Depite Ndahiro Logan wari uherutse kwitaba Imana, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango yashimiwemo ubwitange n’ubutwari bwamuranze mu buzima bwe yaba ku muryango no ku gihugu muri rusange mu kazi yagiye ashingwa.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Rtd Capt Ndahiro Logan wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wabaye kuri iki Cyumweru aho yasezeweho mu rugo rwe n’abo mu muryango, mu Nteko Ishinga Amategeko n’abo bakoranaga nyuma haba igitambo cya misa cyo kumusabira cyabereye muri Kiliziya Regina Pacis mbere y’uko ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ku gicamunsi.
Mu buhamya bwatanzwe, bwagarutse ku buryo yari umuntu witangira abandi, bikagaragazwa n’uko yareze abo bavukana, uko yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ibindi.
Murumuna we, Lt Col Ndore Rurinda, yavuze ko we na nyakwigendera bari mu bana bane bo mu muryango bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, gusa babiri muri bo bahasiga ubuzima.
Yagarutse ku buryo Rtd Capt Ndahiro yasezeye mu gisirikare kugira ngo abone umwanya wo kwita kuri barumuna be bari imfubyi ku buryo abenshi bakuze bamufata nk’umubyeyi wabo.
Umugore we wamurwaje kuva ku munsi wa mbere, yavuze ko mu rugendo rwabo rw’ubuzima, Imana yamuhereyemo ibyiza byinshi birimo n’urubyaro ariko ko mu bibi harimo na Cancer yamuhitanye.
Yavuze ko Ndahiro yabanje gutekereza ko umuryango uzamuta kubera ubu burwayi ariko kubera ukumuba hafi, yarushijeho kwiyumvamo imbaraga ntiyihebe.
Ati “Ndahiro yabanje kwibwira ko natwe tuzananirwa, cancer kuri benshi ntabwo ikira, umunsi umwe ndamubwira nti ‘turi kumwe kugeza ku munsi wa nyuma’, tumaze kumubwira gutyo, yagize imbaraga nyinshi.”
Yakomeje avuga ko Ndahiro yiyeguriye Imana kugeza ubwo mu minsi itatu ya nyuma mbere yo kujya muri Coma, yari yarabuze umwuka wo kuvuga, ariko asaba isosi arangije aravuga amagambo ya nyuma ati “ Ndabona Imana Mungu mu ijuru yegeranye na Kiliziya”.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bashyize indabo ku mva iruhukiyemo Depite Ndahiro Logan
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ashyira indabo ku mva ya Depite Logan mu kumwifuriza kuruhukira mu mahoro
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ashyira indabo ku mva ya nyakwigendera
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Lt Gen Jacques Musemakweli, yahaye icyubahiro umubiri wa nyakwigendera
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ashyira indabo ku mva ya Depite Logan
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yahaye icyubahiro Depite Ndahiro Logan nk’umwe mu bitangiye urugamba rwo kubohora igihugu
UKO UYU MUHANGO WAGENZE
18:04: Rtd Capt Ndahiro Logan amaze gushyingurwa. Abayobozi mu nzego zitandukanye n’inshuti z’umuryango kimwe n’abandi bamumenye, bagarutse ku butwari bwe, biyemeza gusigasira umurage mwiza we w’ubwitange no kusa ikivi yari yaratangiye.
17:45: Umurambo wa Nyakwigendera umaze kururutswa mu mva. Hakurikiyeho umwanya wo gushyira indabo ku mva.
Ubwo isanduku irimo umubiri wa Depite Ndahiro Logan yari imaze kururutswa mu mva
Reba mu mashusho
Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Depite Ndahiro Logan
Ubuhamya bukomeye bw’umugore wa Depite Ndahiro bwashavuje abamushyinguye
Lt Col Ndore Rurinda yavuze kuri mukuru we Capt Ndahiro witabye Imana
Ashyinguye iruhande rw’abandi bayobozi bitabye Imana
Agiye gushyingurwa iruhande rw’abandi bayobozi baherutse kwitaba Imana barimo Christine Nyatanyi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) witabye Imana tariki 26 Nzeri 2011; Depite Tharcisse Shamakokera witabye Imana ku wa 22 Gashyantare 2012; Aloisea Inyumba wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nawe witabye Imana ku wa 06 Ugushyingo 2012.
