Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge, umunsi wizihizwa buri wa 26 Kamena.

Ku wa 26 Kamena 1960 nibwo Madagascar yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Abakoloni b’Abafaransa.

Iyi sabukuru iraza kwizihizwa ku nshuro ya 59 mu muhango uteganyijwe kubera kuri Stade ya Mahamasina mu Murwa Mukuru , Antananarivo.

Perezida Kagame niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango aho byitezwe ko we na mugenzi we Andry Rajoelina baza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraza kandi kwitabira umusangiro aho bari bwakirwe ku meza na Rajoelina mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Iavoloha.

Ku wa 19 Mutarama 2019, nibwo Rajoelina‏ w’imyaka 44 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 55.66% ahigitse Marc Ravalomanana.

Umuhango w’irahira rye witabiriwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, wanamushyikirije impano ndetse bagirana n’ibiganiro.

Icyo gihe Rajoelina‏ yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda rukomeje kuba intangarugero ku mugabane wa Afurika ndetse ko yifuza kuzahura na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Rajoelina yashimiye Makuza witabiriye umuhango w’irahira. Ati “Twaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse mugaragariza ubushake bwanjye bwo kurushaho gukorana n’igihugu gikomeje kuba ishema rya Afurika. Wakoze cyane Perezida Paul Kagame, ntegereje kuzahura nawe.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Iterambere muri Madagascar (ECDBM) agamije kongera urujya n’uruza rw’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse no guhamya imikoranire hagati y’ibigo byombi hagamijwe kuzamura ubushobozi n’ubunararibonye.

U Rwanda na Madagascar kandi ni ibihugu byagaragaje ubushake bwo gushimangira imikoranire ndetse no kureba uburyo byafatanya mu ngeri zitandukanye zirimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ububanyi n’amahanga.

Ifoto ya Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama ya FOCAC mu Bushinwa ku wa 3 Nzeri 2018

Yanditswe na IGIHE Kuya 26 Kamena 2019

Posté le 26/06/2019 par rwandaises.com