Yambitse abakomeye n’aboroheje, yatumye benshi baryoherwa n’ibirori kubera gusa neza, yahangiye benshi imirimo ariko ikimushimisha kurusha ni ukubona imyenda yahanze yambawe na Perezida Kagame cyangwa na Madamu Jeannette Kagame.
Ni imyenda yihariye, guhera ku yo yise Inkingi, Ingoma yanjye, Intsinzi, Utopia, Rafiki, Ruheru n’indi.
Moses Turahirwa ni umusore w’imyaka 28 umaze kwandika izina rikomeye mu guhanga imideli mu Rwanda ku buryo benshi bamwirahira. Imyenda ye irangwa n’uko iba yifiteho ikirango cy’imigongo, umutako nyarwanda wo hambere.
Mu 2015 yashinze inzu y’imideli ayita Moshions. Ni igitekerezo yagize biturutse ku gushaka gukora imyambaro ifite umwihariko wa Kinyafurika by’umwihariko mu Rwanda. Izina Moshions, ni impine y’izina rye ry’irikirisitu “Moses” yongeyeho ijambo ryaturutse ku “Fashion” [“Mo” ya Moses na “shion” ya Fashion].
Yatangiye kwikorera nyuma y’igihe yerekana imyenda y’abandi bakoreshaga ibitenge bakavuga ko ari imyambaro ya kinyafurika, we yiha intego yo kugaragaza umwihariko w’u Rwanda.
Ubwo IGIHE iheruka kumusura yatangaje ko “Nagerageje gukoresha nk’umwitero mu buryo bugezweho, nkoresha imigongo itakwa mu nzu n’ayo masaro ubona bataka ku myenda, ku buryo tugira wa mwimerere w’u Rwanda ariko noneho mu myambarire.”
Ubu aho wajya hose wambaye umwenda wakozwe na Moshions, byakorohera uwo ariwe wese kuwutandukanya n’indi, akabona byoroshye umwihariko wawo.
Uyu musore yatumye benshi bagira ibihe byiza, magingo aya mu bukwe imyambaro ye niyo isigaye yiganje, benshi bakarimba ariko banajyanisha n’umuco nyarwanda; by’umwihariko bakishimira ko ibyo bambaye bibahesha icyubahiro ku bwo kuba byarakorewe mu Rwanda.
Moses Turahirwa yashimishijwe no kubona Perezida Kagame yambaye umwenda yahanze
Perezida Kagame na Madamu Jeannette inshuro nyinshi bakunze kuba bambaye imyambaro yahanzwe n’uyu musore. Nko mu itangizwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yari yambaye ishati y’Umukara yakozwe na Moshions.
Madamu Jeannette Kagame nawe mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara yambaye imyenda yakozwe na Moshions, urugero ni nko mu gitaramo giheruka cya Kassav’ mu nama ya ICASA iheruka n’ahandi henshi hatandukanye.
Moses Turahirwa yabwiye BBC ko ari ibintu by’agaciro kuri we kwambika Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ati “Nasazwe n’amarangamutima ku bwo kwambika Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Byasaga n’aho inzozi zanjye zibaye impamo.”
Yavuze ko kuva na mbere yifuzaga ko imyambaro ye yakwambarwa na Madamu Jeannette Kagame kubera ko “nkunda uburyo yambara”.
Ati “Perezida [Kagame] nawe ahora yaberewe, nahoraga nibaza nti ese nzambika aba bantu, nti nzishima akazi kanjye kazaba gahawe agaciro mu gihugu cyanjye. Ni inkunga ikomeye ituruka kuri bo.”
Kubona umuntu wambaye imyenda yahanze, ngo ni ikintu kimushimisha ariko buri gihe biba bisa n’ibimutunguye.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bakunze gushyigikira abahanzi b’imideli mu Rwanda bitari mu kwambara imyenda bahanze ahubwo no mu kwitabira ibikorwa byo kuyimurika cyangwa se gusura aho bakorera.
Nko mu Ugushyingo umwaka ushize, yasuye Moshions, areba uburyo bakora imyenda muri gahunda yabo yo kugeza kure ibikorerwa mu Rwanda.
Turahirwa yatangiranye n’umudozi umwe ariko mu 2018 yari afite abakozi 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’isi bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.
Moshions iherutse kandi guhembwa nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda mu 2019 mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.
Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama y’igihugu y’umushyirano yarimbye umwambaro wakozwe na Moshions
Madamu Jeannette Kagame yari yaberewe ubwo yari yambaye umwenda wa Moshions yitabiriye inama ya ICASA
Perezida Kagame mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari yambaye ishati yakozwe na Moshions
Mu mugoroba wo gusoza umwaka wa 2019, abahungu ba Perezida Kagame [Brian Kagame, Ivan Kagame na Ian Kagame] bari bambaye imyenda yakozwe na Moshions
Madamu Jeannette Kagame ubwo aheruka mu gitaramo cya Kassav’ yari yambaye umwenda wakozwe na Moshions
Mu nama ya ICASA, Madamu Jeannette Kagame yakunze kugaragara yambaye imyenda yakozwe na Moshions
Madamu Jeannette Kagame ntahwema gushyigikira urubyiruko rufite ibikorwa by’indashyikirwa
Madamu Jeannette Kagame yari yambaye umwambaro wakozwe na Mashions ubwo we na Perezida Kagame baheruka muri Ethiopia bakakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu
Perezida Kagame mu mwiherero uheruka yagaragaye yambaye ishati yakozwe na Moshions
Usibye Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi bakuru bakunze kugaragara bambaye imyenda ya Moshions
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yambaye ishati yakozwe na Moshions mu mwiherero w’abayobozi wa 2019
Iri kote Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yari aryambaye mu nama y’Umwiherero iheruka ryakozwe na Moshions
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akunda kugaragara cyane yambaye imyenda yakozwe na Moshions
Aha Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yari ari gusabana n’abagenzi mu ndege yambaye ikote ryakozwe na Moshions
Clare Akamanzi uyobora RDB ubwo yari mu muhango wo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa yari yambaye ikote rya Moshions
Aha Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yari yambaye umwenda wa Moshions. Uwo bari kumwe ni Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo
Aha Madamu Jeannette Kagame yari kumwe na Madamu Monica Geingos wa Perezida wa Nambia wari wambaye umwambaro wakozwe na Moshions
Sonia Rolland yari yambaye imyenda ya Moshions ubwo hotel Onomo yafungurwaga ku mugaragaro
Umugabo wa Ange Kagame yari yambaye imyenda yakozwe na Moshions ubwo yari yagiye gusaba
Moses Turahirwa amaze kwandika izina rikomeye mu ruganda rw’imideli mu Rwanda
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 29 Gashyantare 2020