Imva ye kandi iri iruhande rw’iya Mucyo Jean de Dieu wari Umusenateri akitaba Imana ku wa 3 Ukwakira 2016; Nyandwi Joseph Desire nawe wari Umudepite witabye Imana ku wa 17 Ukwakira 2016; Mukayisenga Françoise nawe wari Umudepite akaza kwitaba mu 2017 na Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana muri Nyakanga uyu mwaka.
Imva ya Ndahiro yegeranye n’iz’abandi bayobozi bitabye Imana
17:05: Hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano n’abandi bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko.
16 :00:Ndabona Imana Mungu mu ijuru- Ijambo rya nyuma Ndahiro yavuze
Umugore wa Ndahiro Logan yashimye Imana yamuhaye umugabo, bagasezerana kubana akaramata kugeza batandukanyijwe n’urupfu ‘none dore nirwo rudutanyije’.
Ati “Icyiza mpora nshima ni uko Imana yampaye urubyaro hamwe nawe, ikibi Imana yampanye nawe ni aka kaginga ka cancer […] nabonye dushobora kuba twarageragejwe aharenze aha Yobu, yarabanje ariheba cyane ko twabaye mu bitaro akajya abona abantu bamwe abandi barabataye.”
Umugore we yavuze ko Ndahiro yarwaye bikomeye, akababara, ku buryo yageze aho atekereza ko hari ubwo bazamuta mu bitaro kuko yabonaga abandi barwaye cancer ababo babata mu bitaro.
Yakomeje agira ati “Ndahiro yabanje kwibwira ko natwe tuzananirwa, cancer kuri benshi ntabwo ikira, umunsi umwe ndamubwira nti ‘turi kumwe kugeza ku munsi wa nyuma’, tumaze kumubwira gutyo, yagize imbaraga nyinshi.”
Yavuze uburyo Ndahiro yiyeguriye Imana kugeza ubwo mu minsi itatu ya nyuma mbere yo kujya muri Coma, yari yarabuze umwuka wo kuvuga, ariko agasaba isosi yashakaga yarangiza akavuga amagambo ya nyuma ati “ ’Ndabona Imana Mungu mu ijuru yegeranye na Kiliziya’, kuva ubwo kugeza ubu ni ayo magambo yavuze”.
Kansanga yavuze ko umugabo we yarwaye bikomeye ariko we n’abana bakamuba hafi ku buryo byatumye adacika intege
Umugore wa Ndahiro, Kansanga Marie Odette, yavuze uburyo yamwigishije gatigisimu kugeza babanye, bagasezerana kubana akaramata kugeza batandukanyijwe n’urupfu, none ibyo bemeranyije bikaba byarabaye
15 :45 : Ndahiro Pachis, yavuze ko yabanye na se cyane mu mezi ye ya nyuma cyane akamwigiraho kwakira ubuzima uko buri.
Ndahirwa Felix, umwana wa kabiri wa Ndahiro Logan we yavuze ko « Nk’umuhungu we mukuru, hari byinshi twajyaga tuganira, hari ikintu gikomeye yambwiye, yarambwiye ngo ndimo ndabyina mvamo, ejo cyangwa ejo bundi wakumva natashye ariko hari ikintu ngiye kugusaba. Nakoze byinshi byiza, nakundaga abantu, icyo ngusaba ubu, uzabane kuko nta mugabo umwe, nubana n’abantu uzabona ibindi. »
Abana ba nyakwigendera, bamusabiye umugisha ku Mana, bavuga ko bazakomeza kugendera ku nama nziza yabahaye zirimo gukunda abantu kuko nta muntu wigira
15 :40 : Depite Karemera Francis mu buhamya bwe yavuze ku byo yagiye aganira na Ndahiro mu Nteko, muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko babanagamo n’aho bari baturanye mu mudugudu umwe.
Yavuze ko ‘ubwa mbere mumenya, yigaga Kigeza High School nanjye niga hafi ye ariko nasanze arangiza umwaka wa gatandatu. Naje kumusanga ku bitaro aho yakoraga, tuganira ku mateka y’u Rwanda n’ibitekerezo yagiraga byo guharanira kubohora u Rwanda n’abanyarwanda’.
Yakomoje ku biganiro bagiranye ubwo batangiraga kwiyamamariza kuba abadepite.
