Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda, hakaba hamaze gutangazwa abantu batanu bamaze kugaragaza ko bayanduye, hafi buri wese aribaza ko ari ikibazo cy’amasaha cyangwa iminsi igakwira henshi kurushaho, ariko ntukwiye gushya ubwoba.

Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwahawe izina rya Covid-19 buri mu bwoko bwa za virus, udukoko duto cyane tutaboneshwa amaso, bita corona. Utu dukoko turandura cyane ariko ntidutinda mu mubiri w’umuntu.

Iyi virus irihuta cyane mu kwandura no kwiyongera ariko ingufu zayo mu kuzahaza umubiri kugeza ku rupfu rw’umuntu ziri hasi.

IBINTU BITATU BYO GUTSINDA IYI VIRUS

  • Kwirinda
  • Kurinda abo mubana
  • Kurinda umuryango mugari w’aho uri

KWIRINDA

  • Karaba intoki buri gihe n’isabune nyinshi n’amazi
  • Horana imiti yagenewe kwica imyanda mu gihe udafite amazi n’isabune hafi yawe
  • Wikwikora ku mazuru, umunwa n’amaso n’intoki zisa nabi
  • Irinde kwegera cyane (nturenge metero 1) umuntu ukorora cyangwa witsamura
  • Irinde indamukanyo zo guhana intoki

KURINDA ABO MUBANA

Irinde gukorora no kwitsamurira mu ntoki. Koresha impapuro z’isuku zabugenewe kandi uhita uzijugunya. Niba ntazo itsamurire mu bizigira by’inkokora
Wijya ahantu hari abantu benshi niba urwaye

KURINDA UMURYANGO MUGARI AHO URI

  • Niba wumva utameze neza jya kwa muganga
  • Niba ufite biriya bimenyetso guma mu nzu kandi wishyire mu kato. Hamagara abaganga kuri telefone ukurikize amabwiriza yabo. Ntukwize amakuru ayo ari yo yose. Sangiza abandi amakuru yatanzwe n’inzego zizewe cyangwa abaganga

Aya makuru ntasimbura inama z’abaganga, akaba yegeranyjwe gusa ku bw’impamvu zo guha abantu amakuru kuri Covid-19, hifashishijwe amakuru atangwa na OMS (WHO) n’ikigo cya leta y’Amerika Centers for Disease Control and Prevention.