Inzego z’umutekano za Uganda zinangiye kugeza mu rukiko Ben Rutabana nk’uko byaherukaga gutegekwa n’umucamanza w’Urukiko Rukuru, nyuma yo kumenya amakuru ko uyu mugabo umaze iminsi yaraburiwe irengero ari muri Uganda, bigashimangirwa n’abamwunganira mu mategeko.

Mu buryo butangaje, izo nzego zageze mu rukiko zihakana aya makuru, zivuga ko zitamuzi.

Rutabana wari umaze amezi asaga atanu yaraburiwe irengero, mu minsi ishize nibwo Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse inzego zose z’umutekano zirimo Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, n’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, kumugeza mu rukiko.

Rutabana yafashwe muri Nzeri umwaka ushize. Yabanje kujyanwa ku cyicaro cya CMI i Mbuya, nyuma arahakurwa ajyanwa ku cyicaro cya ISO, aza gusubizwa kuri CMI, gusa ibi byose byakorwaga mu ibanga rikomeye.

Binyuranyije n’itegeko ry’Umucamanza Esta Nambayo, Rutabana ntiyagaragaye imbere y’urukiko muri iki cyumweru kigeze ku musozo, kuko izi nzego z’umutekano zigaramye amakuru avuga ko ari zo zimufite

Umunyamategeko wa Rutabana witwa David Gureme Mushabe, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ko umucamanza yababwiye ko yakiriye inyandiko z’inzego z’umutekano zihakana ko atari zo zifite Ben Rutabana

Ati “Twagiye mu rukiko ariko umucamanza atubwira ko yabonye inyandiko ebyiri imwe yaturutse mu biro by’ushinzwe amategeko mu ngabo za Uganda, UPDF bavuga ko batazi Ben Rutabana ndetse ko batamufite. Yatweretse kandi indi baruwa yaturutse muri biro bishinzwe amaperereza adasanzwe (Special Investigation Bureau) nabyo bifite ahafungirwa abantu, iyo baruwa nayo yavugaga ko batamuzi, ko batamufite bavuga ko nta kindi bashobora gukora”

N’ubwo izi nzego z’umutekano zivuga ko zitazi Ben Rutabana, umunyamategeko we avuga ko ibimenyetso byose bihari bigaragaza ko ariho afungiye.

Ati « Niko ntekereza kandi gutekereza gutyo mbishingira ku bimenyetso nabonye bivuye ku bantu bo mu muryango we n’imiryango itegamiye kuri Leta yampaye imyanzuro y’inkiko, impapuro kandi z’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka zerekana ko yinjiye muri Uganda ariko nta zerekana ko yasohotse no ku kibuga cy’indenge cya Entebbe. Impapuro zerekana igihe yinjiriye ariko igihe yagombaga gusohokera ntiyabikoze, rero nta bimenyetso by’uko yasohotse bihari.”

Kuba Rutabana yaba afitwe n’inzego z’umutekano za Uganda, Mushabe abishingira ku kuba yarafatiwe i Kampala n’abantu bambaye imyenda ya gisivile bakamubwira ko bakorera inzego z’umutekano muri iki gihugu.

N’ubwo izi nzego z’umutekano zahakanye ko zifite Rutabana, Urukiko rwazihaye icyumweru kimwe cyo kuba zamugaragaje bakazongera guhurira mu rukiko ku wa 5 Werurwe 2020.

Mushabe yagize ati “Nibaramuka rero bavuze ko batamufite ubwo nyine tuzaba tugeze aho inzira irangirira ariko nibamuzana bizaba ari ikintu cyiza.”

Amakuru avuga ko Ku wa 4 Nzeri 2019 aribwo Ben Rutabana yahagurutse i Bruxelles n’indege ya sosiyete ya Emirates Airlines ya saa 21:45 yerekeza iKampala aho yari agiye mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC asanzwe abarizwamo, abereye komiseri ushinzwe kongera ubushobozi.

Muri uru rugendo ngo yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa saaba n’iminota 50.

Muri iki gihe Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri gusa nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Hari amakuru yagiye avugwa ko yaba yararigishijwe na bagenzi be bahurira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, kubera ubwumvikane buke bari bafitanye.

Umuryango wa Rutabana umaze kwandikira amaburuwa atabarika Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ari nako utakambira Leta y’u Bufaransa nk’igihugu afitiye ubwenegihugu ngo kigire icyo gikora kuri iki kibazo, gusa byose byabaye ubusa.

Inzego z’umutekano za Uganda zahakanye amakuru y’uko ari zo zifite Ben Rutabana

Yanditswe na Iradukunda Serge Kuya 1 Werurwe 2020

http://igihe.com

Posté par rwandaises.com