Ati « Ndibuka muri iyi manda y’Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite bose ba FPR mu gihugu cyose kwiyamamaza byatangiriye muri Rulindo. Njye najyanye na Ndahiro, yarampamagaye arambwira ati ntunsige tuze kujyana. »
« Tuzamuka Nyacyonga arambwira ati ubu se wowe urabitekereza ute ko tugiye guhatana n’abandi bakandida benshi bo muri FPR ? » Karemera yavuze ko yamubwiye ko akwiye kugira icyizere cy’uko azatsinda.
Akomeza agira ati « Nimara kurahira hashize iminsi, urabizi ko ndwaye, nzajya kwivuza ningaruka nze dukorere iki gihugu. Nti ndabikwemereye rwose. »
Ngo mu Nteko, ubwo yabaga yinjiye yaramutsaga buri muntu wese akabona kujya kwicara.
Ati « Ndibuka hari ubwo yavuye kwa muganga, kandi bamuhaye ikiruhuko cy’ukwezi kose, ariko abanza kuza muri komisiyo, aravuga ati nari nje kubanza kubasuhuza no kureba aho mugejeje imirimo. Icyo gihe twashakaga guhamagaza inzego, hari Minisitiri twagombaga gutumiza aratubwira ati nimujya kumutumiza muzambwire nze nzabe mpari.”
Ubuhamya bwa Lt Col Ndore Rurinda, murumuna wa Ndahiro Logan
Murumuna we Lt Col Ndore Rurinda yatanze ubuhamya bw’uburyo mu muryango wabo, batabaye ari bane, muri bo babiri bitaba Imana, we na we aba aribo barokoka.
« Papa yitabye Imana tutari twanatabara, asiga abana bato. Hari noneho n’inshingano zo gufasha umuryango mugari ugitahuka mu gihugu, kandi inyuma yanjye hari abana. Hari n’abari bazi ko Ndahiro yari Papa wabo kuko ariwe babonaga cyane. »
« Hari inshingano umusirikare agira, turicara njye nawe, turavuga tuti inshingano dufite zijyanye n’umuryango dufite, dusanga twembi tutahora mu mpuzankano […] turicara tureba ibibazo byose bitwugarije, abana baturi inyuma, barimo izo mfubyi z’abo twatabaranye hamwe na barumuna bacu, twemeranya ko nkawe wari mukuru mu nda ya papa na mama, twemeranya ko ariwe usohoka mu gisirikare njye ngasigaramo. Icyo gihe yari amaze kunshyingira, ndamubwira nti genda, dufite umukecuru, dufite abana bato. Ni uko yavuye mu gisirikare. Twembi twari ba Captain. »
Yavuze ko Ndahiro yafashe icyemezo cyo kwitangira umuryango mugari, aho murumuna we abigereranya n’igikorwa cy’ubutagatifu mu kwitangira umuryango.
Yakomeje avuga ko ariwe wari warahawe inshingano zo gusabira no gusabwa ku bagiye gushyingirwa mu muryango, ku buryo yabikoze kugeza igihe atari akibishoboye kubera uburwayi, nabwo umuryango uricara ugenda umuvanamo inshingano nke.
Ati « Atahutse ntacyo tumushinja, yaba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’umuryango kuko inshingano zose yarazikoze. »
15 :00 : Igitambo cya misa kiri hafi guhumuza. Abakirisitu bamaze guhazwa, mukanya gato harakurikiraho ibijyanye no gutanga ubuhamya ku mibereho ya nyakwigendera, hanyuma imihango ikomereze mu irimbi rya Rusororo aho agomba gushyingurwa.
13:45: Igitambo cya misa kimaze gutangira. Umusasaridoti ukiyoboye asabye ko habanza kuvugwa incamake y’ubuzima bwa nyakwigendera, aho amateka ye avuzwe na murumuna we.
Murumuna wa Ndahiro Logan ni we wavuze ibyaranze ubuzima bwe ku Isi
Inshuti n’abavandimwe bitabiriye igitambo cya misa cyo gusezeraho bwa nyuma Ndahiro Logan witabye Imana
Umusaseridoti asabira umugisha Ndahiro Logan witabye Imana
Ndahiro ni mwene Tutuba Felicien na Mukasekuru Ancille. Yavukiye ahitwa Barija mu Karere ka Nyagatare ku wa 15 Werurwe 1951. Yari umugabo wubatse kuko yashakanye na Kansanga Marie Odette mu 1995. Yabyaye abana barindwi barimo abakobwa babiri n’abahungu batanu [gusa umuhungu umwe yitabye Imana]. Asize abana batandatu.
