Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali muri manda y’imyaka itanu, aho yungirijwe na Dr Nsabimana Erneste ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo na Umutoni Gatsinzi Nadine ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu.
Ibikorwa by’amatora kuri uyu wa Gatandatu byabimburiwe no gutora abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye uturere dutatu tuwugize, aho buri karere katangaga babiri.
Abatowe ni Kayihura Muganga Didas na Rutera Rose bahagarariye Akarere ka Kicukiro; Rubingisa Pudence na Rose Baguma bahagarariye Gasabo; Umutoni Gatsinzi Nadine na Mutsinzi Antoine bahagarariye Nyarugenge.
Abo biyongereye ku bajyanama bashyizweho na Perezida Paul Kagame ari bo Dr. Jeannette Bayisenge, Gentille Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Rugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.
Abo bose bahuriye ku biro by’Umujyi wa Kigali, bitoramo komite iyoboye inama njyanama ndetse na Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali. Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yari igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iwugize.
Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yabaye Bayisenge Jeannette yungirijwe na Kayihura Muganga Didas, umunyamabanga aba Baguma Rose.
Rubingisa ayoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa ambasaderi mu Busuwisi. Abandi bawuyoboye barimo Mutsindashyaka Théoneste (2001-2006), Kirabo Aissa Kacyira (2006-2011), Ndayisaba Fidèle(2011- 2016), Mukaruliza Monique (2016-2017) na Nyamurinda Pascal (2017-2018).
Uko amatora ya Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yagenze
6:40: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ibyavuye mu matora bishimishije kuko nko mu nama njyanama harimo abafite ‘doctorat’ batatu, ba enjeniyeri n’abandi bahanga mu nzego zitandukanye.
Ati “Urwo ruhurirane rw’ubushobozi rugiye kutwihutishiriza Kigali, muri Kigali nshya nta kujenjeka. Icyo nshaka kuvuga ni uko tubonye ikipe ikomeye, ariko n’imirimo iyitegereje irakomeye.”
Yavuze ko uyu mujyi wihuta, bityo n’ubuyobozi bugomba kugendana nayo. Yashimiye kandi ubuyobozi burimo inama njyanama zicyuye igihe, zagiye zitera ingabo mu bitugu amavugurura arimo gukorwa mu miyoborere y’Umujyi wa Kigali.
Minisitiri Shyaka yavuze ko aya matora atanze abayobozi bafite ubushobozi buhanitse nubwo inshingano zibategereje na zo zitoroshye
6:36: Meya mushya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashimiye abamutoye ku cyizere bamugiriye hamwe na bagenzi be bazafatanya.
Ati “Umujyi wa Kigali ufite inshingano zikomeye ariko zishoboka, nibaza ko ibyo tubizi ko tugomba kwihuta mu iterambere, bikaba bisaba ingufu, umurava, ubwitange, ubushishozi ndetse no gushyira hamwe imbaraga.”
“Ndemeza ko ninshyira hamwe imbaraga zanjye bwite n’iza ba Visi Meya ndetse tugatega amatwi inama njyanama, tugashyira mu bikorwa icyerekezo dufite mu nyandiko zose za guverinoma guhera kuri porogaramu y’imyaka irindwi, ndemeranya n’umutima wanjye ko bizashoboka.”
Yasabye abakozi basanzwe mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abo basimbuye, kubagaragariza ubufatanye kugira ngo inshingano z’umujyi zigerweho.
Rubingisa yijeje ubufatanye n’izindi nzego hagamijwe iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’abawutuye
6:30: Bayisenge Jeannette watorewe kuyobora Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, ashimiye Perezida Kagame yamugize umujyanama, hamwe na bagenzi be bamutoye ngo abayobore.
Yakomeje ati “Abo dusimbuye hari byinshi bakoze twizera kubakiraho tugakomeza gutera imbere. Barahari, tuzakomeza gufatanya.”
Yijeje abamugiriye icyizere ko azakora ibiri mu bushobozi bwe kugira ngo inama njyanama yuzuze inshingano zayo nk’uko ziteganywa n’itegeko.
Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Bayisenge Jeannette, yijeje kubakira ku bikorwa bya komite basimbuye
6:17: Nyuma y’itorwa rya Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, Urukiko Rukuru rugiye kwakira indahiro z’abatowe, ruhereye ku Muyobozi w’umujyi, Rubingisa Pudence.
6:00: Nyuma yo kubarura amajwi, abatoye ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu ni 89, 23 batoye Musengimana Gentille naho 66 batora Umutoni Gatsinzi Nadine.
Umwanya utahiwe ni uw’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu. Umukandida uhurijweho na benshi ni Umutoni Gatsinzi Nadine, usanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Migeprof.
Undi mukandida ni Musengimana Gentille ukora muri RBC mu bijyanye no kurwanya Sida, wabanje kubwirwa ko atemerewe kuko afite imyaka 31 kandi hasabwa imyaka 35, ariko biza kugaragara ko umwanya usaba imyaka 35 ari ku muyobozi w’Umujyi wa Kigali gusa.
