Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza aribyo bituma rutazongera “kuyoba habe na rimwe”. Yabigarutseho mu ijambo rye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye.
Ibihumbi by’Abanyarwanda byari byabukereye kugira ngo bizihize uyu munsi udasanzwe mu mateka y’u Rwanda kuko ariwo washibutsemo u Rwanda tubona ubu nyuma y’urugamba rwamaze imyaka ine rwo kubohora igihugu cyari mu maboko y’abicanyi.
Ni umunsi haririmbwaho indirimbo zikomeye mu mateka y’igihugu, izirata ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Gen Maj Paul Kagame zigahagarika Jenoside, ku buryo ubu Abanyarwanda babyina intsinzi umunsi ku wundi.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, byabereye kuri Stade Amahoro ku rwego rw’igihugu. Abakuru b’ibihugu batandatu hamwe n’aba za Guverinoma nibo bari bitabiriye uyu muhango.
Abo ni Perezida Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana nibo baraye bageze mu Rwanda bitabiriye uyu muhango.
Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’ingabo zabohoye igihugu, agaragaza ko u Rwanda ruri mu maboko meza ku buryo ubu nta cyaruhungabanya.
Perezida Kagame ubwo yagenzuraga ingabo mbere y’akarasisi
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yatambukaga yitegereza ingabo
Perezida Kagame agenzura ingabo
Stade Amahoro yari yuzuye mu bice byose, abanyarwanda bishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25
Abahanzi nyarwanda bashoje ibi birori basusurutsa abari bitabiriye
Jules Sentore, Nemeye Platini, Mujyanama Claude uzwi nka TMC na Bruce Melodie bari mu bahanzi basusurukije abari muri stade ubwo ibi birori byari bihumuje
Umuhondo, icyatsi, n’ubururi; amabara agaragara mu ibendera ry’igihugu yari yifashishijwe ku buryo uko abantu bari bicaye byakoze umubare 25
Umwe mu basore baririmbye muri ibi birori akora mu nganzo mu kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi basusurukije abaturage bari muri Stade Amahoro
Hari abasore b’abahanga mu gucuranga Saxophone
REBA UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
Amwe mu mafoto yaranze akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’u Rwanda uyu munsi
Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 20 bari basendereye muri Stade Amahoro mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Ubwo ingabo zasezeraga abitabiriye ibirori ziyerekana mu karasisi
Ibendera ry’u Rwanda naryo ryari ryazamuwe mu kuzirikana umunsi w’amateka mu buzima bw’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda mu karasisi ka gisirikare kishimiwe na benshi
Akarasisi kakozwe kari karyoheye ijisho. Abagore bitangiye kubaka igihugu bagaragaje ubuhanga mu gutambuka
Intambuko ni imwe kandi ibereye ijisho
Aba basirikare bo mu Bushinwa bakurikiye akarasisi bahagaze kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma gasojwe
12:05: Perezida Kagame yasoje ijambo rye agira ati “Amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba habe na rimwe.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo bituma rurangamira ahazaza
12:02: Perezida Kagame yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda yagejeje ku rwango, ashimangira ko ibyatumye igihugu kigera mu bihe bibi “Ntabwo bizongera kubaho ukundi.”
12:00: Yashimye kandi abasirikare bitanze, bagakura igihugu mu bihe by’akangaratete cyarimo, avuga ku bakiriho n’abitabye Imana.
Ati “Abandi basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bari kumwe natwe uyu munsi hano, mu ntekerezo.”
11:57: Yakomeje kandi ashima abagize uruhare mu kubohora igihugu, atanga urugero ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi stade mu gihe bari bugarijwe […] icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”
11:55: Perezida Kagame yakomeje avuga ko itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi bwari bumaze igihe kinini bukorerwa Abanyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazongera kuyoba n’umunsi wa rimwe
11:50: Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira ababashije kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza ibi birori.