Amashuri abanza yayigiye i Nyagatare kuva mu 1957-1963, nyuma aza guhungira muri Uganda nk’abandi banyarwanda aba ariho akomereza amashuri abanza ahitwa ‘Wekomire Primary School’ muri Toro.
Nyuma yakomejere ayisumbuye muri St Leon College Kyegobe ahitwa Port Fortal. Kuva mu 1969-1972 yakomereje amashuri ahitwa Kigezi High School.
Nyuma yaje kwiga amasomo y’ubuganga mu ishuri ry’ubuganga ry’indwara zo mu mutwe ahitwa Butarika. Amaze gusoza nibwo yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu (1990-1994).
Nyuma y’urugamba, yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asoza mu 2004.
Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, basoma amateka yaranze ubuzima bwa Depite Ndahiro Logan witabye Imana
Ndahiro yitabye Imana afite imyaka 68, amezi arindwi n’iminsi 15
Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, asoma amateka ya nyakwigendera
Amafoto y’umurambo wa nyakwigendera ubwo winjizwaga muri Kiliziya ya Regina Pacis
Abapolisi ubwo binjizaga mu Kiliziya isanduku irimo umubiri wa nyakwigendera
13:22: Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Depite Ndahiro Logan ukomereje muri Kiliziya Regina Pacis i Remera. Inshuti, imiryango n’abakoranye nawe mu nzego zitandukanye, yaba abo babanye mu ngabo n’abadepite asize, bitabiriye igitambo cya misa cyo kumusabira.
Muri iki gitambo cya misa ni naho hari butangirwe ubuhamya bw’abo bakoranye n’umuryango we, bavuga ku mibereho ye n’umurage assize ku Isi.
Abitabiriye igitambo cya misa yo guherekeza Ndahiro bahawe udutabo turimo amateka ye
Abagize Inteko Ishinga Amategeko benshi bari bambaye imyenda isa muri uyu muhango
Lt Gen Jacques Musemakweli, DIGP Felix Namuhoranye na (Rtd) Gen. Sam Kaka bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Rtd Capt. Ndahiro Logan
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda yari kumwe na Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance
12:05: Umuhango waberaga hano mu Nteko Ishinga Amategeko urahumuje, hakurikiyeho kujya gusabira nyakwigendera mu gitambo cya misa kigiye kubera muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.
Amafoto y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi ubwo bunamiraga nyakwigendera
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Protais Musoni wari uhagarariye FPR Inkotanyi muri uyu muhango na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, basezera bwa nyuma kuri Ndahiro Logan witabye Imana
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, aha icyubahiro nyakwigendera ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bamusezeragaho bwa nyuma
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yunamira nyakwigendera
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, aha icyubahiro nyakwigendera mu muhango wo kumusezeraho wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko
11:40: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, yavuze ko Ndahiro yakundaga umurimo ku buryo n’igihe yabaga arwaye, ‘iyo mwavuganaga wumvaga ahangayikishijwe no kuba ataje ku kazi’.
Ati « Twamumenyeho kwihangana cyane kuko no mu gihe yari arwaye buri gihe yerekaga abaje kumusura ko akomeye kugira ngo abereke ko akomeye. »
Mukabalisa yavuze ko yigeze kujya kumusura mu bitaro, agiye gutaha aramubwira ngo wigenda ntaguherekeje, bigaragaza uburyo atabaga ashaka ko umuntu umenye uburwayi bwe agenda ahangayitse.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze uburyo Ndahiro yari umuntu witangira akazi ke
11:35: Uwari uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi muri uyu muhango, Musoni Protais, yavuze ko Ndahiro yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu, « yakoze neza imirimo itandukanye yashinzwe, kugeza kuri ubu umuryango FPR Inkotanyi wari waramuhaye ubutumwa bwo kuwuhagararira mu Nteko ishinga Amategeko nk’intumwa ya rubanda. »
Ati « Umuryango wa FPR Inkotanyi utakaje intore twari tugikeneye, atabarutse asize umurage mwiza »
Musoni Protais wari uhagarariye FPR Inkotanyi muri uyu muhango, yavuze uburyo nyakwigendera yitangiye u Rwanda kuva akiri muto ubwo yajyaga ku rugamba rwo kubohora igihugu aho yanavuraga abasirikare
11:30: Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, niwe wasomye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Muri ubwo butumwa, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Ndahiro yatabariye u Rwanda nyuma akagira n’uruhare mu kwandika amateka yaranze urugamba.
