Iminsi mike ishize yihariye inkuru nshya mu mibanire y’u Rwanda na Uganda. Ku ikubitiro Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bakiriye abadipolomate bakorera muri ibyo bihugu mu buryo busa n’ubuhabanye.

Tariki ya 24 Gicurasi 2019 u Rwanda na Uganda byaranzwe no gusubizanya ku makuru y’abagabo babiri barimo Umunyarwanda n’Umunya-Uganda barasiwe ku mupaka.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, yakiriye abadipolomate i Kampala abasangiza ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda. Nta gishya cyari mu byo yavuze.

Ntiyigeze akomoza ku bufasha Guverinoma ya Uganda iha imitwe y’iterabwoba yisuganyiriza guhungabanya u Rwanda, ifatwa ry’Abanyarwanda barimo abafungirwa ahatemewe, abatotezwa n’abamburwa imitungo yabo.

Ahubwo yavuze ashimangira ko ibihugu byombi bibanye neza, ahakana ko haba hari umugambi mubisha wo guhungabanya u Rwanda.

Yashoboraga no kureka kuvuga kuko abo yabwiraga bari bafite amakuru yose ku byo atigeze akomozaho. Yaba we n’abo badipolomate bari bazi ko Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wiyemerera ko yari agamije guhungabanya u Rwanda yafashwe, n’ibyo yavuze.

Bose bari bazi neza ibyo abarwanyi babiri bahoze mu mutwe wa FDLR bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuze ku bufasha Uganda ibaha.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ni we wabakiriye abatembereza mu gihugu, anabaherekeza ku mupaka.

Si igihe kirekire kandi gishize Perezida Museveni ubwe yiyemereye ko yakiriye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe abayobozi b’undi mutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Hashobora kuba harabayeho kurambwirwa ubwo yavugaga inkuru ze zuje ibinyoma no kwinangira. Nta intu gishya babwiwe uhereye ku byo bari bazi.

Mu gihe Kutesa yavugaga izo nkuru, mugenzi we w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatemberanaga n’abadipolomate muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’iy’Ibirunga. Muri urwo rugendo yarabaretse bahera amaso ubwabo.

Bazamutse mu mashyamba, bogoga Ibirunga, mu rugendo baboneyemo ubwoko amagana bw’inyoni, banahura n’ingagi zishimisha cyane zo mu Birunga.

Ntibigeze binuba cyangwa ngo babeshywe ku manywa y’ihangu. Ni byo hari aho bageze barananirwa kubera imbaraga z’umubiri ariko byaherekejwe n’ibyishimo byo kwihera ijisho umutekano no kwibonera ukuri mpamo.

Mu magambo banyujije ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, bagaragaje ko urugendo rwabanyuze. Ibyo ntibyigeze bitangazwa nyuma y’ikiganiro Kutesa yagiranye n’abadipolomate bakorera muri Uganda.

Ibi bikorwa bibiri byashoboraga kutagaragara mu buryo butandukanye. Si uburyo byakozwemo ahubwo ni icyakozwe. Ibi byagaragaje itandukaniro mu buryo ibihugu byombi bikora imirimo yabyo.

Kutesa yari azi ko atarimo kuvugisha ukuri ariko akomeza amagambo ye. Kubera iki?

Icya mbere, ni akazi ke kuvugira igihugu cye no kugaragaza isura nziza yacyo. Ese ibyo bikwiye kubamo kubeshya? Oya, sibyo ariko ni ihame rigenda rigorana mu gihugu usanga ubunyamwuga butitabwaho.

Icya kabiri, inkuru y’incurano yabwiwe abadipolomate yari igenewe abenegihugu, yirengagiza nkana inkuru mpamo ku mubano wa Uganda n’u Rwanda rwagereranyijwe nk’igihugu gito, gikennye, kidafite icyo kivuze.

Ibyo bishingiye ku myumvire yo hambere ubwo u Rwanda rwari igihugu kizwiho cyane kohereza abakozi n’impunzi mu gihugu cy’igituranyi mu Majyaruguru.

Ibyago rero ni uko u Rwanda rutakiri cya gihugu gito, gikennye, gitegera amaboko abakomeye ngo kibashe kubaho.

Icya gatatu kandi byakozwe nk’uburyo bwo kugena ibinyuzwa mu itangazamakuru, ngo ryerekane ukwera kwa Uganda n’u Rwanda rudashobotse.

Nyamara Guverinoma ya Uganda ica ku ruhande ikibazo nyacyo, ari nacyo muzi wazambije umubano warwo n’u Rwanda ndetse ikubakira ku gihuha cy’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna kijyana n’ibikorwa byo kuneka bishinjwa Abanyarwanda.

Itangazamakuru rya Uganda n’iryiyita ko ryigenga ryamize bunguri uyu murongo ndetse ryirinda gutangaza amakuru anyuranya nawo, nubwo ryaba rizi ukuri.

Ku rundi ruhande, Dr Sezibera ntiyatanze amakuru y’impuha ahubwo yafashe abadipolomate abajyana gusura ibyiza bitatse u Rwanda. Ni urugendo rwubakiye ku buryo bumenyerewe mu Rwanda bwo gutanga ibimenyetso ari nabyo bishingirwaho mu gufata icyemezo runaka.

Mu cyumweru gishize kandi iri tandukaniro ryongeye kwigaragaza nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri barasiwe ku mupaka. Ubutumwa bwanditswe na Polisi ya Uganda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu bwashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwacyo, zica abantu babiri.

Mu bimaze nko kuba umuco, itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangaje ibikubiye mu nyandiko ya dipolomasi yatanzwe na mbere y’uko igera ku Rwanda. Muribuka ko ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yashyizwe mu itangazamakuru rya Uganda mbere yo kugera ku wo igenewe?

Ibigambiriwe birigaragaza: ni uguhindura ukuri, kugira u Rwanda umushotoranyi no gutegura abaturage ba Uganda ku kwihorera kwabaho.

Igisubizo cy’u Rwanda kuri icyo kibazo cyo cyashyize umucyo ku ibyabaye n’ibyakurikiyeho, kinakomoza ku ngamba zafashwe n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano ku mpande zombi.

Ibi byatumye tugira inkuru ebyiri zihabanye: imwe ihisha ibimenyetso mu gihe indi igaragaza ukuri; imwe ihembera intambara aho itari indi ikaba icubya umwuka mubi no kwimakaza ituze. Iryo niryo tandukaniro ry’ingenzi.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Rwagatare Joseph

Yanditswe na Joseph Rwagatare Kuya 29 Gicurasi 2019

Posté le 29/05/2019 par rwandaises.com