Mu ijambo rye yatangiye agira ati “Ni iby’agaciro kwizihiza uyu munsi hari inshuti nyinshi z’u Rwanda ziturutse ku Isi hose. Ndabashimira mwese mu izina ry’igihugu cyacu ku bushuti bwanyu mu myaka ishize, bisobanuye ikintu gikomeye kuri twese. By’umwihariko ndashimira abakuru b’ibihugu babashije kugera hano uyu munsi.”
11:45: Perezida Kagame yatangiye kugeza ijambo ku Banyarwanda n’abandi bayobozi bitabiriye ibirori.
11: 30: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yahaye ikaze abashyitsi bitabiriye ibirori by’umunsi wo kwibohora.
Itorero ry’igihugu, Urukerereza, ryasusurukije abitabiriye ibirori mu mbyino n’indirimbo zirata u Rwanda. Ryari riherekejwe n’abandi bahanzi barimo abavuga imivugo igaragaza icuraburindi u Rwand rwavuyemo rukongera kubyuka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, ubwo yatangaga ikaze ku banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda
Itorero ry’Igihugu Urukerereza ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Ababyinnyi b’Itorero Urukerereza bari babukereye, baserutse bafite akanyamuneza ku maso
Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yagenzuraga ingabo akimara kugera muri stade
Perezida Kagame amurikirwa amasibo y’Ingabo mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Perezida Kagame aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba nyuma yo kumurikirwa amasibo y’Ingabo
11:10: Akarasisi kagizwe n’amasibo 22. Muri yo 19 ni ay’abasirikare ba Batayo ya 204 mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe andi atatu ari ayo muri Polisi y’Igihugu harimo rimwe rigizwe n’abari n’abategarugori.
Mu karasisi abasirikare banditse umubare 25, uhwanye n’inshuro u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora
Uko abasirikare banditse umubare 25 mu buryo bari bahagazemo, byanejeje abakurikiye akarasisi
Imyaka 25 iruzuye neza Ingabo zari iza APR zibohoye igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro ku Banyarwanda kuko ushushanya intangiriro y’ubuzima bushya butarangwamo ihezwa
10:50: RDF Military Band yasusurukije Abanyarwanda mu myiyerekano inyuze ijisho. Yanyuzagamo ikaririmba indirimbo zizwi na benshi nka ‘Ndandambara’ yamenyekanye cyane mu bihe byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame mu 2017.
10:35: Perezida Kagame yageze kuri Stade Amahoro aho yakirijwe amashyi menshi. Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango bose, bakomye amashyi ndetse bungikanya bavuga bati “Ni wowe, ni wowe”, intero imaze kumenyerwa ahantu hose Umukuru w’Igihugu ajya agahurira n’abaturage, igaragaza uburyo abanyarwanda bamukunda by’ikirenga.
Perezida Kagame ubwo yageraga kuri Stade Amahoro hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Nyuma yo kuhagera kwa Perezida Kagame ari na we mushyitsi mukuru, haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza”. Yakurikiwe n’akarasisi k’Ingabo na Polisi y’Igihugu zari zigabanyije mu masibo 22.
Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu mfuruka zose za Afurika n’ahandi
U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye
Amafoto y’abakuru b’ibihugu batandukanye ubwo bageraga kuri Stade Amahoro
Minisitiri Sezibera aha ikaze Perezida Hage Geingob wa Namibia
Perezida Hage Geingob wa Namibia agera muri Stade Amahoro
Perezida Hage Geingob agana mu byicaro bye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCGP Dan Munyuza mu muhango wo kumurikira Perezida wa Repubulika Ingabo na Polisi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, nibo bakiriye abashyitsi bakuru bitabiriye ibi birori
Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone aramutsa imbaga yakoraniye muri Stade Amahoro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yakira Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone
Abantu bashyiriweho uburyo bwo kureba neza ibirori
Minisitiri Sezibera na Minisitiri Hakuziyaremye bakira Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana
Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wa Botswana agana mu byicaro bye
Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe aramutsa abaturage muri Stade Amahoro
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe ubwo yari ageze muri Stade Amahoro
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe agana mu byicaro bye
Abanyacyubahiro bitabiriye ibi birori bazanywe mu modoka zibereye abayobozi
Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique yahaye icyubahiro Ingabo z’u Rwanda
Minisitiri Sezibera aha ikaze Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique
Andi mafoto y’abasirikare b’u Rwanda biteguye gukora akarasisi
Abitabiriye ibi birori banditse umubare 25 ushushanya imyaka ishize u Rwanda rubohowe ingoyi y’ubutegetsi bubi bwatwazaga Abanyarwanda igitugu
Batambukaga mu buryo bubereye ijisho
U Rwanda ruri mu bihugu bike aho kubungabunga amahoro no gutabara abagizweho ingaruka n’amakimbirane hirya no hino ku isi biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu
Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rwari rwasenyutse
Akarasisi ka Gisirikare kari mu biryohera amaso ya benshi bitewe n’uburyo gakorwa kuri gahunda kandi mu buryo bubangutse
Ubwo umutwe ushinzwe imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda ari nawo ushinzwe ibyo kubika ibirango by’igihugu birimo Ibendera ry’Igihugu, winjiraga muri Stade Amahoro witwaje ibendera ry’igihugu.
Umwe mu basirikare bagize Umutwe w’Ingabo ushinzwe imyitwarire myiza, Military Police, yinjiye muri Stade ari kuri moto
Military Police niyo ishinzwe kurinda ibirango by’igihugu. Aha abasirikare bari binjije ibendera ry’igihugu n’irya RDF muri Stade
Dusubije amaso inyuma : Tariki nk’iyi mu 1994, RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 Nyakanga. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaïre.
Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR, Gen Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati nayo iri muri iyi ngoro
Abayobozi bakuru batangiye kugera kuri Stade Amahoro. Uwabimburiye ni Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, ubwo yageraga kuri Stade Amahoro
Akarasisi kagizwe n’amasibo 22 niko katangije ibirori muri Stade Amahoro. Kagizwe n’amatsinda y’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.
Akarasisi kakozwe n’amasibo 22 kishimiwe na benshi mu bitabiriye ibi birori muri Stade Amahoro
Mu myaka 25 ishize, Stade Amahoro yari yahungiyemo Abatutsi benshi bahigwaga bazira uko bavutse, ubu ibihumbi by’Abanyarwanda bayihuriramo bishimira ubumwe n’ubwiyunge bwikamajwe
Abari muri Stade bitwaje ibirango by’u Rwanda byiganjemo amabendera y’igihugu
Stade Amahoro yuzuye impande zose, abarenga ibihumbi 20 nibo bantu bitabiriye uyu muhango ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Amafoto ya bamwe mu bantu bitabiriye ibi birori
Uyu munsi witabiriwe n’Ingabo zo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere. Aba ni bamwe mu basirikare bo muri Uganda, basomaga igitabo kigaragaza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu myaka 25
Ibi birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
Abashinzwe umutekano babukereye kugira ngo bizihize uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Polisi y’Igihugu yashinzwe nyuma ya Jenoside, ikomeje kugira uruhare mu rugendo rushya rwo kubaka u Rwanda rutekanye
Inshuti z’u Rwanda zabukereye nazo muri ibi birori
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu baturutse mu mahanga atandukanye
Uganda nk’igihugu cy’igituranyi cyari gihagarariwe muri uyu muhango
Ibirori by’Umunsi wo Kwibohora ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade Amahoro i Remera
Abanyarwanda babukereye hakiri kare muri Stade Amahoro
Amafoto: Muhizi Serge na Niyonzima Moïse
Yanditswe na Philbert Girinema, Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 4 Nyakanga 2019
Posté le 04/07/2019 par rwandanwes