Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Mons mu Bubiligi, kuwa 11 Gicurasi 2019, bifatanyije n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’indi Mijyi ituwemo n’Abanyarwanda nka Bruxelles, Liège, Charleroi, Anver. Nyuma ya Mons, hakazakurikiraho ku wa gatandatu tariki ya 18 Gicurasi mu Mujyi wa Namur n’uwa Tourne uri hafi y’umupaka w’u Bubiligi n’Amajyaruguru y’u Bufaransa tariki 1 Kamena.

Amb. Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi kimwe no mu yindi mijyi, yagiye yitabira iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo yavugiye i Mons, Amb. Rugira yashimiye ubuyobozi bw’uyu mujyi ‘bwashyize imbaraga mu guha abacu uyu mwanya, bakaza tukifatanya kubibuka’.

Yanibukije ko umuryango Ibuka-Mémoire &Justice-Belgique wasabye uyu mujyi ko wabaha aho bajya bibukira, agashimira ko byashyizwe ku murongo wibyigwa n’inama ya komine umwaka ushize.

Amb. Rugira akomeza agira ati “Twizeye ko umwaka utaha iki cyifuzo cyizashyirwa mu bikorwa mfite inyota yo kuzaba turi kumwe dutaha urwo rwibutso”.

Tariki ya 11 Gicurasi, u Rwanda rwari rumaze imyaka 25, umunsi ku wundi, wari umunsi wa 35 mu ijana jenoside yakorerwaga abatutsi yamaze bahigwa aho bari hose mu gihugu, abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu, abagore, abana, impinja, abasaza n’abakecuru bakicwa bamwe bagahambwa cyangwa bagatabwa mu mazi bagihumeka ntakindi bazira uretse ko bavutse ari Abatutsi.

Iyi minsi 35 kandi yagaragayemo ugutereranwa n’amahanga ingabo zari iza Loni zari mu Rwanda, zirahakurwa ndetse habaho no kwanga guha izina nyaryo ubwicanyi bwari mu Rwanda bakabwitirira gusubiranamo aho kubwita Jenoside.

Iyi minsi yanagaragaje ubutwari bw’Ingabo z’Inkotanyi zageragezaga guhagarika aho zigeze ubwicanyi bwareberwaga n’amahanga izuba riva.

Uyu munsi wa tariki 11 Gicurasi kandi waranzwe n’ubwicanyi muri za Kiliziya zitandukanye zari zabaye amabagiro aho kuba inzu y’Imana nk’uko amadini abyemera yo gutanga amahoro.

Amb. Rugira akomeza agira ati “Dufatanyirize hamwe kwibuka kandi twiyubaka tugere kure mu kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaho kandi neza”.

“Tuzasigire u Rwanda rwejo igihugu kizira amacakubiri ni nabyo bigaragara mu baciye muri aya mateka akomeye, kuko kwibuka ni ukwereka abakiri bato ko ibyabaye bibi bitagomba kongera kubaho, byari bibi cyane, aho kuva 1959 kugeza 1994 Umututsi atagize agahenge azira ubusa. Kwibuka ni ugushyira hamwe umuryango nyarwanda”.

Leta y’ u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame ntizahwema gukora ibishoboka byose mu gukomeza inzira y’ubumwe, kwibuka bigakomeza kuba inzira yo guca urwango n’urugomo, bibumbatira ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda.

Claire Ruyuki watanze ubuhamya uko yiciwe abe akagira Imana akarokoka arubatse ni umubyeyi wahetse

Félecité Lyamukuru uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi avuga ijambo ry’uwo munsi i Mons

I Mons ubwo Amb. Rugira Amandin yagezaga ijambo ry’uwo munsi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda

Nicolas Martin, Burugumesitiri w’Umujyi wa Mons avuga ijambo

Umuhanzi Nyiranyamibwa wafashije abari aho kwibuka yifashishije indirimbo ze zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

Depite uhagarariye Ishyaka ry’Abasosiyalisiti mu Bubiligi, Joëlle Kapompolé

karirima@igihe.com

Amafoto: Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles

Posté le 17/05/2019 par rwandaises.com