Minisiteri y’Ibikorwa remezo, yatangaje ko abifuza impushya za burundu zo gutwara imodoka za ‘automatique’, bagiye gutangira gukora ibizamini byihariye, mu gihe kugeza ubu nubwo izi modoka zikoreshwa mu Rwanda hifashishwa impushya zakorewe ku modoka zisaba umuntu guhindagura vitesi, bizwi nka ’manuelle’.

Ni igikorwa kibayeho nyuma y’ubusabe bwa Shumbusho Frank ubarizwa mu Karere ka Gasabo, wabugejeje ku Nteko Ishinga Amategeko muri Mata 2018, asaba ko hemezwa ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gukorera impushya za burundu zo gutwara.

Mu ibaruwa yandikiye abadepite, Shumbusho yavuze ko gukoresha ibizamini hifashishijwe imodoka zisaba umuntu guhindagura ‘vitesi’, bibuza amahirwe abantu bafite imodoka za “automatique” zo zikoresha imbaraga zikenewe bitewe n’aho zigeze, bigatuma batabona impushya zo gutwara.

Yagize ati “Imodoka za ‘automatique’ zizanwa mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko nk’izindi zose ariko iyo bigeze ku bizamini byo gutwara ntizemerwa ariko ba nyirazo bazi kuzitwara.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Alfred Byiringiro, yabwiye IGIHE ko nubwo kugeza ubu adafite imibare y’imodoka za automatique zimaze kugera mu gihugu, bigaragara ko imodoka nshya ubu zirimo kwinjira mu Rwanda, inyinshi ari automatique.

Ati “Ikibazo cyazamuwe n’umuturage avuga ati ibindi bihugu byemerera abantu gukoresha imodoka za automatique. Uyu munsi imodoka nyinshi ziza ari automatique, twaje gusanga rero gukomeza gukoresha abantu ibizamini ku modoka za ‘manuelle’ bazajya gutwara imodoza za automatique nabyo bitaboneye.”

Yavuze ko ubu itegeko ryemera izi mpushya ririmo kunozwa, ku buryo risigaje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri rigakomereza mu Nteko Ishinga Amategeko, ryatorwa rigahita ritangazwa mu igazeti ya Leta hamwe n’iteka rya Perezida rizaba rigenga ikorwa ry’ibyo bizamini.

Habimana Alexis ushinzwe ubucuruzi mu kigo gicuruza imodoka, Akagera Motors, yavuze ko ukurikije aho isoko ry’imodoka rigana, mu gihe kiri imbere iza automatique ziziharira isoko.

Ati “Kugeza ubu ubwoko bw’imodoka bugurishwa bitewe n’amahitamo y’umukiliya, uko biri kose zose zirakenerwa. Hari ukubwira ati njye ni automatique, undi ati ni manuelle, ariko ubu ugereranyije manuelle zari zikiri nyinshi, gusa ukurikije aho isoko rigenda rigana, ubona ko akari kera na automatique zizagera aho zikaba nyinshi.”

Ibyo yanabihuje n’uburyo inganda z’imodoka zirimo kugenda zishyira cyane ku isoko imodoka za automatoque, zo usanga zinifitemo ubushobozi bworohereza umushoferi gutwara, kurusha imodoka yo mu bwoko bwa manuelle, cyane ko zo usanga n’ibikoresho bizigize nka ‘Disque d’embrayage’ bitangirika vuba.

Inzobere mu bijyanye no gutwara ibinyabiziga, André Glomico, aheruka kubwira IGIHE ko asanga hari impamvu zikwiye gushingirwaho mu kwemeza itegeko ryo gukoresha imodoka za ‘automatique’ mu bizamini.

Yagize ati “Ingingo nyamukuru yo gushingiraho ni uko abantu bose badafite ubushobozi bwo guhuza ibikorwa mu gihe batwaye imodoka zisanzwe (manuelle). Ruriya ruhurirane rwo kureba imbere, gukandagira embrayage no kuyirekura, kumenya ko vitesi yananiwe, guhaguruka ahantu hahanamye (démarrage en côte) n’ibindi. Ibi byose hari ubwonko bw’abantu bamwe badashobora kubimenya.”

Yakomeje avuga ko “Niba hari abantu bafite icyo kibazo nk’uko umuntu ashobora kunanirwa imibare ariko ari umuhanga mu bindi, bakwiye koroherezwa, bakagira amahirwe yo gutwara imodoka.”

Glomico yanavuze ko bizanakemura ikibazo cy’abatungaga impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, zigata agaciro batarabona izo gutwara za burundu.

Ati “Umubare w’abafite permis uziyongera kuko ikizamini cy’imodoka ‘automatique’ kiroroha. Niyo yihindurira vitesi, ikanikandagira embrayage. Uyitwaye icyo akora ni ukuyobora, kongera umuriro no gufata feri.”

Biteganywa ko igihe itegeko rishya rizaba ritowe, rizatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2020/2021.

Imodoka za automatique zimaze kuba nyinshi ku isoko kandi kuzitwara byoroha kurushaho

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 27 Ukuboza 2019

http://igihe.com/amakuru