Musengimana Gentille yemerewe kwiyamamaza nyuma yo kugenzura neza imyaka isabwa
Umutoni Gatsinzi Nadine avuga imigabo n’imigambi bye
Abakozi ba Komisiyo y’amatora mu bikorwa byo kubarura amajwi
Nyuma yo kubarura amajwi, Dr. Nsabimana ni we utsinze nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, n’amajwi 73, naho Muhutu Gilbert agira amajwi 18. Abatoye bose hamwe ni 91.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste
5:01 Umwanya utahiwe ni Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo. Abakandida ni Dr Ernest Nsabimana na Gilbert Muhutu.
Dr Nsabimana afite PhD mu bwubatsi bw’imihanda, yakoze muri Korea mu mushinga wa gari ya moshi igenda 430km/h, aho yagarutse mu Rwanda mu 2015 yigisha muri IPRC mu bwubatsi. Ubu ni umuyobozi wa IPRC Karongi ndetse yakoze ku bushakashatsi bwemeje ko Rukarakara zishobora gukoreshwa mu kubaka mu mujyi.
Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ya Dr Nsabimana, umukandida Muhutu yemeye gushyigikira mugenzi we, anamusabira amajwi. Ni igikorwa gitumye abagize inteko itora bakoma amashyi mu gutangara kwinshi.
Dr Nsabimana yari ateze amatwi uburyo uwo bagombaga guhatana arimo kumuvuga ibigwi
Muhutu Gilbert yacyeje ibigwi bya mugenzi we, yiyemeza kumujya inyuma
4:50 Rubingisa Pudence ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, nyuma yo gutorwa ku majwi 71, atsinze Rutera Rose wagize amajwi 22. Mu bantu 116 bagombaga gutora, hatoye 94.
Rubingisa asimbuye Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa ambasaderi mu gihugu cy’u Busuwisi.
4:43 Abagize inteko itora bose bamaze gutora, hatawe igikorwa cyo kubara amajwi. Impapuro zose zibanje kuvanwa mu gasanduku ngo zitangire kubarurwa.
Abagize inama njyanama z’imirenge bari ku murongo batora abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali
Abagize inama njyanama bari ku mirongo bashaka gutanga amajwi yabo
– Abakandida: Abantu babiri bahatanye ni Pudence Rubingisa na Rutera Rose.
Rubingisa yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, akora muri ISAE Busogo, muri MINECOFIN ashinzwe igenamigambi, ubu akora mu kigo cyigenga.
Rutera akuriye ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RTDA, ndetse yaru asanzwe akorana cyane n’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’ibikorwa remezo ndetse na RURA mu bijyanye no gutwara abantu.
Rubingisa na Rutera bahataniye kuyobora Umujyi wa Kigali
4:10: Hatahiwe gutora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, Inteko itora igizwe n’abantu 116 barimo abagize Inama Njyanama z’Imirenge yose igize umujyi. Mu batowe mu buyobozi bwa njyanama, nta we uremererwa kwiyamamaza.
3:50: Bayisenge Jeannette ni we utorewe kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yungirijwe na Kayihura Muganga Didas wiyamamaje ari umwe, umwanditse aba Baguma Rose.
Umwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama wari uhataniwe na Baguma Rose ukora muri MINEDUC na Musengimana Gentille ukora muri RBC mu bijyanye n’ubushakashatsi
3:39: Nyuma yo kurahira kw’abajyanama, hatahiwe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida w’Inama Njyanama. Abiyamamaje ni Mutsinzi Antoine wari usanzwe ayobora Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge na Dr Bayisenge Jeannette wari usanzwe ayobora inama njyanama y’Akarere ka Gasabo.
Inteko itora igizwe n’abajyanama b’umujyi wa Kigali gusa.
3:20 Abajyanama batowe n’abashyizweho barimo kurahirira inshingano zabo nshya, babiri babiri, bafashe ku ibendera n’ukuboko kw’ibumoso, bazamuye ukw’iburyo. Nyuma barimo gusinyira indahiro yabo imbere y’Urukiko Rukuru.
Abajyanama barahiriye kuzuza inshingano zabo
Nyuma yo kurahirira ku ibendera ry’igihugu, buri mujyanama yasinyiraga indahiro ye
Umujyanama Regis Rugemanshuro asinyira indahiro ye
3:15: Abashinzwe amatora babanje kurahirira uyu murimo, hahita hahabwa umwanya Urukiko Rukuru, rugomba kurahiza abajyanama batowe uyu munsi n’abashyizweho na Perezida wa Repubulika.
Urukiko Rukuru nirwo rwakiraga indahiro z’abajyanama b’Umujyi wa Kigali
3:07: Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda atangije igikorwa cy’itora, avuga ko nyuma y’ivugururwa ry’itegeko rigenga Umujyi wa Kigali, byari ngombwa ko n’abayobozi bashya bashyirwaho.
3:00: Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda ageze mu cyumba mberabyombi cy’Umujyi wa Kigali, hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Abastase.
Babanje kuramutsa abayobozi batandukanye barimo Busabizwa Parfait, wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali by’agateganyo, kuri iyi nshuro utari mu bajyanama bityo ntashobora kongera kwiyamamaza.