Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, u Burundi ndetse n’ibijyanye n’amavugururwa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe yayobowe na Perezida Kagame.
Kuwa 4 Nyakanga 2017 nibwo u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu 2018 ubwo hasozwaga inama ya 29 yabereye muri Ethiopia.
Inshingano nyir’izina Perezida Kagame yazifashe mu nama y’uyu muryango yabaye muri Mutarama 2018 mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.
Perezida Kagame yahawe kuyobora AU, ifite ibibazo birimo kudashyira hamwe kw’ibihugu biyigize aho bimwe byasaga n’ibikorera mu matsinda bitewe n’aho biherereye.
Yagize uruhare mu kuyobora amavugururwa aganisha ku kwigira k’uyu muryango aho gutegereza inkunga z’amahanga.
Amavugurura Kagame yayoboye, yagaragaje ko kugira ngo AU yihaze mu ngengo y’imari hakwiriye umusoro wa 0.2 % ku bicuruzwa biva mu mahanga, buri gihugu kikayatanga buri mwaka.
Intego ni ukubona nibura miliyari 1.2 z’amadolari azajya afasha ibikorwa bya AU buri mwaka, igasezerera inkunga z’amahanga.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye na Jeune Afrique cyahuriranye n’inama ya 33 y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame imwe mu myanzuro yafashwe yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Ku buyobozi bwa Paul Kagame, AU yafashe gahunda y’amavugurura, yari agamije uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa byayo. Imwe mu myanzuro yafashe yari iy’umusoro wa 0.2% ku bicuruzwa biva mu mahanga, watangiye gushyirwa mu bikorwa. Ibihugu birenga 30 byateye intambwe igaragara, bigaragaza ubwiganze.”
Biruta yakomeje avuga ko ayo mavugururwa adashobora guhita ashyirwa mu bikorwa ako kanya ko ahubwo bisaba ko ahuzwa n’uburyo ibihugu biba bisanzwe bikora.
Ati “Mu muryango w’ibihugu 54, haba hakenewe guhuza. Ntabwo amavugurura yakwakirwa neza na buri wese, ariko aba akwiye kwemerwa na buri wese. Dukwiye guhagarika gushingira ku nkunga z’abandi nubwo ibyo bidakuyeho ubufatanye.”
Biruta kandi yavuze ku mitwe yitwaje intwaro mu Karere k’Ibiyaga bigari, avuga ko ibimaze gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhashya imitwe iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ari ibintu bikwiye gushimwa.
Ati “Uhereye kuri ibi, dushobora kureba uburyo bwo gushyigikira ibikorwa byabo, bigendanye n’ubufasha Kinshasa yagaragaza ko yifuza. Ibi bikwiye gukorwa mu buryo buboneye, bitari ukuba hakoherezwayo ingabo gusa. Ibi bishobora kuba wenda urugero mu guhanahana amakuru y’ubutasi.”
Muri iki kiganiro, Biruta kandi yavuze ku mvugo ya Balkanisation iheruka kugarukwaho n’abarimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.
Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .
Yavuze ko Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bamaze imyaka myinshi muri RDC “nta washidikanya ku bwenegihugu bwabo bwa Congo, ariko igiteye inkeke ni abakomeje kwiyongerayo, kandi tukanaha umwanya wo guhita nk’Abanye-Congo.”
Yabivuze mu rugendo aheruka kugirira mu gace ka Beni na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, kabarizwamo ibikorwa bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro irimo abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) bakomoka muri Uganda, FDLR n’inyeshyamba z’Abarundi za National Liberation Forces (FNL), asaba abaturage gufatanya n’igisirikare mu kurwanya iyo mitwe.
Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.
Biruta yavuze ko “nta kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC” ko abantu ku giti cyabo, barimo abanyapolitiki, abanyamadini n’abandi bo mu miryango itegamiye kuri leta aribo bavuga ibya balkanisation kandi ko bitigeze bibaho.
Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda, yavuze ko ruhangayikishijwe n’itabwa muri yombi rya hato ry’abanyarwanda muri Uganda ndetse ko Komisiyo zashyizweho n’ibihugu byombi zizahura ku wa 14 Gashyantare zikiga aho imyanzuro y’abahuza igeze ishyirwa mu bikorwa.
Ati “Tuzareba niba hari intambwe igaragara yatewe na Uganda. Ikiduteye inkeke cyane, ni abanyarwanda batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse rimwe na rimwe bagakorerwa iyicarubozo n’ubuyobozi bwa Uganda. Twifuza ko abaturage bacu bajya muri Uganda batikandagira, badafite ubwoba ko bashobora gufungwa.”
Yavuze ko igihe Uganda izaba itagifasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda ifunze baramaze gufungurwa, aribwo izaba yateye intambwe igaragara.
Abakuru b’ibihugu bine bazongera guhura ku wa 21 Gashyantare harebwa aho ikibazo kigeze gikemurwa bityo ko nibiba byarakemutse nta mpamvu izabuza ko urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rwakongera kumera nka mbere.
Mu gihe u Burundi bwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora buri kimwe cyatuma umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka itanu urimo agatotsi wongera kuzahuka.
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 9 Gashyantare 2020