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith , ni we wasomye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugira buti « Igihe cyose nyakwigendera yaranzwe no gukunda igihugu no gukorana umuhate. Atabarutse igihugu n’umuryango we bakimukeneye, bityo rero kuzirikana ubuzima bwe bikwiye kubera inshingano buri wese mu gukomeza umurage wo gukunda igihugu. »
Umuryango wa Depite Ndahiro Logan wunamiye umubyeyi wabo witabye Imana
Mu buhamya bwatanzwe, Depite Ndahiro yashimwe uko yabanye n’abantu akiri ku Isi
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yaherekeje nyakwigendera wasoje urugendo rwe ku Isi
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe (hagati) mu baherekeje nyakwigendera
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith , ni we wasomye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera
11:10: Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bateraniye mu cyumba cy’inteko rusange kugira ngo basezere bwa nyuma mugenzi wabo, Ndahiro Logan witabye Imana.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yifatanyije n’abandi gusezera bwa nyuma kuri Depite Ndahiro Logan
Uhereye ibumoso: Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance; uw’Imari n’Abakozi, Mukabaramba Alvera na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ubwo basezeraga Depite Ndahiro Logan mu Cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abafatanyije na nyakwigendera mu rugamba rwo kubohora igihugu
10:30: Nyuma y’imihango yo gusezera ku murambo, izindi gahunda zigiye gukomeza mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abakoranaga na nyakwigendera nabo bagiye kumuha icyubahiro.
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ubwo bageraga ku Nteko baherekeje umurambo wa nyakwigendera
Amafoto y’umurambo wa nyakwigendera ubwo wavanwaga mu rugo werekezwa mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko
Ubwo umurambo wa nyakwigendera wasohorwaga mu rugo rwe werekejwe ku Kimihurura mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko
Byari amarira n’agahinda mu gusezera kuri nyakwigendera bwa nyuma
Depite Ndahiro Logan yasezeweho bwa nyuma hazirikanwa ubutwari bwamuranze akiri mu mubiri
Bamwe bananiwe kwihangana baraturika bararira ubwo basezeraga bwa nyuma nyakwigendera
Agahinda kari kose ku muryango wa nyakwigendera
Mu kumusezera, bamusabiye ku Mana kugira ngo imuhe iruhuko ridashira
Ni umunsi utazibagirana mu mateka y’umuryango kuko aribwo wasezeye bwa nyuma ku wo wakundaga cyane
Umugore wa nyakwigendera n’abana be ubwo bamusezeragaho bwa nyuma. Babanje kumuvugira isesengesho bamusabira ku Mana ngo imwakire
10:05: Abapolisi nibo bari bateruye isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera mu kumuha icyubahiro nk’umuntu wari umukozi wa leta. Isanduku ye yatwikijwe ibendera rya Repubulika y’u Rwanda.
Abapolisi nibo binjije umurambo wa nyakwigendera mu rugo rwe
Inshuti n’imiryango zakoraniye mu rugo rwe kugira ngo zimusezereho bwa nyuma
10:00: Umurambo wa Nyakwigendera umaze kugezwa mu rugo rwe ku Kibagabaga ukuwe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yaguye. Hakurikiyeho umuhango kumusezera bwa nyuma ku nshuti n’imiryango.
Ndahiro Logan yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo ku wa Kane
Ubwo umurambo wa nyakwigendera wari ugiye kwinjizwa mu rugo rwe uvanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal
Inshuti n’abavandimwe zateraniye mu rugo rwe mu kumwibuka
Depite Muhongayire Christine ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wari wagiye gusezera bwa nyuma kuri mugenzi we Ndahiro
Col. Dodo Twahirwa (ibumoso) ari mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigendera
Incamake y’ubuzima bwa Ndahiro Logan
Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39.
Ndahiro yari asigaye ari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda izarangira mu 2023, aho ariwe wari mukuru mu myaka muri bose. Yari ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi abarizwamo.
Mu mirimo yakoze harimo kandi ko kuva mu 1994 kugera mu 2001, yari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 2002 – 2003 akorera Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubutabazi (International Rescue Committee) aho ariwe wari uhagarariye ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kurwanya agakoko ka Sida.
Yakoze kandi mu yindi miryango itegamyiye kuri leta harimo nka Global Fund no mu mushinga wari ugamije kwegereza ubuyobozi abaturage.
Amafoto: Moise Niyonzim
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 3 Ugushyingo 2019