze igihe niteguye. Mugenzi wanjye arabizi, ntegereje ko na we yitegura.

JA : Mu mpera z’Ukuboza, ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Twala yahamagajwe nyuma y’amagambo yavuzwe mu itangazamakuru. Hari ikosa ryaba ryarabayeho mu itumanaho ku ruhande rwanyu ?

Minisitiri Sezibera : Hari ibintu bibiri. Twamenyeshejwe ko yahamagajwe, ni uburenganzira bwa Pretoria kandi nta nubwo twashatse kumenya impamvu yabyo. Byongeye, habaye ikiganiro n’abanyamakuru cya Lindiwe Sisulu [Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga], ari nacyo umwe mu bayobozi bacu [Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe], yasubijeho ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo mbona ahantu hari ikibazo. Twasobanuye aho duhagaze, ntabwo byagombaga kubangamira umubano wacu.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ugushyingo 2018, i Kigali
Par IGIHE.COM
Posté le 13/02/2019 par rwandaises.com