Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Charleroi, nk’uko bikorwa buri mwaaka mu ntangiriro za Gicurasi, kuri uyu wa Gatandatu bateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kizitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Bubiligi.
Ni umuhango uzitabirwa n’abadipolomate ba Ambasade y’u Rwanda; abayobozi barimo uw’Umujyi wa Charleroi, abahagarariye amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu Bubiligi n’abandi.
Biteganyijwe ko abazitabira uyu muhango bazahura saa kumi z’amanywa ahazashyirwa indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwatashywe muri gicurasi 2017, ruri mu busitani buhereye mu mujyi rwagati wa Charleroi ahitwa “Parc Reine Astrid’.
Ako gace karimo n’izindi nzibutso zijyane n’amateka akomeye yabaye mu bihe by’Intambara y’Isi akagira ingaruka ku batuye uyu mujyi.
Hazakurikiraho urugendo rwo Kwibuka runyura muri imwe mu mihanda y’uwo mujyi rwagati kugera ku nzu y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi, ahazatangirwa ibiganiro n’ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa kizakomereza kuri ‘Centre CEME-Dempremy. Rue de Gohyssart 1, 6020 Charleroi’, hazatangirwa ubuhamya hakabera n’umuhango w’igicaniro uzageza mu masaha ashyira umuseke weya.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo muri Charleroi rwatashywe muri Gicurasi 2017, ruri mu busitani buhereye ahitwa Parc Reine Astrid
Amb. Rugira Amandin yitabiriye iki gikorwa umwaka ushize
Echevine Françoise Despremon uhagarariye umujyi wa Charleroi ubwo muri Gicurasi 2018 yunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo bacanga umuriro mbere yo gukora urugendo rwo Kwibuka
Bitabiriye urugendo rwo Kwibuka ari benshi
Ubwo hacanwaga urumuri rw’icyizere
Abitabiriye uyu muhango bagejejweho ubuhamya butandukanye