Karara Chantal ni umwe mu bagore bagaragaje ubwitange mu bikorwa bitandukanye by’umuryango w’abanyarwanda batuye mu Bubiligi kuva mu 1997 ucyitwa ‘Communauté Rwandaise de Belgique: CRB’ kugeza ibaye DRB-Rugali (Diaspora Rwandaise de Belgique).

Karara arubatse; yageze mu Bubiligi mu 1994 akaba yaratangiye ibikorwa muri communauté Rwandaise de Belgique arangije amashuri nyuma yo kubona akazi i Buruseli mu 1997.

Uwo muryango wari umaze nk’umwaka umwe uvutse mu bihe bigoye kuko igihugu ari bwo cyari gisohotse mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byongeye ngo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bari bagitinyana kubera amateka yabo atandukanye.

Mu byakorwaga muri icyo gihe harimo gusobanura amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda byagize akamaro kanini mu kubaka abantu no kubafasha kuva mu bwigunge.

Mu kiganiro Karara yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuri manda ya kane ya CRB ari bwo yiyemeje kwinjira mu buyobozi bw’uwo muryango kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu, yiyamamariza kuba perezida wawo mu 2007.

Intambara yo kuva mu ishingwa rya CRB n’ubu iracyakomeje

Uherereye igihe yinjiriye mu bikorwa by’umuryango w’abanyarwanda mu Bubiligi, Karara yavuze ko ibintu bitari byoroshye ariko ko hari intambwe babashije gutera ku bufatanye bwa komite yose n’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Mu byashyizwemo imbaraga harimo gukangurira abaturage gahunda yo kwibuka mu mijyi batuyemo ari na bwo hatangijwe gahunda zose zikorwa mu gihe cy’icyunamo, kunyomoza abashaka guharabika u Rwanda no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, iyi ngo ikaba ari intambara ikomeje.

Usibye gutangiza kwibuka hanashyizweho gahunda yo guhuriza hamwe Abanyarwanda mu bindi bikorwa nk’ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, amamurika atandukanye nk’uko Karara yakomeje abisobanura.

Mu rwego rwo kwagura amarembo no kugerageza kwegera abanyarwanda benshi bashoboka ngo haje gahunda ya Diaspora ari na yo nkomoko yo guhindura izina n’inyito kwa CRB ikaza kuba DRB-Rugali (Diaspora rwandaise de Belgique/DRB-Rugari) mu 2011.

Karara yakomeje agira ati « Icyo gihe hakozwe akazi kenshi kugira ngo inzego zijyeho. Muri DRB-Rugali icyo gihe nari visi perezida wa komisiyo y’uburinganire n’imibereho myiza yari iyobowe na Nyinawase Pulchérie. Yibandaga ku gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda, kunoza imibanire yacu nk’abanyarwanda bo muri Diaspora, gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore n’ibindi. »

« Kuri manda ya kabiri mu 2013 n’iya gatatu mu 2015 ninjye wayoboye iyo komisiyo, nkaba ngira ngo nshimire abo twafatanyije kuri manda ya mbere (2013-2015) no kuri manda ya kabiri ari yo nsoje ubu (2015-2017). »

Uko abona iterambere ry’umugore muri DRB Rugali

Agereranyije n’uko abagore bitabiraga kujya mu nzego z’uyu muryango mbere, ubu ngo hari impinduka zigaragara mu bijyanye n’imyumvire aho umugore yabonye ko ashoboye kuzuza inshingano asabwa kandi akazinoza.

Yagize ati “Kuri manda ya mbere abagore ntabwo bari benshi mu nzego ariko kuri manda ya kabiri ariyo nayoboye umubare w’abagore wari ushimishije, twageze kuri 31%. Mu mijyi icyenda abagore bari batatu ku mwanya wa perezida twagera ku rwego rw’igihugu tukagera kuri 83%. Ibi na byo ni iterambere mu myumvire, umugore yabonye ko ashoboye kuzuza inshingano asabwa kandi akazinoza.”

“Muri diaspora dufite abagore benshi bafashe gahunda yo kujya gukorera igihungu no gushora imari mu mirimo inyuranye n’abari hano mu Bubiligi bahagaze neza, ukora umurimo arawunoza, imishinga ni myinshi kandi iteza imbere umugore n’igihugu.”

Karara yakomeje avuga ko kuba gahunda za leta ziha agaciro Abanyarwanda bo muri Diaspora, Perezida Kagame akabasura muri ‘Rwanda Day’, ari ikintu yishimira cyanatumye abantu benshi biyumvamo ishema ryo kuba umunyarwanda bityo umurava wo kurukorera ukiyongera.

Avuga kandi ko abanyarwanda benshi batavugaga rumwe mu myaka ya 1997 ubu basenyera umugozi umwe wo ‘kubaka u Rwanda twifuza’.

Icyo Karara yiyemeje agikora uko bikwiye

« Nafashe icyemezo cyo gukorera ‘umuryango w’abanyarwanda’ mfite umwana ukiri muto, icyitwa umwanya kitwa ko kitaboneka ariko nabigezeho kuko icyo niyemeje ngikora uko bikwiye. Hari benshi bambazaga uko mbivamo nkababwira ko iyo ushatse umwanya uwubona bitewe n’agaciro wahaye igikorwa cyawe. U Rwanda ni igihugu cyavuye kure kandi cyitangiwe n’abakiri bato numva mfite inshingano nanjye yo gushyiraho ibuye ryanjye uko ryaba ringana kose. »

« Iyo nemeye inshingano nkora uko nshoboye ngo nzinoze nkaba niseguye kuri bangenzi banjye twakoranye naba narahutaje cyangwa barabifashe nk’igitugu. Bwari uburyo byo kugira ngo tunoze inshingano twahawe. Kwiyemeza gukorera diaspora ni umurimo usaba kugira intego.Iyanjye yari uguhesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda. Agaciro kacu karaharaniwe kagezweho benshi tubuze imiryango ntagituma rero abo bose bagiye babona ko basize ibigwari. Batugaya ! Tugomba kuba aho batari tugakora ibyo bagakoze bahari. »

Karara agira inama abagiye mu nzego za diaspora ubu ko bakwiye gushyira hamwe buri wese akubaha inshingano za mugenzi we nta kuvunda.

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 31 Werurwe 2018

Posté le 01/04/2019 par rwandaises.com